Radioitahuka

  • Autor: Vários
  • Narrador: Vários
  • Editor: Podcast
  • Duración: 12470:11:00
  • Mas informaciones

Informações:

Sinopsis

Ijwi ry'Ihuriro NyarwandaThe Voice of Rwanda National CongressLa Voix de Congres National RwandaisDufatanye inzira y'amahoro twubake u Rwanda rushya

Episodios

  • [

    01/11/2021 Duración: 01h29min

     [

  • Judge Valentin Akayezu :Ikiganiro Ubucamanza n’Amategeko "Gufungwa birakomeje "

    29/10/2021 Duración: 02h34min

    Judge Valentin Akayezu :Ikiganiro Ubucamanza n’Amategeko "Gufungwa birakomeje "

  • NYUSI MUCUTI WA KAGA ARAREGWA IDENI RYA MILIYARI 2$ MU BWONGEREZA

    28/10/2021 Duración: 02h09min

    1.LODA iratangaza ko igiye guhindura uburyo bwo gutanga imfashanyo (kigalitoday 28.10.2021). kuko ngo kuva muli 2000/01- 2016/17 igihe abari um bukene bukabije  bavuye kuli 40% bagera kuli 16% ngo ariko kugera ubu hari benshi batarahinduka mu mibereho.   Aha barasomanura ko ubukene bugabanuka mu mpampuro gusa kuri terrain ntagihinduka. Ari impamvu zituma abaturage batava umu bukene, ari umubare wabo, ari n’ibisubizo LODA iranyuranya n’ibyagiye bitangazwa n’izindi nzego za Leta. 2.Rwamagana ngo hari abamaze amezi arenga 10 bishyuza amafraga bakoreye bubaka ibyumba by’amashuri (umuseke.rw, 26.10.2021) 3.Guverineri habitegeko aravuga ko abaturage bajya kugurisha amafumbire ya nkunganire muri Kongo ari abagambanyi.  Guverineri habitegeko yagombye kutubwira niba ibyo ubwo bwoko bw‘ ubugambanyi budahera mu rugwiro.  

  • ESE TWABA TWUMVA MESSAGE YA KAGAME " U RWANDA RUMAZE IMYAKA 30 MU NTAMBARA "!

    28/10/2021 Duración: 03h37min

    1.Paul Kagame arivugira ko u Rwanda rukiri mu ntambara nyuma y'imyaka 30. a.Kagame arashimangira ko u Rwanda rukiri mu ntambara. b.Ese abantu bifuza impinduka baba bumva uburemere bw'intambara Kagame avuga zikomeje muri iyi myaka 30? c.Ese birashoboka ko abantu bafata Pause, bakongera gutekereza neza urugamba barwana na Paul Kagame? c.Ese wabasha gutsinda urwo rugamba, ufite ingamba zifatika? d.Intambara kagame avuga arwana , ni ukwirirwa yica abaturage bu Rwanda. 2.Umuhungu wa Ivan Cyomoro Kagame yaguze inzu muri Beverly Hills Home a.Inzu yitirirwa Ivan Cyomoro ifite agaciro ka  $6,900,000 USD b. Paul Kagame nka President ahembwa gusa $12,000 per month or $144,000 per year. c.None se Ivan Cyomoro yakura he amafaranga yo kugura Inzu muri Beverly Hills? d.Ntabwo twakwibagira indege zigera kuri eshatu. 3. Gahunda yo kwigishwa kw'intore mu mashuri ya secondaire. a.Iyi gahunda yari isanzwe ikorwa muri za Kaminuza muri gahunda yitwa Induction week. b.Amasomo yose yahagaritswe kuva kuwa mbere kugeza

  • MINAFFET W‘UBUBILIGI NGO YAGEZE MU RWANDA BUCECE

    25/10/2021 Duración: 01h40min

    MINAFFET W‘UBUBILIGI NGO YAGEZE MU RWANDA BUCECE RBB YANDIKIYE UMURYANGO W‘UBURAYI.

  • Pierre-Claver Ndacyayisenga : Dying to Live : A Rwandan Family's Five-Year Flight Across the Congo

    25/10/2021 Duración: 01h37min

    Pierre-Claver Ndacyayisenga yari umwarimu w’amateka i Kigali igihe yahatiwe guhungira muri Kongo ituranye (Zaïre) ari kumwe n’umugore we n’abana batatu. Nguko uko hatangiye urugendo rutoroshye rwimyaka itanu yo kubaho aho bakoze urugendo rw'ibirometero ibihumbi n'amaguru bava mukigo cyimpunzi bajya mubindi Pierre-Claver Ndacyayisenga yavukiye mu Rwanda mu 1962.   Yigishije amashuri abanza mbere yo kubona impamyabumenyi mu mateka yakuye muri Université nationale du Rwanda. Umwarimu w'amateka i Kigali, yahatiwe guhunga n'umuryango we mu 1994. Se w'abana bane, ubu atuye i Montreal.

  • DICTATORSHIP YA KAGAME IGEZE HABI GUSOMA IBITABO BIBAYE ICYAHA MU RWANDA

    24/10/2021 Duración: 02h47min

    1.RDF irahakana ibitangazwa na Leta ya Congo ku mirwano yabaye mugihe abadepite muri Congo bifuza ko FARDC yongererwa imbaraga. a.Umuvugizi w'ingabo za Congo muri Kivu y'Amajyaruguru, Guillaume Njike, yashimangiye ko ingabo zu Rwanda zigaruriye imidugudu 6 muri Kibumba . b.Vincent Karega, Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC yemereye ibinyamakuru byo muri Congo, ko icyabaye ari ugukurkirana abantu bambukana Magendu. 2.Abadepite muri Congo baravuga ko Congo igomba kubaka ingabo zo kurinda igihugu cyabo. a.Me Juvénal Munubo Mubi, yatorewe kuba umudepite wungirije wa Walikale mu majyaruguru ya Kivu. Ni umunyamabanga wa komisiyo ishinzwe umutekano n’umutekano mu Nteko Nshingamategeko. b.Prospère Amuli, impuguke mu ishyirahamwe ry’abaturage rifite icyicaro i Goma, mu majyaruguru ya Kivu. c.Professor Dady Saleh, umuganga ninzobere mu iterambere ryigihugu cyamajyepfo akaba numwarimu muri kaminuza nyinshi n’ibigo byisumbuye muri DRC na Afrika. 3.Ni gute umuntu ahanishwa igihano cyo guhunga ari mu gihugu cye. a.Abagabo 3 ba

  • Me Valentin Akayezu :Ikiganiro Ubucamanza n’Amategeko "Turasubiza abatwandikiye"

    22/10/2021 Duración: 03h24min

    1.Turasubiza ababajije ibibazo ku kiganiro gishize kibanze ku "Itegekonshinga ryu Rwanda". 2.Turareba ku mbabazi Dr.Pierre Habumuremyi yahawe na Président Paul Kagame akaba na Président wa FPR Inkotanyi. 3.Turareba icyo ubushinjacyaha buvuga ku ijurira mu rubanza rwa Paul Rusesabagina n'abo bareganwa.    

  • 21/10/2021 Duración: 01h35min
  • 20/10/2021 Duración: 01h35min
  • FPR YIBITSEHO MILIYARI 500 NTIGIRA ISONI ZO KWASAMIRA MIRONKO Y’IBISHYIMBO !

    18/10/2021 Duración: 01h31min

    1.Mu nkuru ya Ishema TV  mu karere ka Gisagara  abaturage batangaje Cyuma Hassan ibintu biteye kwibaza. Ngo umuryango witwa Aide direct ubaha imfashanyo y’amafranga yo kubakura mu bukene dore ko benshi muri bo biboneka ko bari mu bukene bukabije ukurikije uko bahagaze. Iyo abo baturage bamaze kuyakira ngo bategekwa gutanga umusanzu wa FPR ungana n’ibihumbi 10  na 15.000 frws za Ejo Heza. Utabikoze  ntacyo akorerwa n’inzego z’ibanze.  2.Cristal Ventures ya FPR ngo igiye kubaka uruganda ruzakor a amata y‘ifu muri Nyagatare, rukazaba ngo rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 500.000 ku munsi .Ni mu gihe ariko mu karere haboneka hagati ya litiro ibihumbi 50 na 80 ku munsi . Hakaba ngo hari ikibazo cy’igabanuka ry’umukamo w‘amata . Ikibazo cya Monipole y’uruganda  rwa FPR mu kugura amata nti kizamera nk’icyo mu miceri aho abahiinzi bahabwa amafranga  make, bakaba obligés yo kuyafata kuko ntawundi wemerewe kugura umuceri wabo ? 3.Dr Habumuremyi haribazwa niba imbabazi yahawe na Prezida atari ibihembo by’aka

  • UDUSEKE TW'AMAKUBA TWABA HARI ISOMO TUZASIGIRA ABANYARWANDA?

    16/10/2021 Duración: 03h10min

    Turabasuhuje bakunzi ba Radio Itahuka, kandi twizera ko aho muri hose hirya no hino ku isi, Uwiteka Imana akomeje kuba mu ruhande rwanyu. Mu kiganiro Igihe ni iki cy'uyu mugoroba turaza kungurana ibitekerezo ku ngingo zikurikira. 1) Mu mwaka wa 2015, abanyarwanda baturutse imihanda yose bikoreye uduseke, batujyana ku ngoro y'Inteko Nshingamategeko y'u Rwanda, basaba ko Itegeko nshinga ryariho icyo gihe ryavugururwa, maze Paul Kagame akemererwa kongera kwiyamamariza izindi manda. ibyifuzo byabo byarasubijwe, ariko nyuma y'imyaka 6, amarira ni yose mu ngeri zitandukanye z'abanyarwanda. Uwavuga ko utwo duseke twabaye utw'amakuba yaba yibeshye? Ijambo ni iryanyu. Kugira ngo tuze gusasira iyi ngingo turaza kugaruka: - Ku kibazo cya politiki iriho ubu y'u Rwanda yo kujyana ingabo mu bikorwa bya gisirikare mu bindi bihugu bya Afurika, rutabiherewe uburenganzira na AU cya ONU, cyangwa se ngo Inteko Nshingamategeko ibyemeze? Ni iki kihishe inyuma y'ibi bikorwa, amasomo bimaze gutanga magingo aya ni ayahe? - Turare

  • Me Valentin Akayezu :Ikiganiro Ubucamanza n’Amategeko "Itegekoshinga ryu Rwanda"

    15/10/2021 Duración: 02h50min

    Me Valentin Akayezu :Ikiganiro Ubucamanza n’Amategeko "Itegekoshinga ryu Rwanda"

  • ABATABARIZAGA RUBANDA BOSE ABAMARIYE MU BUROKO. KUKI KAGAME AKUYE AGAHU KU NNYO?

    14/10/2021 Duración: 02h20min

    1.Alison Des Forges wo muli HRW niwe wanditse igitabo kuri genocide yo mu Rwanda muri1994 ngo ntuzasige n‘uwo kubara inkuru ( Leave no one to tell the  story) . None Kagame nawe abanyamakuru bigenga kimwe n’abandi bose batabariza abanyarwanda arabanize  abamariye ku icumu nta n’uwo kubara inkuru. 2.Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yasezerewe ku kazi ke.  Hari hashize iminsi bagaragara ko abayobozi b’ibigo bikomeye b’abatoni kwa Kagame bamusuzugura bakanga ko abagenzura imyaka 2 cg itatu yikurikiranya kandi ntibabihanirwe. Harimo n’uwamuteye ubwoba amutelefona ari mu nteko. Byanagaragayeko atari afite ubwisanzure mu kazi ke kuko hari ibigo bifite umutungo wa miliyari 2,3$ atari yemerewe kugenzura. 3.Ikinamico: Uwitwa  Jado Castar wari visi prezida w’ishyirahamwe rya Volleball ngo yakatiwe imyaka 2, azira gukoresha inyandiko mpimbano.  Benshi baribaza  niba ari we wagombye gufungwa, nubwo yaba yaremeye ibyaha,  yaba yari afite ububasha bwo kubikora ?  turabasomera ubusesenguzi bwa Therwandan.

  • SOCIETTE Y'UBUCURUZI YA ALDABRA IRAGARAGAZA UBUJURA YAKOREWE NA LETA YA KAGAME

    14/10/2021 Duración: 02h45min

    1.Umugambi mubisha mu kumenyekanisha uruganda rutunganya zahabu rwa za miliyoni nyinshi. a.Aldabra yaje gusanga ifite ubushobozi bwo kuba yazana impinduka mu kunoza ubucuruzi bwa zahabu mu nzego zose. Hanyuma ifata umwanzuro wo kubaka uruganda rutunganya zahabu. b.Ibisabwa umushoramari, binyuze kuri Aldabra Limited. c.Ibisabwa Leta y’u Rwanda, binyuze muri Ngali Mining Ltd. d.Gufata umutungo mu buryo butemewe, Ibindi bikorwa bitemewe na Ngali Mining Ltd. 2.Inama yahuje ingabo zu Rwanda iza Mozambique  ndetse n'ingabo z'umuryango wa Sadc yageze kuki? a.Umuvigizi w'ingabo zu Rwanda Col Rwivanga aravuga ko umwanzi yambuka umugezi agahungira mu karere karimo ingabo za Sadc. 3.PM Pierre Habumuremyi yahawe imbazi na President Paul Kagame. a.Dr Pierre Habumuremyi aherutse kujuririra igihano yari yarahawe barakigabanya bagishyira ku mwaka umwe n'amezi 9. b.Icyo Kagame yifuzaga yakigezeho cyari icyo gukenesha umuryango wa Dr .Pierre Habumuremyi. 3.Nsengimana Theoneste, nyiri Umubavu TV yatawe muri yo

  • UBUSHAKASHATSI BWA RGB BURAVUGA KO UMUTURAGE YAHAWE IJAMBO MU RWANDA

    13/10/2021 Duración: 01h39min

    1.Ubushakashatsi  ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere RGB bukorwa mu buhe buryo? 2.Turaza gusesengura ibyavuye muri ubu bushakashatsi , ese koko umuturage yahawe ijambo nkuko bivugwa.

  • ABAREZI NIBO BAKWIYE KURYOZWA IREME RY’UBUREZI RYAZAMBIJWE NA FPR ?

    12/10/2021 Duración: 01h58min

    ABAREZI NIBO BAKWIYE KURYOZWA IREME RY’UBUREZI RYAZAMBIJWE NA FPR ?

  • 10/10/2021 Duración: 01h43min

    Radio Itahuka      

  • IMFASHANYO Y’UBURAYI NGO NTIGOMBA GUSHYIGIKIRA IGITUGU MU RWANDA.

    07/10/2021 Duración: 02h14min

    1.Inteko y’ibihugu by’i Burayi imaze gufata umwanzuro ku kibazo cya Rusesabagina. 2.Mu gihe Kagame arimo kuvugirizwa induru kubera échec karundura yagize mu burezi, aho arimo kujya gutira abarimu yita ko ari „beza“muli  Zimbabwe, ibintu bitumvikana ku muntu umaze imyaka 27 ategeka igihugu, ahisemo kuyobya uburari  asohora inkuru ivuga ko hari ibyo  u Rwanda ruhuje na Singapore (igihe.com 07.10 2021). 3.Ikibazo cy’igiciro cy’umuceri  kitanyura abahinzi cyagarutsweho bihagije, gusa mu mpamvu zituma umusarurom w’ibihingwa uhenga mu Rwanda, ugatuma n’ibiciro muli rusange bitumbagira nk’uko Banki y’igihugu ibivuga, kandi ibiciro by’ibiribwa  bihanitse bikagira uruhare rwa 70% mu bikenesha abaturage, Leta ibifite mo uruhare. Umusoro w’ubutaka muli rusange no mubishanga mu buryo bw’umwihariko( 40.000-200.000rws/ha), uri mu bituma igiciro cy’umusaruro gitumbagira. 4.Rwanda Demographic and Health survey 2019/ 20 iraduha amakuru ku mubare w’abantu bafite akazi gahoraho bakorera Leta cg ibigo byigenga. Abantu barihir

página 31 de 235