Radioitahuka
Ubutabera: Me Alain Ndibwami yahagaritse akazi yakoreraga Rujugiro
- Autor: Vários
- Narrador: Vários
- Editor: Podcast
- Duración: 3:13:00
- Mas informaciones
Informações:
Sinopsis
Nyuma yuko urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rufashe umwanzuro wo gufunga by’agateganyo umwunganizi ( avoka) w’umuherwe Rujugiro , Me Alain NDIBWAMI, uyu mwunganizi yatangaje ko yiyambuye ububasha yari afite ku mitungo y’uyu muherwe Rujugiro. Me Alain Ndibwami yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko abona akomeje gufungwa azira akarengane bityo ahisemo guhagarika akazi yakoreraga Rujugiro. Yabivugiye mu rukiko ku wa kabiri tariki ya gatatu Ukuboza mu rubanza rw’ubujurire aho uyu mwavoka Allain Ndibwami n’ikipe y’abunganizi be basabye ko yarekurwa by’agateganyo kuko ibyo aregwa nta shingiro bifite. Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Me Alain Ndibwami agikekwaho icyaha, iperereza rikaba rigikomeza basaba ko yakoemza gufungwa by’agateganyo. Mu myambaro y’iroza iranga imfungwa, Me Alain Ndibwami yabwiye urukiko ko ibyo aregwa nta shingiro bifite ahubwo avuga ko abamureze wenda bari kuba baratanze ikirego cyo gutesha agaciro impapuro yahawe na Rujugiro. Umukozi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe kwem