Radioitahuka

  • Autor: Vários
  • Narrador: Vários
  • Editor: Podcast
  • Duración: 12470:11:00
  • Mas informaciones

Informações:

Sinopsis

Ijwi ry'Ihuriro NyarwandaThe Voice of Rwanda National CongressLa Voix de Congres National RwandaisDufatanye inzira y'amahoro twubake u Rwanda rushya

Episodios

  • LETA Y' U RWANDA IFITE UMUGAMBI WO GUHAGARIKA AMARADIYO YIGENGA

    13/08/2015 Duración: 02h22min

    Nyuma y' itekinika ryaranze Ihindurwa ry' itegeko nshinga, ingingo ya 101, bikaza kugaragara ko amaradio yigenga yagiye aha urubuga abanenga icyo cyemezo, harimo n' abaturage, Leta ntiyishimiye icyo cyemezo. Ni imwe mumpamvu Leta ya Kigali yafashe icyemezo cyo kwitwaza imisoro kugirango ibuze ubwisanzure bw' Itangazamakuru. Ikinamico rikaba ryatangiriye kuri Radio Contact FM benshi bavuga ko ari iya Cyama. Muze twungurane ibitekerezo. Ni mukanya saa mbili za nimugoroba amasaha ya Washington. 8PM Eastern Standard Time Mewaqhamagara kuri 13479456449 cyangwa mukatwandikira kuri  radioitahuka@gmail.com Muri kumwe na Jean Paul muri iki kiganiro. Guests: Call In 

  • JEAN PAUL ; IBINDI BIMENYETSO BYEREKANA KO FPR ITAZATEGEKA NYUMA YA 2017

    12/08/2015 Duración: 02h21min

    FPR akomeje gutema igiti yicayeho. Hageze ariko ubwo abantu benshi bamaze kwibaza niba noneho ritagiye gucika. Ibyo biterwa nuburyo ifata abaturage bayo, cyane cyane abayifashije kugera kubutegetsi. Ni muri urwo rwego mumaze iminsi mwumva kuma Radio akarengane gakorerwa abaturage benshi harimo n' umuryango wa Rwigara Assinapol. Ubu sibwo akarengane gatangiye ariko bigeze aho wibaza niba FPR yabaho idafite abaturage. Ibyo nibimwee mubyo dukomeza kuganiraho uyu munsi hamwe nibindi bimenyetso byinshi bigaragaza ko ntakabuza FPR ari akuka kataravamo ariko ibyayo byaragaragaye ko icyizere yagitakaje no kubaho kwayo ntamahirwe na macye gufite   Muri kumwe na Jean Paul  Mwahamagara kuri 13479456449 mugatanga ibitekerezo byanyu mu kiganiro    

  • IHURIRO NYARWANDA RNC RYAMAGANYE ICYEMEZO CYO KUREKURA GEN K. KARAKE MURI UK

    11/08/2015 Duración: 03h57min

    EN REASONS WHY THE ACQUITTAL OF GENERAL KARENZI KARAKE BY A BRITISH COURT IS A SHAMEFUL MISCARRIAGE OF JUSTICE On 10 August, 2015, General Karenzi Karake, the head of Rwanda's notorious National Security and Intelligence Service was acquitted by a British Court. Rwanda's Spy Chief had been arrested at London Heathrow Airport on June 20, 2015, on a European Arrest Warrant, in connection with deaths of Spanish and other European citizens. General Karake, represented by Cherie Blair among others, had been released on bail of 1 million UK £ pending extradition hearings in October of 2015. The acquittal of General Karenzi Karake by the British Court today is a shameful miscarriage of justice.  

  • LEAH KAREGEYA : GUTABARWA "URUHARE RW'ABATEGARUGORI MU GUSENGERA U RWANDA

    10/08/2015 Duración: 02h33min

    LEAH KAREGEYA : GUTABARWA "URUHARE RW'ABATEGARUGORI MU GUSENGERA U RWANDA Gutabarwa" gitegurwa nabategarugore bahagurute nkababyeyi gutanga inkunga yamasengesho yoguhumuriza nogutanga ikizere cyamahoro mugihugu.  

  • ADELINE RWIGARA YAREKUWE ATEGEKWA KWITABA & SPECIAL FUNDRAISING YA RADIO ITAHUKA

    09/08/2015 Duración: 04h00s

    ADELINE RWIGARA YAREKUWE ATEGEKWA KWITABA CID & SPECIAL FUNDRAISING YA RADIO ITAHUKA Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu nibwo Polisi ishami rishinzwe iperereza ku byaha bikomeye (CID) yarekuye Adeline Rwigara umugore wa Rwigara Assinapol nyuma yo kumumarana umwanya imuhata ibibazo we n’umuhungu we Rwigara Aritiote. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu Adeline Rwigara ryamenyekanye ejo ku mugoroba ariko Polisi ntiyagira icyo ibivugaho ubwo twageragezaga kubaza Umuvugizi wayo CSP Twahirwa Celestin. Umukobwa wa Rwigara, Anne Rwigara akaba yatangarije Umuryango ko Polisi yarekuye nyina na musaza we ahagana saa cyenda z’igitondo ariko bakabategeka kuza kugaruka kwitaba nanone uyu munsi saa yine za mugitondo. Nyuma kubazwa ngo bakaba babaretse ngo batahe.

  • MADAME RWIGARA ADELINE ARAYE MURI CID & SPECIAL FUNDRAISING YA RADIO ITAHUKA

    08/08/2015 Duración: 02h16min

    Musaza wa Adeline Rwigara, Ben Rutabana, aho ari mu Bubirigi, yabwiye BBC ko urugo rwa mushikiwe rwiriwe rugoswe, imbere yo kumufata. Ku kibazo co kumenya nimba mu muryango bazi ico afatiwe,Ben Rutabana avuga ko bakeka ko vyaturutse ku biganiro yahaye ibigo vy'itangazamakuru, yiyamiriza ingingo iheruka gufatwa n'ubuyobozi bw'umuji wa Kigali KCC, yo kumusenyera inyubakwa iri mu Kiyovu. Ben Rutabana avuga ko Adeline Rwigara bari bamufatanye n'umuhungu wiwe, ariko bahavuye bamurekura. Hari hashize iminsi umuryango wa Assinapol Rwigara uhawe amategeko yo kubomora inyubakwa y'amagorofa ane iri mumuji wa Kigali, bitarenze kw'itariki 15 z'uku kwezi, kubera yubatswe hadakurikijwe amategeko.

  • LETA Y'AGATSIKO ITEWE UBWOBA N'AMABWIRIZA YA BANKI Y'ISI & FAMILLE RWIGARA

    07/08/2015 Duración: 03h56min

    LETA Y'AGATSIKO ITEWE UBWOBA N'AMABWIRIZA YA BANKI Y'ISI & FAMILLE RWIGARA  Igice cyambere :  Leta y’agatsiko itewe ubwoba n’amabwiriza mashya ya Banki y’Isi. Ibyo biragaragazwa n’inyandiko yasohotse muri kino gitondo :  « Amabwiriza mashya ya Banki y’Isi ashobora gutuma ibihugu bikennye bikena kurushaho »   

  • UBUTWARI BWA MADAME RWIGARA &IJAMBO RYA PRES NKURUNZIZA KU RUPFU RWA GEN ADOLPHE

    06/08/2015 Duración: 03h57min

    UBUTWARI BWA MADAME RWIGARA & IJAMBO RYA PRES NKURUNZIZA KU RUPFU RWA GEN ADOLPHE NSHIMIRIMANA 1 MADAME RWIGARA 2 IJAMBO RYA PRES NKURUNZIZA  3 ONU NGO IRASHAKA IPEREREZA KUBANTU BICWA I BURUNDI Abasigaye bo mu muryango wa Rwigara Assinapol bandikiwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali basabwa kwikuriraho (kwisenyera) ibice bibiri by’igorofa ikorerwamo na Premier Hotel, kubera kuba byarubatswe nta byangombwa, ndetse basabwa no kwishyura Miliyoni zisaga zirindwi Campany yakoze ubugenzuzi bw’Imiterere y’iyi nyubako. Nkuko ibarurwa dufitiye kopi yandikiwe abazungura ba Rwigara Assinapol yo kuwa 14 Nyakanga 2015 yashyizweho umukono na Meya w’Umujyi Ndayisaba Fidele, isaba uyu muryango kuba wamaze kwishyura kuri Konti iri muri Ecobank ya Company St Joseph Engeening amafranga 7,041,250 ndetse no kuba yamaze gusenya ibice bibiri (Part A&B) bitarenze tariki ya 15 Kanama 2015, bityo bakaba bakomeza kubaka igice cya 3 bafitiye ibyangombwa.

  • BUJUMBURA : GEN. ADOLPHE NSHIMIRIMARA WAHOZE AYOBORA INZIGO Z'IPEREREZA YISHWE

    05/08/2015 Duración: 03h27min

    Gen. Adolphe Nshimirimana wahoze ayobora urwego rw’ iperereza muri Leta ya Petero Nkurunziza yaguye mu gico yatezwe n’abantu bataramenyekana, ubwo yari ahitwa mu Kamenge. Umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza akaba n’umuvugizi wa Leta y’ u Burundi, Willy Nyamitwe, yemeje aya makuru. Abinyujije kuri Twitter avuga ko atakaje umuvandimwe na mugenzi we ku rugamba. Yakomeje agira ati “Gen. AdolpheNshimirimana ntakiri kuri iyi Si.” Le général Adolphe Nshimirimana, ancien chef d’état-major de l’ex-rébellion CNDD-FDD et l'un des hommes forts du régime de Pierre Nkurunziza a été tué, ce dimanche, à Bujumbura dans une attaque à la roquette. Par ailleurs, et alors qu'il faisait son travail sur les lieux de l'attaque, notre correspondant a été arrêté par un agent des renseignements, puis tabassé avant d'être relâché. La voiture du général Adolphe Nshimirimana a été, d'après plusieurs témoins, touchée par deux roquettes puis arrosée à l'arme automatique dans la matinée de ce dimanche, près de l’hôpital Roi-Khaled,

  • IMPAMVU IGIHUMBI ZO KURWANYA LETA YA KAGAME 08/03/2015

    04/08/2015 Duración: 03h11min

    Buri wa mbere , niyemeje kuzajya mbaganiriza ku mpamvu zintera kurwanya Prezida Paul Kagame na Leta ye. Byinshi mu bintera imbaraga ni akarengane gakabije gakomeje gukorerwa abaturage mugihe inzego za Leta zashyiriweho kubarinda zirebera. Abitwa ko bahagarariye Rubanda nabo nibo ba mbere babagambaniye. Ubucamanza ntibukora mu bwigenge. Ibi ni bimwe mubyahagurukije wowe nanjye ngo ibyo tunenga bikurweho burundu. Muze Tuganire muri iki kiganiro. Muri kumwe na:  Jean Paul Turayishimye Abashyitsi: Call In (Hamagara kuri tel : 1347 945 6449 cyangwa utwandikire kuri radioitahuka@gmail.com  

  • MARIE ESTHER MUREBWAYIRE :IBI NI IBIHE BYO GUSOHORA K'UBUHANUZI

    03/08/2015 Duración: 01h27min

    IBI NI IBIHE BYO GUSOHORA K'UBUHANUZI'' (YESAYA 48:3-11) Navuze ibyabanje kubaho kera, ni koko byaturutse mu kanwa kanjye ndabyerekana,mbikora ako kanya ndabisohoza. Nari nzi ko udakurwa kw'ijambo, kandi yuko ijosi ryawe ari umutsi umeze nk'icyuma,n'uruhanga rwawe rukaba nk'umuringa. Nicyo cyatumaga mbikubwira uhereye kera nkabikwereka bitari byaba,kugirango utazavuga uti: imana yanjye niyo ibikoze ,kandi uti; igishushanyo cyanjye kibajwe n'igishusghanyo cyanjye kiyagijwe nibyo bibitegetse......

  • BUJUMBURA : GEN. ADOLPHE NSHIMIRIMARA WAHOZE AYOBORA INZIGO Z'IPEREREZA YISHWE

    03/08/2015 Duración: 03h59min

    Gen. Adolphe Nshimirimana wahoze ayobora urwego rw’ iperereza muri Leta ya Petero Nkurunziza yaguye mu gico yatezwe n’abantu bataramenyekana, ubwo yari ahitwa mu Kamenge. Umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza akaba n’umuvugizi wa Leta y’ u Burundi, Willy Nyamitwe, yemeje aya makuru. Abinyujije kuri Twitter avuga ko atakaje umuvandimwe na mugenzi we ku rugamba. Yakomeje agira ati “Gen. AdolpheNshimirimana ntakiri kuri iyi Si.” Le général Adolphe Nshimirimana, ancien chef d’état-major de l’ex-rébellion CNDD-FDD et l'un des hommes forts du régime de Pierre Nkurunziza a été tué, ce dimanche, à Bujumbura dans une attaque à la roquette. Par ailleurs, et alors qu'il faisait son travail sur les lieux de l'attaque, notre correspondant a été arrêté par un agent des renseignements, puis tabassé avant d'être relâché. La voiture du général Adolphe Nshimirimana a été, d'après plusieurs témoins, touchée par deux roquettes puis arrosée à l'arme automatique dans la matinée de ce dimanche, près de l’hôpital Roi-Khaled,

  • INGIRWA MASHYAKA UTWANA TWA FPR TURASHAKA KAGAME & NGO INTERAHAMWE ZIRAREKEREJE

    02/08/2015 Duración: 03h54min

    Abayobozi b’imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda babwiye intumwa za rubanda ko bashyigikiye ko hakurwaho umubare wa manda ntarengwa ku Mukuru w’Igihugu mu Itegeko Nshinga kugira ngo abaturage bajye bakomeza kwihitiramo umuyobozi babona ubabereye. No to third term But Frank Habineza, the chairperson of the Democratic Green Party of Rwanda, did not agree with other party leaders, arguing that Article 101 should be maintained to enable a healthy succession in power. Also, most political parties also said that a mandate of seven years be maintained for the head of state but leaders of the Social Democratic Party (PSD) and the Democratic Union of the Rwanda People asked for the mandate to be reduced to five years.

  • INGIRWA MASHYAKA UTWANA TWA FPR TURASHAKA KAGAME & NGO INTERAHAMWE ZIRAREKEREJE

    01/08/2015 Duración: 03h55min

    Abayobozi b’imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda babwiye intumwa za rubanda ko bashyigikiye ko hakurwaho umubare wa manda ntarengwa ku Mukuru w’Igihugu mu Itegeko Nshinga kugira ngo abaturage bajye bakomeza kwihitiramo umuyobozi babona ubabereye. No to third term But Frank Habineza, the chairperson of the Democratic Green Party of Rwanda, did not agree with other party leaders, arguing that Article 101 should be maintained to enable a healthy succession in power. Also, most political parties also said that a mandate of seven years be maintained for the head of state but leaders of the Social Democratic Party (PSD) and the Democratic Union of the Rwanda People asked for the mandate to be reduced to five years.      

  • J. NGARAMBE: IFARANGA RYU RWANDA RIRATA AGACIRO & ITERAMBERE RYUBAKIYE KUKINYOMA

    31/07/2015 Duración: 03h52min

    [7/30/15, 4:12:49 PM] ngarambe10: Igice cyambere Aho gutangaza impamvu nyazo zikomeje gutuma ifaranga ry’u Rwanda  rita agaciro byihuse ugereranije n’idolari rya Amerika, guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yahisemo kuka umunabi ibinyamakuru na za forex bureau, ari nako atanga ibisobanuro bidafashe. Igice cya kabiri Abakunzi ba Radio Itahuka baratabaza : ubukene burabamaze ari nako Leta y’agatsiko ikataza mukubasonga ku buryo bunyuranye.  

  • GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA N'INGARUKA KU RWANDA NO KU BANYARWANDA BOSE

    30/07/2015 Duración: 03h58min

    GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRA NGO PREZIDA KAGAME ASHOBORE KWIYAMAMAZA: INGARUKA KU RWANDA, KU BUTEGETSI BW’U RWANDA NO KU BANYARWANDA. Kuwa kabili taliki ya 14 Nyakanga 2015, Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yarenze ku miziro yose yali iteganijwe n’Itegekonshinga ryo kuwa 04 Kamena 2003, maze yemeza ko Ingingo ya 101 y’iryo Tegekonshinga yahindurwa. Ku banyarwanda twese tuzi uburyo u Rwanda rwayobowe guhera 1994 n’ishyaka FPR prezida Kagame abereye umuyobozi, ntawe byatangaje kuko mu kwikubira ubutegetsi no gushaka kubugumana, Leta iliho mu Rwanda yerekanye ko yiteguye gukora byose ndetse n’ibinyuranije n’amategeko.

  • PRES. OBAMA MURI AFRICA YABURIYE ABAKURU B'IBIHUGU "PAUL KAGAME & NKURUNZIZA"

    29/07/2015 Duración: 03h56min

    Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama, yabwiye abayobozi b'ibihugu bya Afurika ko iterambere ry'uwo mugabane rigomba kujyana na demokarasi, ubwisanzure n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Mu ijambo yagejeje ku muryango w'Ubumwe bwa Afurika mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Abbeba, Perezida Obama yavuze ko Afurika idashobora gutera imbere igihe abayobozi bayo banze kurekura ubutegetsi igihe manda zabo zirangiye. Yongeyeho ko iyo abanyamakuru bafunzwe n'impirimbanyi zigaterwa ubwoba icyo gihe aba ari demokarasi mu izina gusa. Yanavuze ko ikimenyetso kiza kurusha ibindi cyerekana ukuntu igihugu giteye imbere ari ukuntu abagore bafashwe.

  • IKIGANIRO " LETA NA POLITIKI YA FPR MU MAREMBERA" 07/27/2015. ISESENGURA

    28/07/2015 Duración: 02h09min

    Buri kuwa mbere w' Icyumweru dukora Isesengura kuri Politiki ya FPR. Uyu munsi turaza gusesengura uruzinduko rwa Prezida Kagame muri Los Angeles. Mbese Kagame yaba yari azi Special Olympics icyo aricyo?  Mbere yuko afata urugendo? Byarinngombwa ko ahaguruka? cyangwa ni akazi kari gukorwa na Ambassaderi Matilde?  Turanarebera hamwe aho 101 igeze mubaturage, Uruzinduko rwa Perezida Obama muri kenya na Ethiopia n' ibindi. Ni mukiganiro cy' uyu munsi. Presenter: Jean Paul Turayishimye Guest: Call In Program Mushobora kuttwandikira kuri : radioitahuka@gmail.com cyangwa muka dutelephona kurui 13479456449

  • JEAN PAUL ARAGANIRA NA GASANA DIDAS KU NYITO YA GENOCIDE

    28/07/2015 Duración: 02h01min

    Hashize igihe tubasezeranije ko tuzabagezaho ikiganiro Mpaka kunyito ya Genocide y' abatutsi, nyuma yuko Didas Gasana yerekanye ko Inyito ya Genocide y' abatutsi harimo urujijo. Uyu munsi rero twifashishije abatumirwa bacu barimo Bwana Joseph Ngarambe wabaye umutangabuhamya murukiko rwagenewe uRwanda muri Arusha, ndetse na Ambasaderi Gasana Anastase  wabaye na Ministre w' Ububanyi n' Amahanga w' u Rwanda kungoma ya FPR, barazakwifatanya natwe mukiganiro. Ni mumwanya rero i saa mbili zo mu ijoro kumasaha ya Washington DC. Presenter: Jean Paul  Abashyitsi: Didas Gasana; AQmbassador Gasana Anastase na Joseph Ngarambe Watwandikira kuri :radioitahuka@gmail.com cyangwa ugatel kuri 13479456449  

  • P. KAGAME AZABAZWA BYISHI & FPR YISHE UMUVANDIMWE WA CECILE KAYIREBWA I REMERA

    27/07/2015 Duración: 04h00s

    P. KAGAME AZABAZWA BYISHI & FPR YISHE UMUVANDIMWE WA CECILE KAYIREBWA I REMERA  Ubuhamya kubwicanyi bwakozwe na Pres Paul Kagame na FPR Inkotanyi 1. Ubwicanyi muri Genocide 2.Ubwicanyi bw'Abahutu  3.Ubwicanyi muri Congo MUSAZA WA CECILE KAYIREBWA ARI MU BATUTSI BENSHI BARI BAROKOTSE JENOSIDE HANYUMA INKOTANYI ZA PAUL KAGAME ZIBAGEZEHO ZIRABICA NYAMARA BO BIBWIRAGA KO ZARI ZIJE KUBATABARA

página 171 de 235