Radioitahuka
GEN MAJOR VICTOR BYIRINGIRO: FDLR ABACUNGUZI TWASHYIZE INTWARO HASI
- Autor: Vários
- Narrador: Vários
- Editor: Podcast
- Duración: 1:40:00
- Mas informaciones
Informações:
Sinopsis
HOST: Serge Ndayizeye GUEST: Gen Maj Victor Byiringiro TOPIC: FDLR ABACUNGUZI TWASHYIZE INTWARO HAZI KANDI NA MONUSCO IRABIZI Kuwa 12 Mutarama 2014, Ishyaka PS-Imberakuri n’Umutwe wa Gisirikare FDLR ukorera muri Congo, bashyize ahagaragara itangazo ry’ubufatanye n’imikoranire nk’umutwe mushya wa Politike ugamije impinduramatwara mu Rwanda, mu nzira itamena amaraso. Kuri uyu wa 14 Mutarama, RDI Rwanda nziza, nayo yifatanyije nabo. Mu itangazo ryashyiweho umukono na General Major Victor Byiringiro (Perezida w’agateganyo wa FDLR) na Alexis Bakunzibake (Visi Perezida wa PS Imberakuri, iyoborwa na Maitre Bernard Ntaganda), haragaragazwa ko ubu bumwe budatangiye uyu munsi ko ahubwo iri huriro ryashinzwe ubwo u Rwanda rwizihizaga Yubile y’imyaka 50 rwigenga kuwa 01 Nyakanga 2012, ritangarizwa i Musanze kuwa 04 Gashyantare 2013. FCLR – Ubumwe (Front Commun pour la Libération du Rwanda/ Ihuriro rigamije kubohora u Rwanda) niyo nyito yahawe aya mashyaka atatu yishyize hamwe: PS Imberakuri na FDLR (Urugaga Ruharani