Radioitahuka

GAHUNDA YA NDI UMUNYARWANDA IREBA BANDE?

Informações:

Sinopsis

HOST: Jean Claude Habimana GUEST: Marie Esther Murebwayire  TOPIC: Ndi umunyarwanda ni gahunda nyabaki? yashyiriweho bande? yafasha iki abanyarwanda? Turabisoma muri Bibiriya : 2 Ngoma  7:14 Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2013 nibwo abagize Guverinoma y’u Rwanda batangiye umwiherero w’iminsi ibiri aho bazaganira cyane kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” aho bagamije kuyisobanukirwa no kuyigira iyabo ngo babone kuyisangiza abaturage ; bibutswa kandi kuvugisha ukuri ku mateka agoranye y’u Rwanda. Minisitiri muri Perezidansi y’u Rwanda, Tugireyezu Venantie yabwiye IGIHE ko uyu mwiherero ugamije kubanza kubumvisha iyi gahunda bo ubwabo ngo bityo babone kuyisobanurira abo bayobora, ati “Turagira ngo twumve neza, twumve kimwe iyi gahunda, tuyisobanukirwe hanyuma tuyigire iyacu, bitume tuyibera abavugizi. Ni ukuvuga ngo tuyijyane kuyisobanurira abaturage natwe ubwacu tuyumva kimwe noneho tubone kubwira Abanyarwanda ibikubiye muri iyo gahunda. Kuko ntibishoboka ko jyewe w’umuyobozi n’abagize guverinoma, b