Sinopsis
Ijwi ry'Ihuriro NyarwandaThe Voice of Rwanda National CongressLa Voix de Congres National RwandaisDufatanye inzira y'amahoro twubake u Rwanda rushya
Episodios
-
RBC IVUGA KO ABANYARWANDA BASAGA MILIYONI 2 BAFITE IRWARA ZO MU MUTWE.
07/10/2021 Duración: 02h01min1.Twakwizera dute iyi mibare yakozwe n'ikigo cya RBC? 2.Kubera iki iyi mibare igaragaza ko abagore ari beshi kuruta abagabo? 3.Kuki ari ubwa mbere twunvise ubu bushakashatsi muri iyi myaka 27? 4.Ese kubera iki abarokotse ari bo baza kwisonga cyane ? 5.Ese izindi societe zaciye mu bihe nk'ibyacu babashije kubyitwaramo bate? 6.Ese iki kibazo mubona kitari no mu banyarwanda bari hanze y'igihugu?
-
BOMBOLI BOMBOLI HAGATI YA MIN MUKESHIMANA N'ABAHINZI B'UMUCERI MU BUGARAMA
06/10/2021 Duración: 02h43min1.Urukiko rwibanze rwa Kicuckiro rwemeje ko Dr Christopher Kayumba akomeza gucungwa mu gihe iperereza rikomeje . a.Abanyarwanda bagomba kumva neza ko iyo unenze Paul Kagame uhita ugonga urukuta rw'amategeko. b.Ubushinjacyaha bwemeje ko Dr Kayumba yagiye afata kungufu mu bihe bitandukanye. c.Umucamanza yashimangiye ko hari ibimenyetso byuko Dr Kayumba yasambanyije uwari umukozi we. d.Umucamanza yavuze ko umukozi wari umuzamu kwa kayumba nawe ngo yabihamije. 2.Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya yibukuje abarimu ko ururimi rwigishwamo mu Rwanda ari "Ikinyarwanda". a.Mujawamariya yateye igipindi abarimu ababwira ko Leta ibitayeho mu guteza imibereho yabo ya buri munsi. b.Mujawamariya yavuze ko abarimu bifite muri uyu mwaka bagomba kuba batandukanye n'abarimu bahozeho. 3.Bomboli Bombi hagati ya Minisitiri w' ubuhinzi n'ubworozi, Gérardine Mukeshimana b' abahinzi b'umuceri muri Bugarama. a.Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi, yafashe umwanzuro ko igiciro cy'umuceri udatonoye kigiye kuba kimwe mu Rwanda hose, k
-
U RWANDA RUSHIMANGIYE KO ARI BANANA REPUBLIC "ABANYAMAKURU" BAKOMEJE KWIBASIRWA
05/10/2021 Duración: 02h35min1.U Rwanda ruranze rubaye Banana republic "Ubutegetsi bw'igitugu". a.Rwanda Investigation Bureau "Urwego rw'ubugenzacyaha" bwatangaje ko abanyamakuru bakoresha imiyoboro ya Social Media bagomba guhindura Editorial ligne kuva uyu munsi . b.Thierry Murangira yabibukije ibihano bibategereje ku bazarenga umurongo utukura babashyiriyeho. c.Ese biri mushingano ya RIB gusaba ko abanyamakuru bahindura Editorial y'ibinyamakuru byabo? 2.Abanyeshuri barenga ibihumbi 60 batsinzwe ibizamini bya Leta bazasibira. a.Umwanzuro wo gusibiza abanyeshuri batsinzwe wafashwe mu mwiherero w'abayobozi wa 17, wabaye mu mwaka ushize 2020. b.Dr.Uwamariya Valantine yavuze ko aba banyeshuri batsinzwe bagomba gusibira bagasubira mu masomo batsinzwe. 3.Fondation Lantos yatangaje kuri uyu munsi ko iri gutera inkunga film mbarankuru, ikiri mu ntangiriro yiswe « Man of the year » tugenekereje twavuga ko ari « Umugabo w’umwaka ». a.Film ikaba ishyira ku karubanda ukuri guteye, agahinda ku icengezamatwara rya Perezida w’u Rwanda Pau
-
KAGAME ARIMO GUTERA IMBABAZI NGO HARI ABAMWOTSA IGITUTU! WAGIRANGO BARAMURENGA
04/10/2021 Duración: 01h02minRadio Itahuka
-
MADAME YVONNE IDAMANGE IRYAMUGWIZA YAKATIWE IGIFUNGO CY'IMYAKA 15
03/10/2021 Duración: 02h47minMADAME YVONNE IDAMANGE IRYAMUGWIZA YAKATIWE IGIFUNGO CY'IMYAKA 15
-
IMYAKA IBAYE 31 INKOTANYI ZITEYE U RWANDA & UMUSARURO "BILAN" NI NEGATIVE
02/10/2021 Duración: 02h47min1.Umukino w'Inkotanyi urakomeje, Abantu 13 bafashwe bitegura kugaba ibitero by’iterabwoba muri Kigali. a.Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 13 bafashwe bategura gukora ibikorwa by’iterabwoba n’ibikoresho bagombaga kwifashisha. b.Ese abantu bapfa kwemera ibitangazwa na Police ndetse na RIB? Dr Mutabazi aragira icyo abitubwiraho. 2.Imyaka ibaye 31 FPR Inkotanyi iteye igihugu cyu Rwanda. a.Ese FPR Inkotanyi yaba yaragejeje ku banyarwanda ibyo yari yarabijeje itera u Rwanda muri 1990? b.Kubera iki FPR Inkotanyi itabashije gushyira mu bikorwa ibyari biri muri Manifesto y'inkotanyi? c.Bilan ya FPR cyangwa umusaruro muri iyi myaka yose ni Negative. d.FPR yakoze investiment yo kurimbura abanyarwanda ibyo kandi yabigezeho nubu birakomeje. 3.President Faustin-Archange Touadéra bamuteze umugore w'ikizungerezi birangira babyaranye umwana. a.Turaza kureba uburyo Touadéra yatanze inkwano mu ibanga rikomeye ariha Paul Kagame. b.Abakuru b'ibihugu bazatahura ryari amayeri ya Paul Kagame?
-
KAGA NABANZE AHE UMUTEKANO ABATURAGE BE MBERE YO KUWUSHAKIRA ABO MURI MOZAMBIQUE
30/09/2021 Duración: 01h16min1.Raporo ya HRW yo ku wa 27.09.2021 irarega u Rwanda kuba rwarashatse guhisha ko rugira abakene, abana b’inzererezi, abatinganyi n’indaya abo bose rukaburiza pandagari rukajya kubahisha kwa Kabuga i Gikondo kugirango abashyitsi bagombaga kuza muri ya nama y’ibihugu bivuga icyongereza CHOGM yagombaga kubera mu Rwanda muri Kamena 2020 , basigarane isura y’u Rwanda rukeye, rutagira abakene n‘inzererezi. Leta y’u Rwanda iraregwa kuba abo bantu yarabatoraguye ikajya kubahisha kwa Kabuga ikabafunga nta cyaha kindi baregwa nta n’umwavoka, nta mushinjacyaha nta mucanza wigeze umenya ko bafunzwe. 2.Mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y‘Imfubyi yabonye abayubakira(ADEPR) ariko abayobozi bakabyanga ngo aho ashaka kubaka hagenewe ubuhinzi, kandi ku cyangombwa cye cy’ubutaka handitse ho ko hagenewe guturwa. Turabasomera inkuru nk’uko yanditswe na Frank Steven Ruta muri Therwandan. 3.Kagame ngo gukorana na Arsenal byinjirije menshi u Rwanda kurusha ayo rwatanze ! azabeshye abahinde ! Amasez
-
RWANDA: IKIGANIRO PATHWAY CYABAYE NKA YA MAVUTA YA MUKOROGO YO GUSIGA P.KAGAME
30/09/2021 Duración: 01h36minRWANDA: IKIGANIRO PATHWAY CYABAYE NKA YA MAVUTA YA MUKOROGO YO GUSIGA P.KAGAME
-
IGIHANO ABAHINZI BO MU BUHINDI BATEGANYA GUHA ISHYAKA RIRI KU BUTEGETSI CYATWI
28/09/2021 Duración: 01h07minRadio Itahuka
-
IGIHANO ABAHINZI BO MU BUHINDI BATEGANYA GUHA ISHYAKA RIRI KU BUTEGETSI CYATWI
27/09/2021 Duración: 01h09min1.Tariki ya 25.09.2021 Therwandan yanditse inkuru ivuga ko mu Bubiligi abanyapolitiki barimo kotsa igitutu Leta ngo ihagarikire inkunga u Rwanda kubera urubanza rwa Rusesabagina. Turabasomera iyo nkuru yandittswe n’uwitwa Arnold Gakuba. 2.Prezida wa Angola aranengwa gukoresha miliyari 4 frws cyumweru kimwe mu rugendo yakoreye muri USA agiye mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye 2021. Ibinyamakuru bya Kaga nabyo byasanze iri sesagura ridasanzwe bihitamo kuryandikaho. Igitangaje ariko ni uko batigeze banenga ingendo za Kagame hafi 50 mu mwaka zigatwara akayabo kabarirwa muli miliyari 17 frws( 2018). 3.Gahunda yo kutazatora ishyaka ritabakemurira ibibazo, bumwe mu bruyo bwo kotsa igitutu abahinzi bo mu Buhindi bahisemo ngo ikibazo cyabo Leta ikiteho. Hamaze iminsi hatambuka inkuru ivuga ko ishyaka lili ku butegetsi mu Buhinde rya Narendra Modi ryafashe icyemezo cyo gushinguka mu byo kugena igiciro cy’ibanze umuceri n’ingano abaguzi batagomba kujya munsi (Minimum Support Price muli system yitwa mandi) Ib
-
Me Valentin Akayezu : Ikiganiro Ubucamanza n’Amategeko "Imbabazi za Prezida"
27/09/2021 Duración: 01h43minMe Valentin Akayezu : Ikiganiro Ubucamanza n’Amategeko "Imbabazi za Prezida"
-
Me Valentin Akayezu : Ikiganiro Ubucamanza n’Amategeko "Imbabazi za Prezida"
26/09/2021 Duración: 01h41minIntego y'ikiganiniro Gufasha Abanyarwanda gusobanukirwa n’amategeko abagenga, cyane cyane hagaragazwa inenge ziyabonekamo, arizo ntandaro y’ihutazwa ry’uburenganzira n’ubwisanzure by’Abanyarwanda. Hazibandwaho kandi kugaragaza imikorere y’inzego z’ubucamanza mu kuba inkingi iryo hutazwa rishingiraho.
-
INKUNDURA YA COUP D'ETAT ZIGARUTSE MURI AFRICA YABA IZAGERA NO MU RWANDA?
25/09/2021 Duración: 02h33minTubanje kubasuhuza bakunzi ba Radio Itahuka, kandi twizera ko aho muri hose hirya no hino ku Isi Nyagasani akomeje kuba mu ruhande rwanyu. Mu kiganiro Igihe ni iki cy'uyu mugoroba turaza kugaruka ku ngingo ebyiri zkurikira: 1)Turareba ikibazo cy'inkundura ya za Coups d'Etat zagarutse muri Afurika, turebe imizi yazo, tunanibaze niba aho bucyera bidashobora no kuzagera mu gihugu cyacu mu Rwanda. Ese hari igihe Coups d'Etat zishobora kuba igisubizo iyo abaturage basumbirijwe n'akarengane? Ese Perezida Kagame abitekerezaho iki? 2) Perezida Kagame muri Mozambique yagaragaye yambaye impuzangano za gisirikare , ibintu bikoze amateka mabi cyane atazibagirana, aho yitwaye nkaho ariwe mugaba w'ingabo za Mozambique. ibi abantu benshi bakaba babikomojeho ku mbuga nkoranyambaga. turaza kurebera hamwe icyo bishyushanya. Turaza kubaha ijambo namwe mutubwire icyo mubitekerezaho. Ikaze kuri Radio yanyu.
-
23/09/2021 Duración: 01h52min
1.FARG hari benshi bishimiye ko yavuyeho, nyamara ntibazi ko niba idahinduye imikorere ngo yite ku babaye bose itavangura ntakizahinduka. Kuyimurira muri ministeri y’ubumwe ntacyo bicyemura. Imikorere ya FARG yambitse ubusa ubutegetsi bwa FPR. 2.Tranparency International Rwanda yagaragaje uruhuri rw’ibibazo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro( igihe.com, 22.09.2021). mu bibazo tubona muri iyi nkuru ariko twagiye tubona n’ahandi, mu bakorera abashinwa, mu byayi, bishobora kuba biri n’ahandi ariko wenda ababifite badatobora ngo bavuge kubera ubwoba, ni ikibazo cyo gukora imyaka nta masezerano y’akazi abantu bafite, ikindi ni uguhembwa intica ntikize, kutagira ubwishingizi bw’indwara n’ubwitegeanyirize bw’abakozi. 3.Abinjiza imyenda ya caguwa magendu bigeze aho baraswa ! magendu ya caguwa ko yanga ikaba ikibazo bite ? Gahunda ya Kagame yo kwambika abanyarwanda bose imyenda ya Made in Rwanda yaba yarayigezeho? 4.Abatwara amakamyo ngo barategekwa amagaraji y’agatsiko bagomba gukoreshamo contôle techniq
-
FPR INKOTANYI MURI GAHUNDA YO KUGUMISHA ABANYARWANDA MU BUSHOMERI
23/09/2021 Duración: 01h43minRadio Itahuka
-
RADIO ITAHUKA : RUSESABAGINA YAKATIWE IMYAKA 25 & KAGA ARABESHYA NAWE AKIBESHYA
21/09/2021 Duración: 01h50min1.Paul Rusesabagina yakatiwe imyaka 25. 2.Sankara yakatiwe imyaka 20 y'igifungo. 3.Ibihugu n'imiryango itandukanye yagize icyo ivuga ku gifungo cya Paul Rusesabagina. 4.Ikiganiro Kagame yagiranye na Fred "Pathway" cyuzuyemo ibinyoma gusa. 5.Ingabo zu Rwanda muri Mozambique zaba zigiye gutaha igitaraganya. 6. Guteza cyamunara imitungo ya Rwigara na Pierre Habumuremyi. 7.Ikipe yu Rwanad ya Volley-ball yirukanwe mw'irushanwa rya Volley-ball kubera uburiganya bwo gukinisha abanyamahanga.
-
20/09/2021 Duración: 01h24min
1.Benshi batekerezaga ko u Rwanda rugiye muri Mozambique kumara yo imyaka dore ko rwari rumaze iminsi rutangaza ko rurimo gucyura impunzi zari zarahunze ahabera imirwano, rusa naho rwinjiye mu gikorwa cyo kugarura amahoro arambye mu karere ivugamo yirukanyemo inyeshyamba. 2. Ikipe y’igihugu ya Volleball y’abakobwa ngo yasezerwe mu marushanwa abera mu Rwanda, u Rwanda na rwo rurahagarikwa. Byose biturutse ku itekinika risigaye rigaragarira mu nzego zose z’igihugu. Batanze amafranga y’igihugu bagura abakinnyi, mu buryo bunyuranyije amategeko, barafashwe, none bihaye igihugu isura y’amanyanga. 3.Leta y‘u Rwanda yagaragarijwe uruhuri rw’ibibazo bibuza abanyarwanda kwishima.( therwandan .com). bimwe mu bibazo bituma abanyarwanda batishima. Turabasomera inkuru yo muli therwandan.
-
U RWANDA RURIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA WA DEMOCRACY MUGIHE AGATSIKO KATAYEMERA
19/09/2021 Duración: 02h24min1.Paul Kagame yashyizeho Dr Emmanuel Ugirashebuja ku mwanya wa Minisitiri w'ubutabera.a.Dr Emmanuel Ugirashebuja azanye ayahe matwara muri Minisiteri y'ubutabera? b.Ese twakwizera ko tugiye kubona impinduka muri iyi Minisiteri, Abanyarwanda bavuga ko bamara igihe kirekire nta butabera babona. 2.U Rwanda ngo rwijihije umunsi mpuzamahanga wa Democracy. a.Ubutegetsi buriho mu Rwanda buvuga ko butemera Democracy y'abanyamahanga barangiza bati turizihiza democracy mpuzamahanga. b.Aho kuvuga uburyo iyo Democracy yagera mu Rwanda ahubwo baravuga ko Democracy yigaragaje cyane muri ibi bihe bya Covid-19 mu Rwanda. c.Kagame na FPR kuva bakwinjira mu Rwanda nta na rimwe bigeze bemera ko mu Rwanda hafungurwa urubuga rwa Democracy. 3. World Bank yahagaritse Doing Business Kagame yajyaga abeshyeshya abanyamahanga kuko basanze ikorwa mu buryo bwa "fraud. a.U Rwanda ruzongera kuvuga ko ari urwa mbere muri EAC rushingiye kuki? b.Twebwe abanyarwanda tuzi neza ko ibitangazwa bitandukanye n'ukuri. 4.Min. Jean Marie
-
UBUSHOMERI MU RUBYIRUKO BUKOMEJE KWIYONGERA & FPR IGIYE GUSHAKIRA AKAZI ABACITSE
17/09/2021 Duración: 01h27min1. Ubushomeri bukomeje kwiyongera mu rubyiruko mu Rwanda. 2.FPR irakoresha Ibarura ry'abacitse kw'icumu badafite akazi 3.Abakora umurimo w'ubuforomo baratabaza PM Edouard Ngirente