Radioitahuka

RNC : AMAGAMBO YA KAGAME ARAGANISHA IGIHUGU MU NTAMBARA NDETSE NO MU BWICANYI

Informações:

Sinopsis

  HOST: Serge Ndayizeye Guess: Dr Theogene Rudasingwa Topic : RNC : AMAGAMBO YA KAGAME ARAGANISHA IGIHUGU MU NTAMBARA NDETSE NO  MU BWICANYI Abahungabanya umutekano turaza kujya tubarasa ku manywa – P.Kagame Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyabihu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze imiryango n’ibihugu bisohora inyandiko zivuga ko bihangayikijwe n’abantu bafatwa n’ababurirwa irengero mu Rwanda, avuga ko nta bucuti cyangwa ubuvandimwe mu kurinda umutekano w’igihugu, ahubwo ngo biraza kurenga kubafata noneho bajye baraswa ku mugaragaro. Yagize ati “Umutekano turawubifuriza kandi turifuza ko muwugiramo uruhare tugakomeza no gutera imbere ku bindi ariko twateye imbere no ku mutekano twiha ubwacu.” Muri uku gusigasira ubusugire n’umutekano w’abaturage ariko ngo biranasaba ko Abanyarwanda barenga imbibi n’imyumvire yo guhishirana bya kivandimwe. Ygaize ati “Mwagiye mubyumva abagendaga bakinjira bakagera no mu murwa mukuru w’igihugu cyacu bagatera amagerenade bakica abantu, abandi bacitse amaboko,