Radioitahuka

  • Autor: Vários
  • Narrador: Vários
  • Editor: Podcast
  • Duración: 12470:11:00
  • Mas informaciones

Informações:

Sinopsis

Ijwi ry'Ihuriro NyarwandaThe Voice of Rwanda National CongressLa Voix de Congres National RwandaisDufatanye inzira y'amahoro twubake u Rwanda rushya

Episodios

  • MARIE ESTHER MUREBWAYIRE : KIRAZIRA KUGERERANYA PRES. PAUL KAGAME NA YESU

    26/07/2015 Duración: 01h24min

    Ibimenyetso bigaragaza kurimbuka kwa Yerusalemu no kugaruka kwa Yesu  ( Mat. 24:4-5) Hashize iminsi hari abanyarwanda bamwe bihaye kuvuga ko Kagame ari nka Yesu..ndetse ko ari yesu, n'ibindi byinshi bagiye bavuga  bagererenya Kagame na Yesu. Turarebera hamwe uwo yesu bagereranya na Kagamé uwo ariwe! Niba ari ''Yesu Kristo w'i Nazareti umucunguzi w'bari mw'isi cyangwa niba ari wa wundi uri ku bishushanyo ,ku dushusho no kuri calendrier za Sulfo Rwanda

  • P. KAGAME AZABAZWA BYISHI & FPR YISHE UMUVANDIMWE WA CECILE KAYIREBWA I REMERA

    26/07/2015 Duración: 03h56min

    P. KAGAME AZABAZWA BYISHI & FPR YISHE UMUVANDIMWE WA CECILE KAYIREBWA I REMERA   Ubuhamya kubwicanyi bwakozwe na Pres Paul Kagame na FPR Inkotanyi 1. Ubwicanyi muri Genocide 2.Ubwicanyi bw'Abahutu  3.Ubwicanyi muri Congo MUSAZA WA CECILE KAYIREBWA ARI MU BATUTSI BENSHI BARI BAROKOTSE JENOSIDE HANYUMA INKOTANYI ZA PAUL KAGAME ZIBAGEZEHO ZIRABICA NYAMARA BO BIBWIRAGA KO ZARI ZIJE KUBATABARA

  • KAGAME AVUYE KUMWANYA WA PRESIDENT YIHINDURA YEZU NONE NGO ABAYE UMWAMI !!!!!!

    25/07/2015 Duración: 03h58min

    Nimumara kwemerera Perezida Kagame manda zitagira umubare, abazakurikiraho ntimubemerere bizagenda bite?-Senateri Tito Rutaremara  Senateri Tito Rutaremara ni we wabajije abo mu Murenge wa Gisozi, ubwo we n’itsinda ayoboye bari babasuye ku wa gatatu tariki 22 Nyakanga 2015 ati ”Nimumara kwemerera Perezida Kagame manda zitagira umubare, abazakurikiraho ntimubemerere bizagenda bite?” Dr Karambizi Venuste, umwarimu muri Kaminuza, ari mu basubije ko bitabaho kwandika izina ry’umuntu mu Itegeko Nshinga ngo ni we uhawe umwihariko (ubwo yashakaga kuvuga Perezida Paul Kagame); akaba yarasabye ko Umukuru w’Igihugu wese yahabwa manda y’imyaka irindwi, igomba kumwongererwa igihe cyose bakimukeneye.   

  • test show

    24/07/2015 Duración: 08min

    esdgtdsfdvdxchset

  • KAGAME AVUYE KUMWANYA WA PRESIDENT YIHINDURA YEZU NONE NGO ABAYE UMWAMI !!!!!!

    24/07/2015 Duración: 01h21min

    Kimihurura: Hari ababona ari ukubarondogoza kuko bamaze kwemeza uzayobora u Rwanda nyuma ya 2017 - See more at: http://kigalitoday.com/spip.php?article25249#sthash.iUy8oZc2.YrB6bdlz.dpufKimihurura: Mu murenge wa Kimihurura(akarere ka Gasabo) hari abavuga ko abadepite barimo kubarondogoza no gupfusha ubusa umwanya mu biganiro barimo, kuko ngo bamaze kwemeza ko ari we uzabayobora, nta wundi.   Muri gahunda Inteko ishinga amategeko irimo yo kubaza abaturage ibijyanye n’ihindurwa ry’Itegeko nshinga(ingingo ya 101), abaturage basanga ari ukwigiza nkana kuko uwo bashaka bamuzi kandi bamaze no kumutora. Nta n’umwe mu baturage bari bateraniye ku Kimihurura wigeze asaba ko ingingo y’101 y’Itegeko nshinga itahindurwa; icyakora Mukasekuru Madeleine we ngo yigeze kumva Perezida Kagame abwira abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ko bamutererana.    

  • GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA N'INGARUKA KU RWANDA NO KU BANYARWANDA BOSE

    23/07/2015 Duración: 03h58min

    GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRA NGO PREZIDA KAGAME ASHOBORE KWIYAMAMAZA: INGARUKA KU RWANDA, KU BUTEGETSI BW’U RWANDA NO KU BANYARWANDA. Kuwa kabili taliki ya 14 Nyakanga 2015, Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yarenze ku miziro yose yali iteganijwe n’Itegekonshinga ryo kuwa 04 Kamena 2003, maze yemeza ko Ingingo ya 101 y’iryo Tegekonshinga yahindurwa. Ku banyarwanda twese tuzi uburyo u Rwanda rwayobowe guhera 1994 n’ishyaka FPR prezida Kagame abereye umuyobozi, ntawe byatangaje kuko mu kwikubira ubutegetsi no gushaka kubugumana, Leta iliho mu Rwanda yerekanye ko yiteguye gukora byose ndetse n’ibinyuranije n’amategeko.

  • RWANDA: IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRANGO KAGAME AGUME KU BUTEGETSI

    22/07/2015 Duración: 03h56min

    HOST: Serge Ndayizeye TOPIC: RWANDA: IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRANGO KAGAME AGUME KU BUTEGETSI  IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRA NGO BIHE PREZIDA KAGAME AMAHIRWE YO KWIYAMAMARIZA MANDA YA GATATU MULI 2017 ZIKOMEJE KUBA URUDACA. Mu gihe Prezida Kagame ashyizweho igitutu n’amahanga arangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ubufaransa, igitutu cyiyongereyeho icy’itangazamakuru mpuzamahanga n’iryo mu gihugu imbere, we akomeje kudatangaza icyifuzo cye. Abanyarwanda benshi n’ibinyamakuru bamaze igihe mu mpaka, aliko igitangaje ni uko amajwi yumvikana cyane ali ayemeza ko itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 101 bishoboka ko yahindurwa ngo uburenganzira bwo kuyihindura bukaba butangwa n’ingingo ya 193. Ku giti cyanjye ikinshimisha ni ukuli bavugisha iyo batanga impamvu zituma bifuza ko ryahinduka.

  • REFERANDUM YO GUHINDURA INGINGO YA 101 YAJYANYWE MUBATURAGE.

    21/07/2015 Duración: 03h11min

    Nyuma y' Icyumweru kimwe Inteko Ishingamategeko ndetse na Sena batoye ko Itegekonshinga rihindurwa maze Kagame akemererwa kwiyamamariza Manda ya gatatu, binyuranyije n' Itegtekonshinga ririho ubu, Abadepite n' Abasenateri berekeje mubaturage, murwego rwo gusaba ko abaturage bikiriza iyo abadepite bateye.. Uyu munsi ku Kimironko Tekiniki za FPR zongeye kwigaragaza ubwo munama FPR yari yateguye abakora ikinamico. Ni mukighaniro cyacu kuri uyu mugoiroba i saa mbili za nimugoroba kumasaha ya Washington Host: Jean Paul Guests: Call In Ushaka gutanga ibitekerezo watwandikira kuri radioitahuka@gmail.com Tel: 13479456449  

  • PRES. KAGAME MW'IHURIZO RIKOMEYE GEN KARENZI LONDON & ITEGEKO NSHINGA MU RWANDA

    20/07/2015 Duración: 03h33min

    Ni ku nshuro ya kabiri muri uku kwezi Umukuru w’Igihugu ahagaze agasuhuza abaturage nyuma yo kubikora tariki ya 4 Nyakanga ubwo yavaga kwifatanya n’ abaturage mu kwizihiza umunsi wo kwibohora mu karere ka Gicumbi. Icyo gihe yahagaze Nyabugogo ahazwi nko ku ‘Mashyirahamwe’ nabwo asuhuza abaturage benshi bari bahari. Kuri uyu wa Gatandatu mu masangano y’imihanda mu Giporoso, imodoka zitwara Umukuru w’Igihugu zahagaze, abaturage bagaragaza ibyishimo byo kuba bari babonye Perezida Kagame abasuhuza, ibintu batari biteze ko byaba muri ubwo buryo (ngo abe yahagaragara abasuhuze).

  • UMUTEKANO MURI REGION YA KIVU WIFASHE UTE NYUMA Y'INTAMBARA ZAKOMEJE KUHARANGWA

    19/07/2015 Duración: 03h55min

    UMUTEKANO MURI REGION YA KIVU WIFASHE UTE NYUMA Y'INTAMBARA ZAKOMEJE KUHARANGWA Abo basirkari ba FARDC ngo baraje batangira gucukura, maze baza kumirwa basanze icyo cyobo ari kinini cyane kandi harimo n’ibitwaro bya rutura, nka za katiyusha, izihanura indege, ndetse n’ibibombe bishwanyaguza za bulende. Nkuko byatangajwe n’umudepite wo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, bwana Jean Bosco Sebishyimbo, kuri BBC, ngo ako kazi ko gutaburura izo ntwaro katangiye sa mbiri za mugitondo (8:00), karangira sa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00). Sebishyimbo yakomeje avuga ko abaturage benshi baje gufasha ingabo muri icyo gikorwa, aho batundaga bashyira mu makamyo nayo yajyanye izo ntwaro i Goma.

  • IGIHUGU KIBESHYA & GIPFOBYA AMATEKA YACYO KIBA CYUBAKIYE KU MUYANGA N'UMUCANGA

    18/07/2015 Duración: 03h53min

    Report of the Mapping Exercise documenting the most serious violations of human rights and international humanitarian law committed within the territory of the Democratic Republic of the Congo between March 1993 and June 2003  

  • IHURIRO NYARWANDA RNC RYAMAGANYE ICYEMEZO CYO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA

    17/07/2015 Duración: 03h54min

    1.       Ihuriro Nyarwanda ryamaganye icyemezo cyafashwe n’Inteko Ishinga amategeko  na Sena kuri 14/07 cy’ Uko itegekonshinga ryahindurwa kugirango riheshe uburenganzira Prezida Kagame kongera kwiyamamariza gutegeka u Rwanda, Ibyo bikaba binyuranyije n’Itegeko Nshinga ririho, ryemerera Prezida kuyobora manda zigera kuri ebyiri gusa. 2.       Ifatwa ry’icyo cyemezo kigarazaga ku buryo budasubirwa ko mu Rwanda nta Nzego z’ubutegetsi zikibaho, ko hariho gusa ubutegetsi bw’umuntu umwe rukumbi. 3.       Ni ikindi kimenyetso gishimangira impamvu Ihuriro Nyarwanda ryiyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Kigali. u Rwanda rwavuye ku butegetsi bw’igitugu bwa mbere ya 1994 bujya kubutegetsi bw’igisuto (de la dictature au totalitarisme). 4.       Ikigaragara ni uko abategetsi b’u Rwanda batigeze bugira ku mateka. Gushaka kwiharira ubutegetsi, kuba inkomamashyi no kogeza umutegetsi mugukora ibibi biri mubyo byakomeje gukururira amahano u Rwanda 5.       Birababaje kandi kubona ubutegetsi bw’u Rwanda butanashobora kwigira k

  • UMUTEKANO MURI REGION YA KIVU WIFASHE UTE NYUMA Y'INTAMBARA ZAKOMEJE KUHARANGWA

    16/07/2015 Duración: 03h56min

    Abo basirkari ba FARDC ngo baraje batangira gucukura, maze baza kumirwa basanze icyo cyobo ari kinini cyane kandi harimo n’ibitwaro bya rutura, nka za katiyusha, izihanura indege, ndetse n’ibibombe bishwanyaguza za bulende. Nkuko byatangajwe n’umudepite wo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, bwana Jean Bosco Sebishyimbo, kuri BBC, ngo ako kazi ko gutaburura izo ntwaro katangiye sa mbiri za mugitondo (8:00), karangira sa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00). Sebishyimbo yakomeje avuga ko abaturage benshi baje gufasha ingabo muri icyo gikorwa, aho batundaga bashyira mu makamyo nayo yajyanye izo ntwaro i Goma.

  • ESE PRES. KAGAME AZABASHA KWIKORERA UMUSARABA W'INGARUKA ZIGIYE KUGWIRA U RWANDA

    15/07/2015 Duración: 03h13min

    ESE PRES. KAGAME AZABASHA KWIKORERA UMUSARABA W'INGARUKA ZIGIYE KUGWIRA U RWANDA *Igitekerezo cy’uwanditse atifuza ko Itegeko Nshinga rikorwa cyasomwe *Ikifuzo cya Green Party nacyo cyasomwe. *Mukabarisa avuga ko bitatinzweho kuko demokarasi ireba ibyifuzo bya benshi *Harakurikiraho iki? *Urugero rwa Bamporiki rwatigishije Inteko n’amashyi y’urufaya Nyuma yo kwemeza ko ubusabe bw’abaturage barenga miliyoni 3,7 bufite ishingiro Hon Donatille Mukabarisa yabwiye abanyamakuru ko ibyakozwe byakurikije amahame ya Demokarasi aha umwanya ibitekerezo bya benshi, yasubizaga ko mu isesengura bakoze banasomye ibitekerezo by’umuntu wandikiye Inteko asaba ko Itegeko Nshinga ritayegayezwa, ndetse n’ugusaba kwa Democratic Green Party of Rwanda nayo yasabye Inteko ko Itegeko Nshinga ritakorwaho.

  • KAGAME YIKOREYE COUP D' ETAT NTAZABESHYERE OPPOSITION!

    14/07/2015 Duración: 03h45min

    Tumaze iminsi dukurikirana ibyihinduka ry' Itegeko nshinga, hari benshi bibazaga ko bitazagera. Uyu munsi abantu baba ngo basabwe kurara ku nteko ishinga amategeko kwerekana ko bashyigikiye itegeko ko nshinga ry' Urwanda ryahinduka maze Paul Kagame akiyamamariza kuyobora ubuzira herezo. Ejo rero niwo munsi. Radio Itahuka irasesengura uko Propaganda na Tekiniki za Leta zakozwe na FPR kugeza kuri uyu munsi. Muze rero Dusangire ibitekerezo byanyu kuri iyi ngingo mwese mwakurikiranye kuri Radio yanyu. Ni ejo kuwa 14 ukwezi kwa 7, 2015.  Host: Jean Paul Abatumirwa: Call In    

  • PRES KAGAME N'AGATSIKO BARAKATAJE MU KWIGISHA POLITIKE Y'URUVU "CHAMELEON"

    13/07/2015 Duración: 03h52min

    Perezida Kagame niwe watanze icyifuzo ko Karake atajyanwa muri Espagne Minisitiri Busingye yavuze ko ubwo u Rwanda rwagirwaga inama na benshi ko rwareka akajyanwa muri Espagne, Perezida Paul Kagame ngo ni we wavuze ko abanyamategeko b’u Rwanda bakwiye guharanira ko Lt Gen Karake yagumishwa aho bamufatiye kuko ngo atumvaga impamvu yafashwe nyuma y’uko yari amaze kujya muri icyo gihugu inshuro nyinshi.

  • GUTABARWA

    12/07/2015 Duración: 01h44min

    Bavandamwe namwe nshuti zibiganiro bya radio itahuka mbaje kubasuhuza mbaha ikaze mukiganiro dutangiye uyu munsi Kandi kizakomeza muminsi irimbere . Icyo kiganiro twise GUTABARWA kigamije gutera inkunga ihamye yamasengesho duhamya ko yatanga icyizere cy' amahoro nubwisanzure mugihugu cyacu nabanyarwanda. Iki kiganiro muzajya mugitegurirwa nabategarugore bitanze kizajya kiyoborwa nanjye Leah Karegeya Nkaba mboneyeho numwanya wogukangurira nabandi bategarugori tutashoboye kubwira kugirango bacyitabire baze kwifatanya natwe.  Turateganya muriyi ntangiriro kugikora rimwe mukwezi, icyumweru kya kabiri cy'ukwezi, kikazajya kimara isaha imwe gusa. Hanyuma uko Imana izadushoboza tukazongera amasaha cyangwa iminsi.  Host: Leah K

  • PAUL KAGAME AHAGAZE ATE MURI POLITIKE MPUZAMAHANGA NYUMA IBIBAZO BYISHI YIFITIYE

    12/07/2015 Duración: 03h43min

    Perezida Kagame niwe watanze icyifuzo ko Karake atajyanwa muri Espagne Minisitiri Busingye yavuze ko ubwo u Rwanda rwagirwaga inama na benshi ko rwareka akajyanwa muri Espagne, Perezida Paul Kagame ngo ni we wavuze ko abanyamategeko b’u Rwanda bakwiye guharanira ko Lt Gen Karake yagumishwa aho bamufatiye kuko ngo atumvaga impamvu yafashwe nyuma y’uko yari amaze kujya muri icyo gihugu inshuro nyinshi.

  • CONGRESS Y'URUBYIRUKO RW'IHURIRO NYARWANDA RNC IZABERA I BRUXELLES MU BUBILIGI

    11/07/2015 Duración: 03h56min

    Urubyiruko rwa RNC rwiteguye guharanira uburenganzira bwarwo. Niyompamvu rubatumira muri Congress y'abasore n'inkumi izabera i Buruseli tariki 15-16/8/2015. Kagame ntabwo tuza mureka ngo yigire umwami w'Abanyarwanda, iryo n'isezerano.

  • JOSEPH NGARAMBE : AMAGANYA N'AMARANGAMUTIMA NI YOSE MURI LETA Y'AGATSIKO

    10/07/2015 Duración: 03h08min

    Imfashanyo n’inguzanyo: amaganya n’amarangamutima ni byose muri Leta y’agatsiko nyuma yo guhagurukirwa n’amahanga ayiryoza igitugu n’umurengwe ndengakamere.  

página 172 de 235