Sinopsis
Ijwi ry'Ihuriro NyarwandaThe Voice of Rwanda National CongressLa Voix de Congres National RwandaisDufatanye inzira y'amahoro twubake u Rwanda rushya
Episodios
-
[
22/05/2021 Duración: 02h56min1.Ihuriro Nyarwanda RNC rikomeje guhamagarira abanyarwanda gushyira imbaraga hamwe tugashaka ibisubizo by'ibibazo byugarije abanyarwanda. a.Ikibazo cy'ubutegetsi bubi. b.Ikibazo cy'imibereho mibi; c.Ikibazo cy'ubutabera bureshyeshya abanyarwanda. d.Ikibazo cy'umutekano w'abantu n'ibyabo. 2.Dr Denis Mukwege yongeye gusaba umuryango w'ibihugu by'iburaya gushyigikira ko muri Congo babona ubutabera. a.Dr Denis Mukwege mu kiganiro mu nteko ya EU yongeye gusaba ubufasha bwo gukurikirana abakoze ibyaha muri Congo. 3.MONUSCO na UDPS bashubije Paul Kagame ku magambo yo gupfobya ibyaha byakozwe muri Congo. 4.Amb Vincent Karega akomeje gukora ibishoboka kugirango yibagiza amagambo ya Kagame. 5.Min w'ububanyi n'amahanga wa Congo arashima imyitwarire ya Pres Felix Tshisekedi. 6.Umujinya ukomeje kwiyongera umunsi ku wundi muri Congo.
-
[
20/05/2021 Duración: 02h06min1.Mu gihe Kagame yumvikanye kuri France 24 ahakana ko nta bwicanyi bwabaye mu burasirazuba bwa Congo, icyo benshi bise négationisme, abanyekongo bapfushije abantu bariye karungu, bababajwe cyane n’amagambo ya Kagame abakina ku mubyimba. Prezida wa RDC, Tschisekedi yumvikanye avuga ko atifuza kugira icyo avuga ku amagambo ya Kagame mu itangazamakuru, ko afite ubundi buryo bwa diplomatie azabinyuzamo. 2.Abakozi 250 bakora um cyayi cya Pfunda ngo bamaze imyaka irenga 10 bakora batagira amasezerano y’akazi. Bahagaritse akazi mu buryo bwo kwigaragagambya, kubera guhembwa urusenda. Ngo bahembwa 1100 frws ngo bamaze imyaka 15 batarongezwa. 3.Computer zitujuje ubuziranenge za Positivo ya Kagame, na smartphones za Maraphone, Kagame arimo kuzitsindagira Leta ku ngufu. Mudasobwa za positivo zagaragaje ko zokoze nabi cyane kuburyo izigera kuri 7200 muri zo ngo zapfuye zitaratangira gukora, kutuzuza ubuziranenge nko kwizimya, bigatuma abaziguze bazishyura buhobuhoro banga gukomeza kwishyura, bikaziviramo no kubu
-
[
19/05/2021 Duración: 03h08min1.Imyigaragambyo yo kwamagana uruzinduko rwa Paul Kagame i Paris muri France. a.Abateguye imyigaragambyo baratubwira uko byagenze? 2.Paul Kagame yitabiriye inama yigaga kuzahura ubukungu bw'ibihugu by'Afurika byazahajwe na COVID-19. a.Summit on the financing of African economies aho President Emmanuel Macron yemereye ibihugu by'Afurika ko agiye gukora campaign yo gushakisha amafaranga. b.Ese amafaranga yaba ariyo arimo gukoresha Kagame kuburyo yivuguruza mubyo yagiye ashinja igihugu cy'Ubufaransa? 3.Paul Kagame yahuye na Komisiyo yashyizweho na President Emmanuel Macro "Duclert Commission" a.Nkuko byari byatangajwe uyu munsi Paul Kagame yahuye n'itsinda ry'impuguke ryakoze Raporo y'ubufaransa. 4.Abaturage ba Congo bagaragaje umujinya uvanze n'agasuzuguro nyuma y'amagambo yavuzwe na Paul Kagame mu kiganiro kuri France 24. a.Nyuma y'ikiganiro cyaciye kuri France 24 na RFI, Societte Civile n'abaturage ubwabo muri Congo bagaragaje uburakare bukomeye.
-
[
18/05/2021 Duración: 02h22min1.Paul Kagame ari i Paris mu bufaransa ayo yitabiriye inama yatumijwe na Pres Emmanuel Macro a.Kagame niwe wavuze ngo ntabwo yunva abayobozi b'abanyafrica bategereza gukemura ibibazo byabo ari uko batumiwe kujya i Paris b.Kagame ati tujya i Paris gushaka kwifotoza "we are there for a photo opportunity " 2.Paul Kagame yivuguruje mu kiganiro yahaye RFI na France24 a.kagame yari yavuze ko Ubufaransa usibye kuba Complicy muri Genocide ahubwo bafaransa bakoze Genocide b.Kagame ati biriya ni ibitekerezo byajye, nabaye muri ibyo bihe bya Genocide, c.Kagame ati ntabwicanyi bwabaye muri Congo nkuko Mapping report ibivuga. d.Kagame arashaka ko Abafaransa basaba imbabazi 3.Pres Emmanuel Macron azajya mu Rwanda mu mpera zu kwezi kwa Gatanu a.Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa Emmanuel Macron azasura u Rwanda kuva ku ya 27 kugeza ku ya 28 Gicurasi. b.Azajya gusura urwibutso rwa Gisozi ndetse atangize ku mugaragaro ikigo ndangamuco cy’igifaransa (CCFR). c.Ikinyamakuru cya Jeune Afrique, cyatangaje iyi nkuru uyu
-
[
16/05/2021 Duración: 01h57min1. Hagaragaye video inzego z’umutekano, abapolisi bambaye sivili umuntu atanamenya niba ari abapolisi ba Leta, ziteruye umuntu ku ngufu ziramubangatanga zimwinjiza um modoka ngo ifite ibirahure byijimye, zimaze kumutera ibipfunsi. Leta y’agatsiko yatamajwe na Video yafashwe igashyirwa hanze ituma yitanguranwa kwemera ko abapolisi bafashwe video bakubita umuntu bavuga ko yatorotse gereza bazabibazwa. Iyo iriya video idashyirwa hanze uriya muntu ntiyari kuzabura nka Bahati? 2.Ikinyamakuru the Chronicles kirandika ko Uganda ishaka kohereza ibicuruzwa mu Burundi bitanyuze mu Rwanda, icyo iki kinyamakuru kise gucontourna cg se kuzenguruka u Rwanda. Ngo Uganda irahitamo kunyuza ibicuruzwa byayo muri Tanzania bikagera i Burundi bikoze umuhanda wa 788 km nyamara biramutse binyuze mu Rwanda byakora 722km, ikinyuranyo cya cya 66km. 3.Kagame yaba azi amategekoo agenga umukino w’umupira w’amaguru? Mu nama ya CAF yabereye i Kigali ejo hashize le 15.05.2021, ikitabirwa na Prezida wa FIFA Infantino, na Motsepe ukuri
-
[
16/05/2021 Duración: 02h55min1.Paul Kagame aremeza ko ruswa ikomeje kumunga ubukungu bw'igihugu. a.Uyu munsi Kagame yarahije abacamanza bashyashya aho yabasabye guhanga na ruswa ikomeje kumunga ubukungu bw'igihugu cyu Rwanda. b.Ese inshingano z'umucamanza ni ukumenya niba ubukungu butera imbere cyangwa ni ugukora akazi karebana n'imanza? 2.Imyigaragabyo isaba ko imfungwa za Politike zifungurwa mu Rwanda yabereye i Brussel. 3.Abanyamulenge bakoreye Imyigaragabyo muri Leta ya Maine basaba ko ubwicanyi bakorerwa bwahagarara. a.Ese abanyamulenge basabye iki Leta ya America mu kubafasha mu kibazo kiri iwabo? 4.Ijambo rya President Museveni ku munsi wo kurahira rikomeje kuvugwaho n'ibinyamakuru bitandukanye. a.Ubutumwa President Museveni yavuze umuntu arahira bukomeje kwandikwa muri Media zitandukanye ku Isi. b.Ese koko President Museveni yaba ari doyen w'abakuru b'ibihugu by'afurika? c.Perezida Museveni mu myaka 35 ishize, yahindutse doyen w'ibihugu by'Iburengerazuba ku bibazo bihamye, cyane cyane mu biyaga bigari. 5.FPR Inkotanyi na Zimb
-
[
15/05/2021 Duración: 03h05min1.Paul Kagame aremeza ko ruswa ikomeje kumunga ubukungu bw'igihugu. a.Uyu munsi Kagame yarahije abacamanza bashyashya aho yabasabye guhanga na ruswa ikomeje kumunga ubukungu bw'igihugu cyu Rwanda. b.Ese inshingano z'umucamanza ni ukumenya niba ubukungu butera imbere cyangwa ni ugukora akazi karebana n'imanza? 2.Imyigaragabyo isaba ko imfungwa za Politike zifungurwa mu Rwanda yabereye i Brussel. 3.Abanyamulenge bakoreye Imyigaragabyo muri Leta ya Maine basaba ko ubwicanyi bakorerwa bwahagarara. a.Ese abanyamulenge basabye iki Leta ya America mu kubafasha mu kibazo kiri iwabo? 4.Ijambo rya President Museveni ku munsi wo kurahira rikomeje kuvugwaho n'ibinyamakuru bitandukanye. a.Ubutumwa President Museveni yavuze umuntu arahira bukomeje kwandikwa muri Media zitandukanye ku Isi. b.Ese koko President Museveni yaba ari doyen w'abakuru b'ibihugu by'afurika? c.Perezida Museveni mu myaka 35 ishize, yahindutse doyen w'ibihugu by'Iburengerazuba ku bibazo bihamye, cyane cyane mu biyaga bigari. 5.
-
[
13/05/2021 Duración: 02h06min1.U Rwanda rwahawe imfashanyo y‘ amayero ibihumbi 500 na EU imfahanyo izanyuzwa muli PAM akagurwa ibiribwa byo gufasha abanyarwanda. Twibutse ko PAM itanga ibiribwa ntitanga amafranga, kandi turanitbutsa ko Kagame yigeze kwinemfaguzwa imfashanyo yo guhangana na Nzaramba mu Burasirazuba bw’u Rwanda, avuga ngo arashaka amadolari cash nta biryo ashaka, none asubiye ku cyo yanze. 2.Mu nkuru “Imvano y’ubwiyongere bw’ubushomeri“: imirimo ihangwa ku mwaka yaragabanutseho muri 2020“ yanditswe n’igihe.comm ku wa 8-05-2021, hagaragaramo ko muri 2020, umwaka wajegeje ubukungu bw’Isi n’u Rwanda, mu rwagasabo hahanzwe imirimo 192.171. Usanishije izamuka ry’ubukungu n’imirimo yagiye ihangwa mumyaka itandukanye, ubona ko mu mwaka wa 2020 u Rwanda rutashoboraga guhanga imirimo ibihumbi 192. 3.Abashoramari bo mu cyama barimo kubogoza kubera inama ya CHOGM yasubitswe. Abenshi bari barafashe inguzanyo bazishora mubikorwa byo kwakira abasyhitsi ngo bagombaga kugera ku bihumbi 10, baturutse mu bihugu birenga 50 byo ku I
-
13/05/2021 Duración: 02h37min
1.Turahera k'ubutumwa bw'abatwandikiye ku biganiro twakoze mu minsi ishize. a.Major Ngirabatware ari mu kiruhuko cy'izabukuru, ntabwo afunzwe nkuko byavuzwe ubushize mu kiganiro cya Radio Itahuka. b.Byamugendekeye gute nyuma y'itsindwa rya Leta y'abatabazi? 2.Yvonne Idamange arashaka kuburanira mu ruhame nko birimo gukorwa mu rubanza rwa Rusesabagina. a.Urubanza rwa Idamange Yvonne rwatangiye kuburanishwa mu mizi n'urukiko ruherereye mu karere ka Nyanza mu majyepfo mu gihe we yari i Mageragere aho afungiye magingo aya. b.Kubera iki urubanza rwa Idamange rwajyamwe mu rukiko rukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka? 3.President Yoweri Museveni yarahiriye Mandat 6 yo kuyobora igihugu cya Uganda. a.Ijambo rya President Museveni ryagarutse kuri zimwe mu ntambara zabaye cyangwa zirimo kuba ku mugabane w'Afurika. b.Pres Museveni yahishuye ikibazo cy'intambara yo muri Libya nibyo basabye Pres Muammar Gaddafi gukora mbere yuko bashaka kumutabara. c.Pres Museveni yashimangiye ko nta nyungu afite zo kurwana
-
Radio Itahuka : U Rwanda rukomeje gukwirakwiza ibihuha mu gihe President M7
12/05/2021 Duración: 03h02min1.Ubwisanzure bw'itangazamakuru mu Rwanda rihagaze rite muri ibi bihe? 2.Ubutegetsi bukomeje gutoteza abanyamakuru biciye m’ Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) ifata iyambere mu kwamagana abanyamakuru aho kubashyigikira. 3.Ibitangazamakuru bya Rutwitsi bikomeje kubiba amacakubiri muri Community z'abanyarwanda. Turaza kureba ibyo Rushyashya yanditse ku banyarwanda baba muri Australia. 4.President Museveni azarahira ejo mu mujyi wa Kampala aho bita Kololo. a.Umutekano ukomeje gukazwa muri Uganda mbere yaho President Museveni azarahira ejo kuwa gatatu taliki 12/05/2021. 5.Abakuru b'ibihugu bitandukanye bamaze kugera muri Uganda abandi bategerejwe ejo mu gitondo. a.Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, niwe uzahagararira Paul Kagame. b.Ibinyamakuru bya Kagame byashatse guca amazi President Evariste Ndayishimiye. c.Museveni ‘Yatije’ Perezida wu Burundi indege ngo imuzane mu irahira rye. 6.Isubikwa
-
[
10/05/2021 Duración: 02h32min1.Imanza z’abambuwe ubutaka bwabo ahitwa muri Bannyahe zikomeje gufata indi ntera, aho abaturage mu gihe bari bitabiriye kujya mu manza z’imitungo yabo batawe muri yombi bashinjwa ibyaha bihimbano. Ese agatsiko ntikaba karabikoze nkana kugirango gakomeze gatinze izo manza, maze abaturage bakomeze bazererezwe nkuko bimeze , cyangwa se agatsiko kakaba gafite umugambi wo kurimbura buri wese uburanira ubutaka bwe muri Bannyahe? Imanza nka ziriya ziba zitangiye muri buriya buryo twazigirira ikihe kizere ko zizakorwa binyuze mu mucyo ? 2.Agatsiko ngo kahisemo gusubira inyuma kugirango kabashe gusimbuka neza : CHOGM ku nshuro ya kabiri ntikibaye, impamvu zikomeje kuvugwa ni ubukana bwa COVID-19 . Ese koko niyo mpamvu nyamukuru cyangwa haba hari ibindi byihishe inyuma ? Kuki agatsiko kanze kubitangaza ? Ese indangacagiro za CHOGM zihagaze gute mu Rwanda ruyobowe n’agatsiko ? 3. Kaga go araba ari I Paris ku itariki ya 17 na 18/05/2021, mu rwego rw’inama yerekeye gutera inkunga ubukungu bw’Afurika, bikaba bitega
-
UBUKANGURAMBAGA MU RUBYIRUKO RWA RNC BUHAGAZE BUTE & IMPINDURAMATWARA "REVOLUTIO
09/05/2021 Duración: 01h38minUBUKANGURAMBAGA MU RUBYIRUKO RWA RNC BUHAGAZE BUTE & IMPINDURAMATWARA "REVOLUTION" TWIFUZA IGEZEHE?
-
08/05/2021 Duración: 02h20min
1.Radio Itahuka irasubiza bimwe mu bibazo twandikiwe mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Itahuka taliki aho umutumirwa yari Comrade Frank Ntwali . 2.Turarebera hamwe niba imitekerereze ya Politike nyarwanda yaba igomba guhinduka niba koko iyi myaka yose ntacyo yashoboye kutugezaho.
-
[
07/05/2021 Duración: 01h49min1.Ubukungu buciriritse Kagame na Vision 2020 ye batwizezaga ko tuzabukozaho imitwe y’intoki muli 2020, byaraswase babyimurira muri 2034, none FMI iremeza ko poilitiki y’ubukungu ya Kagame ikomeje uko imeze uku, ubukungu buciriritse bwazagerwaho muri 2050 ariko nabwo ari uko ubukungu bwiyongerera hafi 16%, hakaboneka ishoramari rituruka hanze, kandi inkunga y’amahanga igakomeza. Uku gutinda gutsikikira gukabije ngo kwatewe na Covid 19 yasubije ibintu urudubi, 2.I Nyagatare Guverineri Emmanuel Gasana arahamagarira abacuruzi baho gushora imari mu buhinzi n’ubworozi, kandi bakagira vuba kuko ngo ubutaka bwatunganyijwe na Leta abanyamahanga baza bakabugura bakabatanga ayo mahirwe. Abo banyamahanga bahabwa ubutaka bwatunganyijwe um misoro y‘abaturage ni bande ? ubutaka Leta yambuye abaturage ikabwiyandikaho ni bwo irimo guha abanyamahanga ? 3.Hakwiye kwibazwa impamvu Kagame yanga gufata mu kigega cyashyiriweho kurwanya ingaruka za covid 19 ngo atere inkunga amashuri yigenga si Kaminuza gusa, yagize ibibazo
-
[
06/05/2021 Duración: 01h50min1.Ubukungu buciriritse Kagame na Vision 2020 ye batwizezaga ko tuzabukozaho imitwe y’intoki muli 2020, byaraswase babyimurira muri 2034, none FMI iremeza ko poilitiki y’ubukungu ya Kagame ikomeje uko imeze uku, ubukungu buciriritse bwazagerwaho muri 2050 ariko nabwo ari uko ubukungu bwiyongerera hafi 16%, hakaboneka ishoramari rituruka hanze, kandi inkunga y’amahanga igakomeza. Uku gutinda gutsikikira gukabije ngo kwatewe na Covid 19 yasubije ibintu urudubi, 2.I Nyagatare Guverineri Emmanuel Gasana arahamagarira abacuruzi baho gushora imari mu buhinzi n’ubworozi, kandi bakagira vuba kuko ngo ubutaka bwatunganyijwe na Leta abanyamahanga baza bakabugura bakabatanga ayo mahirwe. Abo banyamahanga bahabwa ubutaka bwatunganyijwe um misoro y‘abaturage ni bande ? ubutaka Leta yambuye abaturage ikabwiyandikaho ni bwo irimo guha abanyamahanga ? 3.Hakwiye kwibazwa impamvu Kagame yanga gufata mu kigega cyashyiriweho kurwanya ingaruka za covid 19 ngo atere inkunga amashuri yigenga si Kaminuza gusa, yagize ibibazo
-
[
06/05/2021 Duración: 02h23min1.Gen Kabarebe yahaye ikiganiro aba Generals bakomoka muri Sudan y'amajyepfo. a.Kabarebe arabeshya izuba riva, ngo bavanye ingabo za Leta ya Habyarimana na APR ngo nibyo byabaye umusingi wo kubaka igihugu. b.Abo basirikare bo kwa Habyarimana bagiye he? c.Ese koko bashyize imbere gukunda igihugu n'abanyarwanda nkuko Gen Kabarebe abitangaza? 2.Harya FPR ishaka kugira u Rwanda Igicumbi cy'ubuvuzi ? a.Clare Akamanzi yagaragaje icyerekezo gishya cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’ubuvuzi bwinjiriza igihugu amafaranga b.umubare w’abantu bashobora kuva mu mahanga baje kurushakiramo serivisi z’ubuvuzi ibizwi nka Medical Tourism. c.Medical Tourism ikora mu bihugu aho ubuvuzi buba bwaratejwe imbere, service zibanze zibanza guhabwa abenegihugu. d.Clare Akamanzi yavuze ko igihugu cy'ubuhindi cyinjiza akayabo ka miliyari 5-6$ mu mezi 6, biturutse muri serivisi z’ubuvuzi giha abanyamahanga. 3.Hotels zikomeje guhomba umunsi kumunsi, abanshi bafite ikizere ku nama ya CHOGM. a.Abakora Business y'ubukerarugendo bak