Radioitahuka

JOSEPH MATATA: UMUNYARWANDA WESE AGOMBA KWISHYIRA AKIZANA MU RWANDA

Informações:

Sinopsis

HOST: Serge Ndayizeye GUEST: Joseph Matata TOPIC: UMUNYARWANDA WESE AGOMBA KWISHYIRA AKIZANA MU RWANDA                  Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda    Umuryango CLIIR (Ikigo kirwanya umuco wo kudahana no kurenganya mu Rwanda) wamaganye byimazeyo, ibyavugiwe mu Inama yateguwe na Minisiteri y’urubyiruko ifatanije n’umuryango Imbuto Foundation uyoborwa na Jeanette Kagame, umufasha w’umukuru w’iguhugu cy’u Rwanda. Umuryango CLIIR, ntabwo wishimiye namba, ibyavugiwe muri iyo nama yahuje urubyiruko n’umukuru w’igihugu Paul Kagame. Kuko ibyayivugiwemo byari bigizwe n’amagambo akarishye yuzuye ikinyoma, ubushotoranyi n’agasuzuguro ku banyarwanda b’ingeri zose bumva igihugu cyabo cyayoborwa mu buryo bwa Demokarasi isesuye, izira igitugu n’akarengane, urugomo n’ikinyoma.  Muri iyo nama umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yongeye kwihanukira ahimbira ibyaha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ayoboye, ataretse no kongera kwikoma mu magambo akarishye abo aribo bose bashaka kwimakaza UKUR