Sinopsis
Ijwi ry'Ihuriro NyarwandaThe Voice of Rwanda National CongressLa Voix de Congres National RwandaisDufatanye inzira y'amahoro twubake u Rwanda rushya
Episodios
-
ABO KAGA AVUGA KO BAGIYE KWANGARA AKOMEJE KUBATEGERA IBIGANZA !
21/02/2022 Duración: 01h52min1.Umushinga wa Bye Bye Nyakatsi warangiye amafranga ageze kuri miliyari 2 yatanzwe na diaspora yararigishijwe, ku nzu 55 zagombaga kubakwa mu Bugesera hubakwa 9 nazo ngo zituzuye. 2.Miliyari zo mu Agaciro Fund bivugwa ko zigeze kuri 200 zatanzwe n’abanyarwanda benshi kugahato baba ab’imbere mu gihugu iimbere cg intore zo muri diaspora ntawe uzi aho ziherereye, dore ko Leta yanze no gufata mo imwe nibura ngo igurire abaturage bakennye agapfukamunwa. 3.Inkuru ya kigalitoday yo ku wa 21.02.2022 iravuga ko hari abatabona ubutabera bwuzuye kubera icyiciro by’ubudehe barimo. Ngo gufata umwavoka burahenda, mu mategeko ntawe ugomba kujya munsi ya 500.000 frwas, abo mucyiciro cya mbere cy’ubudehe babifitiye ibyangombwa bo Leta ibarihira umwavoka. 4.Nta gishya mu nkuru zerekana uko miliyari 100frws zo mu kigega nzahurabukungu cyakoreshejwe. Izi miliyari Leta yagujije mu izina ry’abanyarwanda bose mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za covid19, ntabwo zasaranganíjwe uko bikwiye. Yikubiwe n’abikoreramo, maze ruba
-
KAGA IYO ARI IMBERE Y'ABAZUNGU AVUGA AMAGAMBO ASIZE ISUKARI GUSA GUSA
21/02/2022 Duración: 02h59minRadio Itahuka
-
CHARLES KAMBANDA : FRANCE & RWANDA : ABANYARWANDA BAZABONA UBUTABERA IG
20/02/2022 Duración: 01h27minRadio Itahuka
-
KAGA IYO ARI IMBERE Y'ABAZUNGU AVUGA AMAGAMBO ASIZE ISUKARI GUSA GUSA
19/02/2022 Duración: 03h26min1.BioNTech yatangaje ibihugu bizakorerwamo inkingo ku mugabane wa Afurika. a.Ibihugu bizakorerwamo inkingo ni Egypt, Kenya, Nigeria, Senegal, South Afurika na Tunisia. b.Uyu mushinga wo gutangira gukora inkingo muri afurika wari wafashweho umwanzuro mu nama ya Cape Town. c.U Rwanda rwahise rwihutira kuvuga ko ari rwo na Senegal bizakora inkingo ku mugabane wa Afurika. d.BioNTech iravuga ko izakomeza kohereza abantu bajya guhugura abanyafurika mu Rwanda, bivuze ko u Rwanda rushobora ruzaba HUB y'inama n'amahugurwa. 2.Ese haba hari impamvu yatumye Bank nkuru yu Rwanda izamura inyungu kunguzanyo? a.Ibisobanuro byatanzwe na Bank nkuru yu Rwanda kuko bitakiriwe neza n'abanyarwanda muri rusange? c.Ese kubera iki banki nkuru ivuga ko kuzamura inyungu bizatuma ubukungu butazahara. 3.Umubano wa Kagame n'ibihugu by'abaturanyi ukomeje kugenda urushaho kuba mubi. a.Paul Kagame yahuriye mu nama na President Evaliste Ndayishimiye ku nshuro ya mbere. b.Abantu bahoze bibaza niba aba bakuru b'ibihugu bari buganirire
-
IRIGISWA RYA BAHATI :AGATSIKO KABUZE IBISOBANURO NONE KARATA IBITABAPFU.
18/02/2022 Duración: 02h14minRadio Itahuka
-
IRIGISWA RYA BAHATI :AGATSIKO KABUZE IBISOBANURO NONE KARATA IBITABAPFU.
17/02/2022 Duración: 02h18minUBUREZI,1.Imibare y’inguzanyo ya buruse Leta yahaye abanyeshuri makuru na za Kaminuza barangiza ntibishyure iteye ubwoba ariko ikaba inasyhira ahagaragara ikibazo by’ubushomeri mu rubyiruko rurangije kwiga amashuri. Imibare HEC yaherukaga gutangariza abadepite ni uko Leta yagurije abanyeshuri miliyari 184 ikaba yarabashije kugaruza miliyari 11 gusa(igihe.com, 15.09.2021) 2.Nyuma y’aho tuvugirije induru twerekana ko amafranga 56 yo gutunga umunyeshuri ku munsi atangwa na Leta ari make cyane, dore ko umuneke ugura 100 urunyanya rukaba rusigaye rugura 100 frw . Mineduc irasaba Mnecofin ko Leta yagombye kuzamura igatanga 120frws/jr/ umwana aho kuba 56 frws/jr/ mwana. Ababyeyi nabo ngo bakongera ayo batanga akava kuli 12.000 akagera kuri 17.000 frws. 3.Ikibazo cyo kwiharira isoko ryo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali cyatumye imodoka ziba iyanga, abagenzi bakirirwa ku mirongo banyanyirwa cg izuba ribica, ngo cyaba kigiye kubonerwa umuti Ku munyamabanga mukuru w’umuryango uregengera abaguzi ( ADECOR) muti
-
IKIGANIRO CYA DIPLOMACY : ABAHAGARARIYE U RWANDA "DIPLOMATS" BAJYAHO BATE?
16/02/2022 Duración: 02h14min1.Ikibazo cyu Rwanda na Congo : Ese koko hari akaboko ka kagame yaba afitanye na François Beya? 2.Uruhare rwa Madame Nyiramongi mu gushyiraho abahagarariye igihugu mu mahanga. 3.Inama ya Oyo, "mini-Sommet" muri Congo Brazzaville yagaragaje ko Kagame yahawe akato cyangwa yiheje kubera ubushotoranyi. 4.Dossier y'indege ya Habyarimana yafunzwe burundu. Ese hazakurikiraho iki? 5.Kagame ategerejwe i Brussel mu nama ya EU & AU. 6.Kagame yakiriwe ate muri Qatari ?
-
PEREZIDA WIFURIZA ABATURAGE BE KUZAGWA ISHYANGA WAMWITA IKI
15/02/2022 Duración: 02h49minRadio Itahuka
-
PEREZIDA WIFURIZA ABATURAGE BE KUZAGWA ISHYANGA WAMWITA IKI
13/02/2022 Duración: 02h55minRadio Itahuka
-
IMIYOBORERE: MINISTRE GATABAZI BYOSE ABISHYIZE HANZE YUNGA MU RYACU.
11/02/2022 Duración: 02h18minRadio Itahuka
-
IMIYOBORERE: MINISTRE GATABAZI BYOSE ABISHYIZE HANZE YUNGA MU RYACU.
10/02/2022 Duración: 02h12min1.Ministre Gatabazi ibyinshi yabivuze, icyo yagize ubwoba bwo kuvuga ni abaturage bashimutwa, bicwa, bamburwa ibyabo. Akarengane gasanzwe ka buri munsi gakorerwa abaturage akavuye imuzi agashyira hanze. Abaturage basiragizwa, bakimwa servise, bakakwa ruswa kuli buri kantu, niyo shusho y’ubutegetsi bwa FPR kuva 1994. 2.Inteko ishinga amategeko ya Amerika irasaba u Rwanda kurekura Rusesabagina mu mwanzuro mushya watangijwe na Joaquin Castro, umwanzuro ushyigikiwe n’imitwe yombi. Amakuru arambuye turayahabwa n’umusangirangendo utuye muri Amerika wadukurikiraniye iki kibazo bya bugufi. 3.Umusizi Innocent Bahati waburiwe irengero mu Rwanda aratabarizwa n’abahanzi bageze kuri 200. RNC, ihuriro Nyarwanda ryasyhigikiye ikigikorwa cy’aba bahanzi mu Itanganzo ryasohowe n’umuvugizi waryo. 4.Mara Phone, rwa ruganda rukora amatelephone muri Afrika y’Epfo rukagira n’ishami mu Rwanda rugiye gutezwa cyamunara (Urwo muri Afrika y‘Epfo). Ruravuga ko icyatumye ruhomba ari ingaruka za covid 19, no kuba abatura
-
-
KAGA YABA ASHAKA GUTERA CONGO CYANGWA ARATERA UBWOBA AKARERE KOSE MURI RUSANGE?
09/02/2022 Duración: 02h07minRadio Itahuka
-
BA BANYARWANDA 8 NIGER YANZE BAGIYE GUSUBIZWAARUSHA MURITANZANIYA
08/02/2022 Duración: 01h51minRadio Itahuka
-
BA BANYARWANDA 8 NIGER YANZE BAGIYE GUSUBIZWAARUSHA MURI TANZANIYA
07/02/2022 Duración: 01h52min1.Abanyarwanda 8 bajyanwe muri Niger ikabaha iminsi 7 ngo babe bayiviriye ku butaka bikekwako yashakaga kubohereza mu Rwanda, baba bagiye gusubizwa Arusha. 2.Mu Rwanda Ministre w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko ingengo y’imari 2021/ 22 iziyongeraho miliyari 633 frws. Impamvu ikomeye yo kongera iyi ngengo y’imari akaba ari ingamba zo guhangana n’igaruka zatewe na covid 19. 3.Nyuma y‘amezi 11 amashuri yo mu Rwanda afunze kubera covid 19. Habonetse abana bagera kuri 10% bataye ishuri, wabarisha ko amashuri abanza n’ayisumbuye hari abana miliyoni 3,6 ukaba wabona abagera kuri 360.000 bataye ishuri. Abageraku kuli 10.000 bo muri za kaminuza nabo bataye ishuri. Abarimu bageze kuli 14.000 banze gusubiira mu kazi. 4.Kuki abatuye umujyi wa Kigali ari abanyuma mu kwitabira mutuelle na Ejo Heza kandi imibare yerekana ko aribo bafite ubushobozi kurusha abo mu cyaro?
-
ESE KOKO HARI ABAGERAGEJE GUHIRIKA UBUTEGETSI BWA FELIX TSHISEKEDI MURI CONGO
07/02/2022 Duración: 02h00sRadio Itahuka
-
KAGA ARI HEHE?/INAMA Y'ABAKURU B'IBIHUGU BY'AFRICA YUNZE UBUMWE "AU" ITERANIYE M
06/02/2022 Duración: 01h14minRadio Itahuka
-
KAGAME ASIGAYE AKORA INGENDO ZIMEZE NK'UMUNTU UGIYE KUVUMBA ICUPA!
05/02/2022 Duración: 02h47min1.Urugendo rwa Paul Kagame i Nairobi rusobanuye byinshi kuri we muri East Africa community. a.Amakuru y'urugendo rwa kagame i Nairobi muri Kenya yatangajwe na nyiri ubwite kuri tweet account ye. b.Pres Paul Kagame asigaye akora ingendo nki azabantu bagiye kuvugamba c.Urugendo rwa Kagame rwari urwo kwagura amarembo y'ubucuruzi hagati yu Rwanda na Kenya. d.Uganda yongereye umubare w'abasirikare bayo bari muri mission muri Congo. e.Imirwano muri kivu zombi imaze iminsi ituma abanyekongo bava mu byabo. 2.Urubyiruko rwasabye Perezida Kagame kuruha andi mahirwe yo kuzamutora. a.Urubyiruko rw'abakorera bushake basaba Kagame kongera kuyobora u Rwanda nyuma ya 2024. b.Umunsi w'Intwari wabyajwe umusaruro mu kwamamaza Paul Kagame. 3.Ikinyamakuru Africa Intelligence gisanga Diplomacy ya Paul Kagame yubakiye kuri "Finance and security" bikaba ari moteli ya Diplomacy ya Kagame. a.Kagame acuruza abasirikare bu Rwanda mu kubaka Diplomacy ndetse no guteza imbere ubukungu. 4.Banki y'Isi yashimangiye impamvu gufu
-
TRANSPORT PUBLIC : UBUGOME BWATUMYE FPR YISERVA IBYO ITABASHA KUMARA
04/02/2022 Duración: 01h38min1.Abagenzi bakoresha imodoka rusange ngo kuva muri 2014 bararira ayo kwarika. Ikibazo cyabo ngo ni uko batonda imirongo idashira bategereje amabisi atwara abagenzi,ariko kubera ubucye bwayo bigatuma abakozi batinda kugera ku kazi, abatega nimugoroba bagatinda kugera mu ngo zabo. Iyi nkuru y’igihe.com cyo ku wa 02.02.2022, iherekejwe n’imirongo miremire cyane y’abantu bateze za bisi. 2.Uturere dukomeje gutekinika imibare y’abana bangwiginye n’ubwo tutahwemye kwerekana ko imibare mito cyane dutanga mu itangazamakuru ihabanye cyane n’imibare iri officiel. Akare ka Musanze mu nkuru ya Kigalitoday yo ku wa 31.01 2022 kagaragaza ko gasigaranyegusa abana bagwingiye 297. Nyamara ibi ntibishoboka. 3.Abaturage 48% badashobora kugerwaho n’amashanyarazi y’umuyoboro mugari cg se badafite ubushobozi bwo kuyigondera ( Bwiza.com, 09.01.2022) kubera ko batabasha kuyishyura buri kwezi, Leta ikaba ivuga ko bazahabwa umurasire ( Energie solaire) Leta yaba irimo kubapfunyikira amazi?? Inkuru zirimo guturuka mu mid
-
TRANSPORT PUBLIC : UBUGOME BWATUMYE FPR YIGABURIRA IBYO ITABASHA KUMARA
03/02/2022 Duración: 01h38min1.Abagenzi bakoresha imodoka rusange ngo kuva muri 2014 bararira ayo kwarika. Ikibazo cyabo ngo ni uko batonda imirongo idashira bategereje amabisi atwara abagenzi,ariko kubera ubucye bwayo bigatuma abakozi batinda kugera ku kazi, abatega nimugoroba bagatinda kugera mu ngo zabo. Iyi nkuru y’igihe.com cyo ku wa 02.02.2022, iherekejwe n’imirongo miremire cyane y’abantu bateze za bisi. 2.Uturere dukomeje gutekinika imibare y’abana bangwiginye n’ubwo tutahwemye kwerekana ko imibare mito cyane dutanga mu itangazamakuru ihabanye cyane n’imibare iri officiel. Akare ka Musanze mu nkuru ya Kigalitoday yo ku wa 31.01 2022 kagaragaza ko gasigaranyegusa abana bagwingiye 297. Nyamara ibi ntibishoboka. 3.Abaturage 48% badashobora kugerwaho n’amashanyarazi y’umuyoboro mugari cg se badafite ubushobozi bwo kuyigondera ( Bwiza.com, 09.01.2022) kubera ko batabasha kuyishyura buri kwezi, Leta ikaba ivuga ko bazahabwa umurasire ( Energie solaire) Leta yaba irimo kubapfunyikira amazi?? Inkuru zirimo guturuka mu midugu