Radioitahuka
Ndi umunyarwanda , Ubutabera & u Rwanda rushya twifuza
- Autor: Vários
- Narrador: Vários
- Editor: Podcast
- Duración: 3:00:00
- Mas informaciones
Informações:
Sinopsis
HOST: Serge Ndayizeye Gahunda ya Ndi Umunyarwanda izafasha bamwe babaga mu rukundo bategura kubana bikicwa n’ababyeyi babibona mu ndorerwamo y’amoko. Iyi gahunda itanga icyizere mu gufasha abagifite ibikomere by’amoko kuko bazagenda biyumvamo Ubunyarwanda, n’abana babo bibafashe kubaka ingo z’Abanyarwanda aho gushingira ku moko. Nyuma iyi gahunda yaje gutangira mu Rwanda itangijwe na bamwe mu bayobozi muri Guverinoma y’ u Rwanda nka Depite Bamporiki Edward wazanye iki gitekerezo, Rucagu Boniface umutahira mukuru w’ intore ku rwego rw’ igihugu, Itangizwa na “ Youth Connection”, ubu ikaba yitwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda. N’ ubwo iyi gahunda yatekerejweho mbere yo kugezwa ku banyarwanda, ariko hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu abanyarwanda baba hanze, nti bayivugaho rumwe kuko benshi bayigereranya n’ amacakubiri ndetse n’ ikandamizwa rigamije gukorerwa bamwe mu banyarwanda nk’ uko bakomeje kugenda babivugira ku bitangazamakuru mpuzamahanga. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu mu kiganiro Imvo n’ Imvano