Radioitahuka

KUKI PRESIDENT PAUL KAGAME AKOMEJE KWIKOMA URUKIKO RWA ICC?

Informações:

Sinopsis

HOST: SERGE  Mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu by’Afrika tariki ya 26 gicurasi 2013 i Addis Abeba muri Ethiopia, mu muhango w’isabukuru y’imyaka 50 umuryango w’ubumwe bw’Afrika (UA) umaze ushinzwe, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yamaganye imikorere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) avuga ko rwabaye igikoresho cya Politike abantu bakoresha kugira ngo bifatire Afurika.   Perezida Kagame avuga ko Afurika itagomba kubyemera ndetse ko igomba no guhaguruka ikamagana abashaka ko abayobozi ba Kenya bajyanwa mu rukiko mpuzamahanga. Nubwo ubutumwa bwa Perezida Kagame bw’ibanze kwari ukunenga imikorere y’urukiko mpuzamanga, yemera ko intego rufite zo guca umuco wo kudahana arizo, ariko ngo rwabaye igikoresho cyo kwifatira Afurika. Aha akibaza ukuntu imanza 28 zose mbese ijana ku ijana by’imanza uru rukiko rukurikiranyemo cyangwa rwakurikiranyemo abantu zireba abanyafurika gusa gusa. andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka facebook/ijwi ryihu