Radioitahuka

ABANYARWANDA BATUYE MU NTARA YA MAINE MURI AMERICA BARAPFA IKI?

Informações:

Sinopsis

  Ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2013, kuri “Baptist Church”, kuri aderesi : 867 Congress street, Portland, Maine habereye amatora ya Komite nshya ya RCAM (Rwandese Community Association of Maine), ariko abatarishimiye ibyayavuyemo barategura andi. Nk’uko tubikesha Niyitanga Regis umwe mu batuye muri Leta ya Maine, i Portland, atangaza ko abitabiriye ayo matora bavuga ko yagenze neza kandi yaranzwe n’umutuzo ndetse hari n’abashinzwe umutekano w’abatora. Biteganyijwe ko hazaba ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi urangije manda Pierre Kayiranga, n’umushya watowe Marie Claire Uwamahoro, uwo muhango ukazaba kuri iki cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2013. Komite nshya yatowe igizwe na Marie Claire Uwamahoro watorewe kuba Perezida, Visi Perezida watowe ni Marcel Rwagasore, Umunyamabanga Mukuru Jovin Bayingana na ho ushinzwe umutungo watowe ni Marie Nshingabigwi. Hatowe kandi abajyanama bane aribo Jean Manzi, Jean de Dieu Mwiseneza, Robert N. Mugabe na Juvenal Gatorano. andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa u