Radioitahuka

  • Autor: Vários
  • Narrador: Vários
  • Editor: Podcast
  • Duración: 12470:11:00
  • Mas informaciones

Informações:

Sinopsis

Ijwi ry'Ihuriro NyarwandaThe Voice of Rwanda National CongressLa Voix de Congres National RwandaisDufatanye inzira y'amahoro twubake u Rwanda rushya

Episodios

  • PRES.MUSEVENI ARAVUGA KO YITEGUYE GUHASHYA ADF NDETSE N'ABAYITERA INKUGA BOSE?

    24/11/2021 Duración: 02h30min

    1.Radio Itahuka iragaruka ku matora amaze iminsi abaye mu turere twose two mu Rwanda. a.Mu gihe abaturage batoraga abajyanama ku murenge babaga bahawe amazina y'abo batora kuri buri mwanya. b.Ku bajyanama b'akarere ndetse na nyobozi y'akarere. Baretse abagize inteko itora (abajyanama ba buri murenge) babikora uko babyumva mu bwisanzure ariko mu kubarura amajwi bahitaga bazana ibisanduku birimo amajwi bihimbiye ibyo abajyanama batoye bakabihisha. c.Ikigaragara kinatuma RPF itemera ko abaturage batora abayobozi bishakiye ni uko ishaka gukomeza gucengeza amatwara yayo no gutegura amatora ya 2024. Birumvikana hagize umuyobozi utumva neza ibintu byabo yabatobera. 2.President wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yahagurukiye ikibazo cy'ibyihebe bya ADF. a.Prezida Museveni yasabye abarwanyi ba ADF Kwitanga Cyangwa Bagapfa. b.Ibinyamakuru byinshi byo muri Uganda byahuje ibyatangajwe n'ikinyamakuru Rushyashya maze bishimangira ko U Rwanda rufasha umutwe wa ADF. c.Ese President Museveni yaba afite ubushake bwo guke

  • KAGAME YIHERERANYE ALJAZEELA AYIKWIKIRA IBINYOMA KARAHAVA.

    23/11/2021 Duración: 01h36min

    Turabashuhuje bakunzi ba Radio Itahuka, kandi twizera ko aho muri hose mumeze neza. Kandi ko Nyagasani akomeje kuba mu ruhande rwanyu. Kuri uyu mugoroba turaganira ku ngingo 2 zikurikira: 1) Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Aljazeela yemeje ko ngo mu Rwanda hari amashyaka ya opposition ariko afite umwihariko wayo  bitewe n'amateka igihugu cyanyuzemo. Ngo igihugu kiratekanye, abaturage bariyunze, kadi ngo bagira uruhare mu bibakorerwa. arongera ati amashyaka ya opposition ya mbere  ya 1994 yagize uruhare muri genocide, kandi ngo demokarasi amahanga atsindagira afurika ngo ntijyanye n'indangagaciro, umuco n'amateka y'abanyafrica. Ageze ku mibanira y'u Rwanda na Uganda, ati uganda niyo nyirabayazana w'ibibazo byose.  2) Turaza kugaruka ku nkuru zikomeje kwandikwa ku muhungu wa Nyakwigendera General Fred Gisa Rwigema usa nkaho agerwa amajanja kuko noneho Kigali igeze aho imuhimbira ibyaha byo gukorana ngo n'abo yita abanzi b'amahoro. Muhawe ikaze mwese kuri Radio yanyu.

  • KAGAME YABA YARASHYIZWE MU KATO NA AMERIKA ?

    22/11/2021 Duración: 01h46min

    1.U Rwanda rukunda kwishyira imbere muri byose. Mu kurengera ibidukikije hashyizweho amategeko akwiye gushimwa kuko arengera ibisimba. Ariko atera ikibazo abazi neza ko  ayo mategeko agamije kwiyerekana mu mahanga gusa. Benshi ntibumva ukuntu Kagame ýivugira ko ahandi abakene batuye mu manegeka basenyerwa Caterpillar igaterurana inzu n’abantu. 2. Ifaranga ry‘u Rwanda ryataye agaciro muri 2020. Ngo ryataye agaciro 10,9% ugereranije n’ishilingi ryo muri Uganda, rita n’agaciro ugereranije n’amafranga yose y’ibihugu duturanye,Burundi, Uganda Tanzania na Kenya. Uku guta agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda  kagize ingaruka ku ikuzamuka kw’ibiciro. 3.Kagame ngo  Amerika yamushyize mu kato kandi ngo yabaye amateka. Ministre w’ububanyi n’amahanga Blinken ngo yasezeranye kuzatera inkunga senegal na  Afrika y’Epfo mu gukora inkingo, ariko ntiyavuze u Rwanda. Nyuma y’uko Biden yanze kubonana na Kagame mu nama ya G20 bari bahuriyemo. 4.Mu gihugu umutekano uri ku isonga na 95%, abaturage ngo basubiye ku muco wo kura

  • Radio Itahuka

    21/11/2021 Duración: 57min

    Radio Itahuka 

  • ESCROQUERIE/ UBURIGANYA: TELEFONE ZIGEZWEHO KAGAME YAKIYE ABAKENE NIBO BAZIHAWE?

    18/11/2021 Duración: 01h22min

    1.uheruka muli 2019 Kagame atangiza umushinga wiswe Connect Rwanda  wo gushakira abakene ngo telefone zigezweho zizatuma babasha guhabwa servisi muli Leta kuko ngo hateganywa ko mu minsi mike servisi  mu nzego zose zizajya zitangwa mu buryo bw’ikoranan buhanga. Batangiza uriya mushinga tumaze kuvuga, batubwiye ko hakenewe smartphone/ telefone zigezweho miliyoni ebyiri zigenewe mu mryango miliyoni 2 zitabasha kwigurira izo telefone.  Kugeza ubu izemewe  n’abantu ni 44.000 ariko izakiriwe zikaba 24.000. muri zo izatazwe zikaba 11.000, mu mpera za ukuboza 2021 izisigaye zikaba ngo zizaba zarangije gutangwa.  Ni muri urwo rwego ngo guhera le 15.11.2021 hari inkubiri  gutangwa 4.144 telefone. Yarayikoze abeshya abanyarwanda ngo nibashyire amafranga mu kigega  agaciro fund ngo kizagoboka abanyarwanda mu bihe bibi. Covid 19 yarateye ntiyavanaho na miliyari 1 muri 200 zikigize ngo agurire abakene udupfukamunwa. Nta ni faranga rimwe yakuyemo ngo agoboke abanyarwanda. Amafanga yiswe ayo kurwanya nyakatsi nayo yaranyere

  • U RWANDA RURAVUGA KO UGANDA IRI INYUMA YIBISASU BIRIMO GUTURIKA MURI UGANDA

    18/11/2021 Duración: 03h34min

      1.U Rwanda ruravuga ko Uganda ariyo iri inyuma y'ibitero by'ibyihebe bimaze iminsi bihitana abaturage ba Uganda. a.Ikinyamakuru Rushyashya kirashimangira ko Uganda ariyo ikora ibikorwa by'iterabwoba. b.Leta ya Kiyisiramu "IS Islamic State " irigamba ko ariyo yagabye igitero cyabaye ejo mu mujyi wa Kampala. c.Leta ya kiyisiramu "IS Islamic State " yiyitiriye inshingano ibinyujije mu kinyamakuru Amaq News Agency kuri konti ya Telegram bifitanye isano. Amazina y’abo bagabye igitero yerekanaga ko bose ari Abagande. d.Polisi ya Uganda Yafatanye umuntu ukekwaho iterabwoba. e.Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Kisoro muri Uganda zataye muri yombi umugabo uvuga ko ari Umurundi. yari afite imbunda ebyiri mu isakoshi yerekera i Kampala ku murwa mukuru wa Uganda. 2.Miliyari 2,5 Frw zigiye kwifashishwa mu gukemura ikibazo cy’abarwanyi ba M23 bari mu Rwanda. a.Ayo masezerano agena ko Leta ya Congo igomba gutanga imbabazi ku barwanyi ba M23, igakuraho impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abahoze muri M23,

  • Twitege iki kuri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu?

    17/11/2021 Duración: 01h42min

    Twitege iki kuri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu?

  • ABATURARWANDA MILIYONI 11 BAGIYE GUHABWA IBININI BY’INZOKA (MINISTRE NGAMIJE)

    15/11/2021 Duración: 02h23min

    1.Nyuma yo kutubwira ko abanyarwanda miliyoni ebyiri barwaye indwara zo mu mutwe, baratumenyesha ko abaturarwanda miliyomi 11 ngo bagiye guhabwa ibinini by’inzoka ( Ministre Ngamije), ngo abana 40% barwaye inzoka kubera kunywa amazi mabi, ni mugihe ariko muri uyu mwaka wa 2021  batubeshya ko abaturage bafite amazi meza bageze kur i 86%. 2.Urwego rw’imari ngo ntirwifashe neza mu Rwanda : inguzanyo zitishyurwa zirarushaho kwiyongera, banki ngo zafashe amaferi mu gutanga inguzanyo kuko  zisigaye zitanga 54% ugereranije n’izatanzwe umwaka ushize. Impuguke mu by’amabanki iradusobanurira  ikihishse inyuma y’iki kibazo. 3.U Rwanda ngo  ruri munzira yo kureka gusoresha imishahara mito.  Ngo abahembwa hagati ya 30001 na 100.000 frws ku kwezi ngo basoreshwaga 20% , abengengeje bagasoreshwa 30% ni ukuvuga ko uhembwa 100001 kugeza kuri miliyoni 10 bose basoreshwaga amwe!  Umushinga mushya ngo ni uko uhembwakugeza kuli 60000 frws ku kwezi. atazongera gusoreshwa, gusora bikazahera kuri 60001. 3.Masai Ujiri, inshuti ya P

  • Judge Akayezu :Ikiganiro Ubucamanza n’Amategeko "Urubanza rwa Deo Mushayidi"

    12/11/2021 Duración: 02h38min

    Tubahaye ikaze kuri Radio Itahuka Uyu munsi Umucamanza Valentin Akayezu araza kwifashisha urubanza rwa Deo Mushayidi mu kugaragaza ibindi byaha birimo kwunvikana mu Rwanda

  • CYUMA YAKATIWE IMYAKA 7. YASEZEYE, NGO ABAMUKUNDA BAMUSABIRE IRUHUKO RIDASHIRA.

    11/11/2021 Duración: 01h42min

    1.Yari yaragizwe umwere ararekurwa ubushinjyacyaha burajurira none katiwe imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 5. Nta wundi ni Cyuma Hassan uzwi kandi wakunzwe na benshi cyane mu banyarwanda. Umunsi w’agahinda gakomeye kw’itangazamakuru mu Rwanda no ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, cyuma niwe wari usigaye mu banyamakuru mo mu Rwanda bagaragaza akarengane abaturage bakorerwa.  2.U Rwanda ngo rwahawe umwenda  wa miliyoni 52$ na Hongrie  zo gukemura ikibazo cy’amazi muri Kigali (Igihe.com, 11.11.2021).  umwenda ngo uri ku nyungu za 0% ariko abahanga bo muri Hongrie bazagira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo muri Kigali. Nimugihe ariko Ministre Gatete w’ibikorwaremezo yari yaratangarije abadepite ko mu mezi abiri uhereye muli mata 2018, umujyi wa Kigali uzaba ufite amazi. 3.Leta y’agatsiko irashyize ishyize ubwenge ku gihe  nyuma y’imyaka myinshi twamagana ukuntu isoresha agataro, inkoko, ihene, igitebo cy’ibijumba, none ivuze ko umuhinzi/ umworozi udafite umusaruro ugeze kuli miliyoni 12 atagomba gusoreshwa, n’

  • GEN CELESTIN MBALA UMUYOBOZI WA FARDC I KIGALI MU RWANDA

    11/11/2021 Duración: 02h38min

    1.Umuyobozi mukuru w'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo (FARDC)Gen Célestin Mbala Munsense ari mu ruzinduko mu Rwanda. a.Gen Mbala Munsense Célestin n'intumwa bazanye bagiranye ibiganiro n'umuyobozi mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ku cyicaro gikuru cya RDF, Kimihurura. b.Ibiganiro by'ibanze ku kibazo cy'umutekano w'akarere no kurwanya imitwe y'iterabwoba. c.Ku birego biherutse kuvugwa ko abayoboke ba M23 bagabye igitero ku butaka bwa DRC baturutse mu Rwanda no muri Ouganda, umuyobozi mukuru wa FARDC, Gen Mbala yagize ati : « Twahisemo guha umwanya uburyo bwagutse kugirang butange ibisobanuro neza uko ibintu bimeze." 2.Président wa America Joel Biden yatumiye abakuru b'ibihugu bigera kw'ijana kuzitabira inama yiga kuri Demokarasi. a.Inama ya demokarasi ya Biden: urutonde rwabatumirwa ntabwo ruvugwaho rumwe. b. Igiterane cya mbere cy'ibihugu birenga 100 bigamije guhagarika gusubira inyuma kwa demokarasi no guhungabanya uburenganzira n'ubwisanzure ku Isi.    

  • RDF VS M23 "ARC" AMAYOBORA Y'UWATEYE IBIRINDIRO BYA FARDC MURI CONGO

    10/11/2021 Duración: 02h30min

    1.M23 yubuye imirwano muri Congo a.Umuvugizi wa Armée Révolutionnaire du Congo "ARC" yasobanuye ko aribo barimo kurwana na FARDC. 2.RDF yashimangiye uburyo M23 yateye muri Congo. a.Col Ronald Rwivanga yavugiye kuri Sabc News muri Afrique yepfo. Guhiga RNC na Ex FAR. 3.Leta ya Kagame yasabye abantu bose bafite amazu ashaje mu mujyi wa Kigali "Centre Ville" kuyasenya bitarenze ukwezi kwa 12. a.Umujyi wa kigali wandikiye abantu bose bafite amazu mu mujyi wa kigali ubibutsa ko igihe cyo gusenya ayo mazu kigeze. 4.U Rwanda rurifuza guhagarikisha shene za YouTube zipfobya genoside, zikanabiba amacakubiri. a.Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagize ati “Ibiganiro bihari biri hagati ya RIB na Google. b.RIB yatangaje ko yateye indi ntambwe yo kujya isaba Google guhagarika Channel yatahuweho gukwirakwiza amacakubiri, kuri ubu impande zombi zikaba ziri mu biganiro.  

  • URUSAKU RW’AMASASU YA M23 MURI KONGO. RUGIYE KONGERA KWAMBIKANA MU KARERE ?

    08/11/2021 Duración: 01h46min

      1. Amakuru aturuka ahantu henshi hatandukanye aravuga ko inyeshyamba zikekwaho kuba iza M23 zaba zagabye ibitero muli Kivu y‘amajyaruguru, mu karere gahana umupaka na Uganda n‘ u Rwanda. Abo barwanyi bakekwaho kuba aba M23 bateye saa tanu z‘ijoro nk’uko bitangazwa na L-Colonel Muhindo Luanzo, icyegera cy’utwara territoire ya Rucuru. Ngo bigaruriye imisozi ya Tshanzu na Runyoni (VOA). Ngo bakojanyijeho n’ingabo za Leta ya Kongo amasaha 3, zisubira inyuma mu rwego ngo rwo kwisunganya zijya ahitwa i Kisiza( Radio Okapi).  2. Ngo amashuri ari mu gihirahiro bwo kutabona ubushobozi bwo kugaburira abanyeshuri (Igihe.com, 5.11.2021).  Umwana w’umunyshuri wo mu Rwanda ngo atungwa n’amafranga 206 ku munsi, ngo Letta imutangaho 56frw/jr abababyeyi bakitangira 150frw/ jr kuri buri mwana.  Twibutse ko umuneke umwe ugura 100 igi rikaba ryagura 120frws,. Leta ikaba itanga 56frw ku munsi  kuri buri mwana. Ikibazo ngo ni uko ayo mafranga 56 Leta igenera buri mwana yo kurya hatarimo inkwi, amazi, umukozi wo kubiteka, kandi

  • NIBYO SE KOKO BENSHI (82,9%) BISHIMIYE AKARENGANE KAVUZA UBUHUHA MU GUTANGA AKAZI?

    05/11/2021 Duración: 01h44min

    NIBYO SE KOKO BENSHI (82,9%) BISHIMIYE AKARENGANE KAVUZA UBUHUHA MU GUTANGA AKAZI?

  • INKURU Z’IGITUGU CY’UBUGOME CYA PAUL KAGAME ZIRI KWANDIKWA KU BWINSHI

    04/11/2021 Duración: 02h46min

    1.Amatora y'urugaga rw'abavoka mu Rwanda. a.Me Ignace Rusagara araza kudusobanurira amanyanga arimo kugaragara muri uru rugaga rw'abavoka mu Rwanda. 2.Igitero cyagabwe mu mujyi wa Bukavu cyakozwe na bande? a.Ubuyobozi bw'umujyi wa Bukavu buravuga ko bwishe abantu 6 mu bagabye igitero, 4 barakomereka, bafatamo 36 n'imbunda 14. b.Ubutegetsi buvuga ko ku ruhande rwabo batakaje abantu 4. c.Uyu mutwe wateye umujyi wa bukavu bavuga ko witwa CPC 64. 3.Vaniguardafrica.com : Iyo amabengeza ashize irora & Inkuru z'igitugu cy'ubugome cya Paul Kagame ziri kwandikwa ku bwishi. a.isura y’ubutegetsi kirimbuzi budakangwa no gukora ibishoboka byose ngo bubuze uruvugiro abashaka kubunenga. b.Dushingiye ku bikorwa by’imyiteguro y’amatora yo mu mwaka wa 2024 azahurirana n’isabukuru y'imyaka 30 genocide yakorewe abatutsi ibaye, ubutegetsi bwa Kagame buhora buhangayikiye isura ye, buragenda amasigamana bugana ku kwisenya.   4.Abafuza impinduka mu Rwanda bagomba kwitonda kuko ubutegetsi bukomeje umugambi wo kwica.

página 30 de 235