Sinopsis
Ijwi ry'Ihuriro NyarwandaThe Voice of Rwanda National CongressLa Voix de Congres National RwandaisDufatanye inzira y'amahoro twubake u Rwanda rushya
Episodios
-
PRESIDENT BIZIMUNGU YAHANUYE IHIRIKWA RYE. INGINGO 101 IRAVUGISHA N'URUHINJA
12/05/2015 Duración: 03h44minNyuma y' uko Itahuka yakomeje kubitangaza ko Leta y' Urwanda yashyize ingufu nyinshi muguhirika President Petero Nkurunziza, kuri uyu wa mbere bimwe mu bimenyetso byagaragaye kuko Umunyarwanda wari ukuriye societe y' Itumanaho ikomeye mu Buruindi yarezwe icyaha cy' Ubutasi. Uwo rero akaba ari uwagaragaye, ariko intasi zindi ziri i Bujumbura no mu Burundi hose ziracyidegembya. Dufite kandi ibimenyetso ko abakozi bahatirwa gusinya petition zisaba ko Kagame yakomeza kubayobora. Ibibyose ni mukiganiro mutegurirwa na Jean Paul buri wa Mbere i saa mbili za nimugoroba ku isaha yo muri Amerika Eastern Time. Ushaka gutanga ibityekerezo byawe wahamagara kuri 13479456449 cyangwa ukandikira : radioitahuka@gmail.com
-
ME EVODE UWIZEYIMANA YAGIYE MU KIGANIRO GUTUKA ABANTU BADASHAKA MANDAT YA KAGAME
11/05/2015 Duración: 01h12minME EVODE UWIZEYIMANA YAGIYE MU KIGANIRO GUTUKA ABANTU BADASHAKA MANDAT YA KAGAME
-
RWANDA: IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRANGO KAGAME AGUME KU BUTEGETSI
11/05/2015 Duración: 03h45minRWANDA: IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRANGO KAGAME AGUME KU BUTEGETSI
-
TITO RUTAREMARA : IKIBAZO KIRI HE NIBA ITEGEKO NSHINGA RIVUGURUWE MU RWANDA
10/05/2015 Duración: 03h00sHOST: Serge Ndayizeye TOPIC: TITO RUTAREMARA: IKIBAZO KIRI HE NIBA ITEGEKO NSHINGA RIVUGURUWE Tito Rutaremara Yagiye avuga kenshi ko imyaka irindwi ihagije kuba Perezida yaba yageze ku nshingano ze kandi gukoresha amatora nyuma y’imyaka irindwi ari byo byakorohera Igihugu gifite ubukungu nk’ubw’u Rwanda. Uyu munsi Tito Rutaremara afite imvugo isa n’iy’abandi banyapolitiki bari muri cyangwa bashyigikiye RPF. Yagize ati; “Itegeko Nshinga ni iry’abaturage, abaturage bifuza ko hari ibyavamo; byavamo, kuki se byaba ikibazo?!” 1. Muri democratie byose birashoboka , niba Itegeko nshinga ari iry'abaturage bakifuza ko hari ibirimo bihinguka ikibazo cyaba ikihe. 2.Tito Rutaremana hamwe n'abandi bacura bwenge ba FPR inkotanyi bakomeje gahunda yo kunvisha abanyarwanda uburyo itegeko nshinga rigomba guhinduka mucyo bitirira inyungu z'abaturage 3 Bisanzwe bimenyerewe ko muri Sanate yo mu Rwanda icyo Tito Rutaremara n'abandi bacurabwenge ba FRP Inkotanyi bavuze nta wagisubiza inyuma ariko biratangaje iyo wunva bavug
-
GEN KAYUMBA NYAMWASA : NIKI KAGAME ASHAKA GUKORA MURI MANDAT YINDI ATAKOZE ?
09/05/2015 Duración: 03h43minHOST: Serge Ndayizeye TOPIC: NIKI KAGAME ASHAKA GUKORA MURI MANDAT YINDI ATAKOZE MUGIHE KIRENZE IMYAKA 21 Perezida Kagame 2017: "Nshobora kugenda cyangwa ngasigara ku bw’inyungu n’ahazaza h’igihugu" Abasaba ko rihinduka babifitiye uburenganzira Yibukije ariko ko n’abakeneye ko rihinduka babifitiye uburenganzira, kuko ni bo baryishyiriyeho kandi bafite n’ububasha bwo kurihindura. Ariko kuri we ibyo ntibivuze ko byanze bikunze yakomeza kuyobora u Rwanda, ko ariko akeneye kumva neza impamvu yo gukomeza kuyobora. Ati “Jye nibaza ko abo bavuga ko Ingingo y’Itegeko Nshinga ikwiye guhinduka, bafite uburenganzira bwo kubivuga, ariko kuko bindeba ubwa njye nk’umuntu, ngomba kubanza nkemezwa, impamvu..ndumva..nkumva impamvu babitekereza batyo…”
-
ABAKOZI MU RWANDA BARATABAZA & BARATEGEKWA KWAKA MANDAT YA 3 YA KAGAME KUNGUFU
08/05/2015 Duración: 03h50minUmushinga w’Ingengo y’Imari 2015-2016 : u Rwanda mu kibazo cy’ingutu cyo kubona amafaranga yo kuyishyira mu bikorwa bitewe n’uko abeshi mu baterankunga batakinyuza amafaranga yabo mw’isanduku ya Leta mu rwego rwa « budget support ».
-
BURUNDI :LOUISE MUSHIKIWABO MU RUSINDUKO I BURUNDI & ESE AJYANIYE IKI NKURUNZIZA
07/05/2015 Duración: 03h55minKuva Ishyaka CNDD FDD ryakwemeza Perezida Pierre Nkurunziza nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu, abadashyigikiye ubutegetsi bwe bahise batangira imyigaragambyo. Iri tangazo rya Leta y'U Rwanda, irya mbere isohoye rivuga ku bibera mu Burundi riramagana ibikorwa by'urugomo bibera muri iki gihugu. Muri iri tangazo Ministeri y'ububanyi n'amahanga ihamagaraira abanyapolitiki gukora igishoboka cyose kugira ngo imvururu zihagarare kandi abasivili ntibakomeze guhutazwa. Uretse uyu mubare munini w'impunzi ,iri tangazo rivuga ko u Rwanda rufite impungenge z'amakuru yemeza ko umutwe wa FDLR ngo waba wamaze kwivanga muri iki kibazo cy'U Burundi.
-
ESE KAGAME YARUSIMBUKA MURI GAHUNDA YA MANDA YA GATATU? DEMO SIMUSIGA I BURUNDI
06/05/2015 Duración: 03h32minmu Burundi imyigaragambyo ytakomeje nyuma y' iminsi ibiri bafashe ikiruhuko cya weekend. Imyigaragambyo y' uyu munsi yafashe intera idasanzwe. Hagati aho mu Rwanda, ntako batagize ngo bazane n' Iyonka ngo basabe ko Itegeko Nshinga ryahindurwa Kagame agakomeza gukandamiza abanyarwanda, bakaba barabikoze mu rwego rwo kwerekana ko ikibazo bafite ntaho gihuriye n' icy' Uburundi. Amateka ariko aratwereka ko atazarusimbuka! Nubwo abanyarwanda ari ba mbitse munda, ntabwo akababaro kabo bazakihererana ubuzira herezo nkuko FPR ibyibwira. Hamagara kuri : 13479456449 Andikira: radioitahuka@gmail.com Presenter: Jean paul Guests: Call In
-
ESE KAGAME YARUSIMBUKA MURI GAHUNDA YA MANDA YA GATATU? DEMO SIMUSIGA I BURUNDI
05/05/2015 Duración: 03h32minmu Burundi imyigaragambyo ytakomeje nyuma y' iminsi ibiri bafashe ikiruhuko cya weekend. Imyigaragambyo y' uyu munsi yafashe intera idasanzwe. Hagati aho mu Rwanda, ntako batagize ngo bazane n' Iyonka ngo basabe ko Itegeko Nshinga ryahindurwa Kagame agakomeza gukandamiza abanyarwanda, bakaba barabikoze mu rwego rwo kwerekana ko ikibazo bafite ntaho gihuriye n' icy' Uburundi. Amateka ariko aratwereka ko atazarusimbuka! Nubwo abanyarwanda ari ba mbitse munda, ntabwo akababaro kabo bazakihererana ubuzira herezo nkuko FPR ibyibwira. Hamagara kuri : 13479456449 Andikira: radioitahuka@gmail.com Presenter: Jean paul Guests: Call In
-
ME KENNEDY GIHANA: AHO KWAMBUKA IKIRARO AKIGEZEHO AHISEMO KWIYABUTSA ATARAHAGERA
04/05/2015 Duración: 03h52minHOST: Serge Ndayizeye TOPIC: PAUL KAGAME ATI NZAMBUKA IKIRARO ARI UKO NKIGEZEHO NONE AHISEMO KWIYABUTSA ATARAHAGERA KU KIRARO CYA 2017 Nta kibazo mfite cyo gukomeza kuyobora u Rwanda Perezida Kagame yagaragaje ko nyuma ya 2017 nta kibazo afite cyo kuba yakomeza kuyobora u Rwanda, ariko ko kugenda kwe cyangwa gukomeza kuyobora bizaterwa n’inyungu n’ahazaza h’igihugu. Ati “Ni ikihe kibazo kiri muri manda? Ntabwo ndi umunyonzi uri ku muhanda atazi iyo ajya…Nshobora kwemera kugenda cyangwa se kutagenda bitewe n’inyungu z’Abanyarwanda ndetse n’ahazaza h’iki gihugu” Yongeye gushimangira ko bisaba gusobanukirwa neza n’impamvu yatuma aguma ku buyobozi, byaba ngombwa agakomeza.
-
FRANK NTWALI : IBIGANIRO NA PRES. JACOB ZUMA WA SOUTH AFRICA
03/05/2015 Duración: 03h56minFRANK NTWALI : IBIGANIRO NA PRES. JACOB ZUMA WA SOUTH AFRICA 1.I Burundi abenegihugu basubiye mu mihanda ku minsi wa kane, turarebera hamwe ibyaranze uyu munsi 2.Ibiganiro Frank Ntwali yagiranye na President Jacob Zuma wa Africa yepfo byageze kukk? 3Ibibazo bitandukanye turabyakira hamagara 1 347 945 6449 kandi 1
-
KURIKIRA AMAKURU AGEZWEHO MUKARERE UTERA INKUNGA RADIO ITAHUKA
02/05/2015 Duración: 03h36minRadio Itahuka imaze imyaka itatu irengaitangiye. Benshi bayikundira ko ibagezaho amakuru atumvikanira kuyandi ma radiyo kuko idatinya kunenga kumugaragaro ubutegetsi bw' Igitugu bwa Kigali, ndetse ikanashakira abakunzi bayo amakuru nyayo ava ku isoko. Muri iyo myaka itatu ariko Radio Itahuka ntahandi ikura inkunga yayo itari mubakunzi bayo. Kuri uyu munsi rero tukaba twongera gushishikariza abatwumva ko, kubera amakuru arimo abera mukarere, bisaba ko Radio Ikora cyane kand bisaba n' Ubwitange bwa buri wese. Akaba ari kubera iyo mpamvu rero, Radio Itahuka yateguye iki kiganiro cyayo uyu munsi ngo twongere dusabe abakunzi ba Radio, kudutera inkunga bakoresheje uburyo bukurikira: Hamagara kuri : 13479456449 Andikira Radio kuri : radioitahuka@gmail.com Presenters : Serge Ndayizeye afatanyije na Jean Paul Turayishimye Guests: Call IN
-
RWANDA: RUSWA YAHAWE AGACIRO & BURUNDI IMYIGARAGABYO YAKOMEJE KU MUNSI WA GATANU
01/05/2015 Duración: 03h55minRWANDA: RUSWA YAHAWE AGACIRO & BURUNDI IMYIGARAGABYO YAKOMEJE KU MUNSI WA GATANU Kigali Convention Centre (KCC): Leta y’agatsiko yagiye iyamamaza nk’igikorwa cy’akataraboneka ariko ikomeje kubera u Rwanda urukozasoni. Kompanyi ya Leta y’ubushinwa yayubakaga, Beijing Construction Engineering Group (BCEG) irayinyazwe, kompanyi SUMMA yo muri Turkiya ikaba ariyo yegukanye umushinga, nako ibibazo by’insobe. Hagari aho ministre w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, ari mu Bushinwa, mu ruzinduko rwo guhatwa ibibazo yatangiye ejo kuwa Gatatu, akazarurangiza ejobundi kuwa Gagandatu. Nk’uko twagiye tubivuga mu biganiro byinshi, KCC yatangiye nabi, ibyayo bibaye umwaku, kandi itaranuzura
-
FRANK NTWALI : IBIGANIRO NA PRES. JACOB ZUMA WA SOUTH AFRICA
30/04/2015 Duración: 03h56minFRANK NTWALI : IBIGANIRO NA PRES. JACOB ZUMA WA SOUTH AFRICA 1.I Burundi abenegihugu basubiye mu mihanda ku minsi wa kane, turarebera hamwe ibyaranze uyu munsi 2.Ibiganiro Frank Ntwali yagiranye na President Jacob Zuma wa Africa yepfo byageze kukk? 3Ibibazo bitandukanye turabyakira hamagara 1 347 945 6449 kandi 1
-
BURUNDI : FDLR IRAMAGANA IBIVUGWA MU BURUNDI MU GUFATANYA N'IMBONERAKURE
29/04/2015 Duración: 03h52minHOST: Serge Ndayizeye TOPIC: BURUNDI : FDLR IRAMAGANA IBIVUGWA MU BURUNDI MU GUFATANYA N'IMBONERAKURE
-
IKIBAZO CY' UBURUNDI N' INGARUKA KU RWANDA. KAGAME NGO NTAZAREBERA.
28/04/2015 Duración: 03h01minNyuma y' uko President Nkurunziza Peter yiyemeje kuziyamamariza kwitoza manda ya gatatu binyuranyije n' Itegekonshinga ry' i Burundi, ndetse n' amasezerano ya Arusha, abadashyigikiye uwo mugambi bashotse imihanda bamagana icyo cyemezo. Hagati aho President Kagame nawe ati, mu burundi nihaba Genocide y' abatutsi, ati nzatabara. Byaba ari ugutabara, cyangwa kwivanga mukibazo cy' i Burundi kugira ngo yerekane ko ubwoko avuga ko arengera bugikeneye ko imbaraga za gisirikare zigikenewe, na demokarasi igihe cyayo kitaragera? Mu Rwanda barakomeza gushyugumbwa basa nababuze aho bahera ngo batangize umushinga wo guhindura Itegekonshinga. Muze twungurane ibitekerezo, muhamagara kuri 13479456449 mwandikire: radioitahuka@gmail.com Presenter: Jean Paul Guest : Call In Program
-
BURUNDI:AMARASO YATANGIYE KU MENEKA I BUJUMBURA & PRES. NKURUNZIZA ARAKORA IKI?
27/04/2015 Duración: 03h55minHOST: Serge Ndayizeye TOPIC: BURUNDI:AMARASO YATANGIYE KU MENEKA I BUJUMBURA & PRES. NKURUNZIZA ARAKORA IKI? Alors que la manifestation se poursuit à Bujumbura, les radios Isanganiro, Radio Publique Africaine et Radio Bonesha, des radios privées qui sont entrain d’annoncer en direct les manifestations ne sont plus écoutées à l’intérieur du pays. On ne sait pas celui qui aurait donné la permission de fermer les émetteurs de ces radios. Seules les radios proches au pouvoir, telles que Radio Rema FM, sont écoutées.
-
RWANDA: IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRANGO KAGAME AGUME KU BUTEGETSI
26/04/2015 Duración: 03h55minHOST: Serge Ndayizeye TOPIC: RWANDA: IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRANGO KAGAME AGUME KU BUTEGETSI IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRA NGO BIHE PREZIDA KAGAME AMAHIRWE YO KWIYAMAMARIZA MANDA YA GATATU MULI 2017 ZIKOMEJE KUBA URUDACA. Mu gihe Prezida Kagame ashyizweho igitutu n’amahanga arangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ubufaransa, igitutu cyiyongereyeho icy’itangazamakuru mpuzamahanga n’iryo mu gihugu imbere, we akomeje kudatangaza icyifuzo cye. Abanyarwanda benshi n’ibinyamakuru bamaze igihe mu mpaka, aliko igitangaje ni uko amajwi yumvikana cyane ali ayemeza ko itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 101 bishoboka ko yahindurwa ngo uburenganzira bwo kuyihindura bukaba butangwa n’ingingo ya 193. Ku giti cyanjye ikinshimisha ni ukuli bavugisha iyo batanga impamvu zituma bifuza ko ryahinduka.
-
Ninde waburijemo Misa yari kubera kuri L'église de la Madeleine Paris
25/04/2015 Duración: 01h09minNinde waburijemo Misa yari kubera kuri L'église de la Madeleine Paris
-
RWANDA: IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRANGO KAGAME AGUME KU BUTEGETSI
25/04/2015 Duración: 03h56minHOST: Serge Ndayizeye TOPIC: RWANDA: IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRANGO KAGAME AGUME KU BUTEGETSI IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRA NGO BIHE PREZIDA KAGAME AMAHIRWE YO KWIYAMAMARIZA MANDA YA GATATU MULI 2017 ZIKOMEJE KUBA URUDACA. Mu gihe Prezida Kagame ashyizweho igitutu n’amahanga arangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ubufaransa, igitutu cyiyongereyeho icy’itangazamakuru mpuzamahanga n’iryo mu gihugu imbere, we akomeje kudatangaza icyifuzo cye. Abanyarwanda benshi n’ibinyamakuru bamaze igihe mu mpaka, aliko igitangaje ni uko amajwi yumvikana cyane ali ayemeza ko itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 101 bishoboka ko yahindurwa ngo uburenganzira bwo kuyihindura bukaba butangwa n’ingingo ya 193. Ku giti cyanjye ikinshimisha ni ukuli bavugisha iyo batanga impamvu zituma bifuza ko ryahinduka.