Radioitahuka

UMUHANZI KIZITO MIHIGO ARAZIRA IKI?

Informações:

Sinopsis

Kizito Mihigo na bagenzi be batatu bafatiwe mu mugambi wo kubuza igihugu umudendezo bakorana n’imitwe y’iterabwoba, bemereye imbere y’itangazamakuru ko bemera ibyo bashinjwa biniyongeraho gutera gerenade mu mujyi wa Kigali. Ibi iri tsinda ry’abagabo batatu n’umugore umwe babyemereye imbere y’abanyamakuru, mu kiganiro cyahuje abanyamakuru, Polisi n’abagize iri tsinda cyabaye kuwa Kabiri tariki ya 15 Mata 2014. Polisi y’u Rwanda yasobanuye impamvu y’ifatwa n’ifungwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo, umunyamakuru Cassien Ntamuhangana na Jean Paul Dukuzumuremyi bemera ko bakoranaga n’imitwe iba hanze y’u Rwanda igamije kurwanya leta y’u Rwanda ariyo FDLR na RNC. Imbere y’abanyamakuru, ACP Theos Badege, umuyobozi w’ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha, yavuze ko iri tsinda ryemeye ko ryari rifite imigambi yo kuzahorera Patrick Karegeya wishwe anizwe muri Afurika y’ Epfo. Kumuhorera ngo kwari ukuzica umwe mu bayobozi bakomeye. ACP Badege yavuze ko iri tsinda ryemeye ko rikorana n’umutwe wa FDLR na RNC, imitwe y’i