Radioitahuka

Serge Ndayizeye:Nta mugabo ufunga umugore kuko amurusha ibitekerezo byubaka

Informações:

Sinopsis

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza, Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Ingabire Victoire igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka 8. Ingabire Victoire watangiye kuburana mu mwaka wa 2010 afunzwe, yakatiwe iki gifungo nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Nyuma yaho Umuhoza Ingabire Victoire ajuririye igihano yari yahawe n’urukiko rukuru mu ntangiriro z’uyu mwaka ku byaha yashinjwaga birimo kugambanira igihugu ndetse no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, ubujurire bwe bwateshejwe agaciro ahubwo igihano yari yahawe kiyongeraho imyaka irindwi y’igifungo. Ingabire Umuhoza Victoire yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije ku kivutsa umudendezo ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Urukiko rukuru rwari rwahanishije Ingabire igifungo cy’imyaka umunani, ariko nyuma aza kujurira mu rukiko rw’ikirenga none rwo ahubwo rwanzuy