Radioitahuka

  • Autor: Vários
  • Narrador: Vários
  • Editor: Podcast
  • Duración: 12470:11:00
  • Mas informaciones

Informações:

Sinopsis

Ijwi ry'Ihuriro NyarwandaThe Voice of Rwanda National CongressLa Voix de Congres National RwandaisDufatanye inzira y'amahoro twubake u Rwanda rushya

Episodios

  • Dr.Kambanda : Deal ya TotalEnergies na Kaga & Umupaka wa Gatuna | Inama ya CHOGM

    03/02/2022 Duración: 02h52min

    Dr.Kambanda : Deal ya TotalEnergies na Kaga & Umupaka wa Gatuna | Inama ya CHOGM

  • Dr.Kambanda : Deal ya TotalEnergies na Kaga & Umupaka wa Gatuna | Inama ya CHOGM

    02/02/2022 Duración: 02h52min

    Dr Charles Kambanda aratuganiriza ku ngingo zitandukanye zirimo kuvugwa ku Rwanda no mu karere.

  • MUTUELLE,EJO HEZA,COVID19,KUBONEZA URUBYARO: IKIBOKO KIRARISHA

    27/01/2022 Duración: 01h51min

    1. Ibikorwa byinshi Leta y'agastiko ishaka kugeraho ikurikije imihigo itari réalistes iba yihaye, akenshi ishyira abaturage ku munigo, ikoresha agahato, iburyo budafite aho buhuriyen'ubushobozi cyangwa ubushake bw'abaturage. 2.Ese nibyo koko abaturage bagera iyo bambara inshocero, ntibamese, ntiboge? Ngo hari uduce tw'icyaro abaturage bafite umwanda bakitwaza ko nta mazi bagira. 3.Utuntu n'utundi:Leta yageneye abazunguzayi 50 igishoro cya 20000 kugirango bave mu muhanda ibaha n'ibibanza mu isoko ngo bazamara amezi 3 badasora, badatanga n'umusanzu w'isoko .  

  • Ikiganiro kirambuye na Charles Kambanda ku bibazo bitandukanye "RWANDA & UGANDA"

    27/01/2022 Duración: 01h49min

    Ikiganiro kirambuye na Charles Kambanda ku bibazo bitandukanye "RWANDA & UGANDA"

  • PAUL KAGAME NGO ARASABA ABACAMANZA KURENGANURA ABANTU BAFITE AKARENGANE

    26/01/2022 Duración: 02h49min

    1.Paul kagame yarahije umucamanza Beatrice Mukamurenzi ugiye murukiko rw'ubujurire. a.Kagame yasabye abacamanza kurwanya akarengane gakorerwa abanyarwanda b.Paul Kagame nawe azi neza ko akarengane gakorwa n'agatsiko kari mu myanya y'ubuyobozi. c.Kagame ati inshingano zihawe Beatrice Mukamurenzi zirakomeye. 2.Rwandair yabaye société 7 mu ndege zikorera muri Afurika. a.Rwandair ikorera mu gihombo iba société 7 ite kandi ikorera mu gihombo? b.U Rwanda nicyo gihugu gikunda kwishimira kuza mu myanya iri mbere mugihe abaturage ntacyo bungukira muri iyo nyamya. 3.Amagambo akomeje kuba menshi nyuma yaho General Muhoozi akoreye urugendo rw'umunsi umwe mu Rwanda. a.Umuvugizi wa Leta Alain Mukurarinda yavuze ko hari ikizere cya 60% mu kuzahura umubano wu Rwanda na Uganda. b.Abanyamakuru batandukanye bavuga ko nta kirakorwa mu gihe Uganda yaba igikomeje guhohotera abanyarwanda muri Uganda. c.Ahubwo u Rwanda nirufungure imipaka maze turebe ko abanyarwanda badashirira muri Uganda.  4.CEO wa Total Energies y

  • BAMUKINGIYE COVID 19 AFASHWE N’ABANTU 8 MU MURIMA W‘IBIGORI ASIGARA ARIRA

    24/01/2022 Duración: 01h34min

    1.Mu Rwanda hakomeke kugaragara ibimenyetso bishimangira ko abantu bakingirwa ku gahato. Inkuru yo muri therwandan yo ku wa 23.01.2022 kuri iki kibazo irakura urujijo ku munutu wese waba akeka ko ari amakabyankuru. 2.Rapport ya Contrespionage / counterintelligence ya FBI irashyira yakoze urutonde rw‘ibihugu byagize uruhare mu gukoresha ihohotera ryambukiranya maze bigahohotera abantu batuye byemewe n’amategeko muli Amerika (US based victims). Muli ibyo bihugu barashyiramo ubushinwa, Iran, Arabiya Saudite n’u Rwanda.  3.1% by‘abanyarwanda bafite ubwisungane bwo kwivuza privé  bakaba bivuza mu mavuriro yigengenga,   ariko ibigo bafashe mo ubwishingizi bikaba bimaze amezi 5 bitishyura, basabwe kujya biyishyurira. 4.Abana bageze kuri 8200 bataye ishuri mu karere ka Huye, kuva umwaka watangira.  Impamvu  itangwa ngo ni uburangare bw’ababyeyi cg  imyiryane yo mu miryango. Nyamara inkuru ya Kigalitoday yo ku wa 24.01.2022 iratwereka ko ikibazo gishobora kuba gifitanye isano n’amafranga yakwa ababyeyi  yo

  • RWANDA: POLITIKI YA KANA K'IWACU, NA KANA KA MAMA NI IKIRUNGA GITEGEREJE KURUKA

    22/01/2022 Duración: 02h15min

    Turabashuhuje bakunzi b'ikiganiro " IGIHE NI IKI"  kuri Radio Itahuka. Twizera ko aho muri hose Nyagasani akomeje kuba mu ruhande rwanyu. kandi tunabifuriza imigisha itagabanije  muri uyu mwaka wa 2022. mu kiganiro cyacu cy'uyu munsi turi buganire ku ngingo zikurikira 1) Politiki ya Kana k'iwacu na kana ka mama ( sectarianism) ikomeje gukora ibara mu Rwanda. ese ingaruka zayo abanyarwanda baba bazisobanukiwe neza? ni iki abaharanira impinduka mu Rwanda bari bakwiye gukora ngo bakumire amazi atararenga inkombe? 2) U Rwego rw'ubutabera rukomeje gukoreshwa mu gucecekesha abanenga Leta, uyu muco mubi w'abize n'abagashize bazungereza rubanda ngo bakunde banambe ku butegetsi uzasiga nkuru iki mu rwa Gasabo? ko tuzi neza ko agatinze kazaza ari amenyo ya ruguru. 3) Leta y'u Rwanda ikomeje gukoresha ikiboko n'iterabwoba mu guhatira abanyarwanda gufata inkingo za covid-19 , kugeza ubwo bamwe bafashe icyemezo cyo kujya ishyanga bayihunga. ni iyihe sura ibikorwa nk'ibi bigaragaza ku butegetsi bwa Kigali? abaturage tu

  • IYICWA RYA AMABASADERI ATHANASIO I GOMA: NINDE USHAKA KUYOBYA ANKETI ?

    21/01/2022 Duración: 55min

    1.Nyuma y’aho   generali  Van Ang uhagarariye igipolisi muli kivu y’amajyaruguru yerekanye abantu bivugwa ko aribo bishe Ambasaderi Lucas Athanasio wari  uhagarariye Ubutaliyani muli Kongo akaza kugwa mu  gico  cy’abagizi ba nabi bakamuhitana le 22.02.2021, ngo batari bagamije kumwica ahubwo bari bagamije kumufata bugwate kugirango bake Leta y’Ubutaliyani miliyoni y’amadolari yo kugirango bamurekure. Ngo bakaba bicuza icyaha ngo banagisabira imbabazi.  2.Umuhinzi w’ibirayi ngo arashora miliyoni 1,2 akavanamo ibihumbi 400. Guhomba ngo biraturuka, ku kiguzi cyo gukodesha umurima, inyongeramusaruro, amafumbire n’imiti bisigaye bihenda ku Isi yose kubera covid 19. a.Ikibazo cy’umusoro w’ubutaka utuma umusaru uhenda mu Rwanda muri rusange b.Nkunganire ku nyongeramusaruro zitanabonekera igihe, yo ubwayo irahagije kugirango ibibazo bikemuke? Ministre w’ubuhinzi dr Geraldine Mukeshimana arasobanura ko ikibazo cy’inyoneramusaruro ibihugu bicuranwa kubera ubuke bwazo, bikanahuhurwa n‘ibiciro bya peteroli… c.Gukurah

  • IYICWA RYA AMABASADERI ATHANASIO I GOMA: NINDE USHAKA KUYOBYA ANKETI ?

    20/01/2022 Duración: 55min

    1.Nyuma y’aho   generali  Van Ang uhagarariye igipolisi muli kivu y’amajyaruguru yerekanye abantu bivugwa ko aribo bishe Ambasaderi Lucas Athanasio wari  uhagarariye Ubutaliyani muli Kongo akaza kugwa mu  gico  cy’abagizi ba nabi bakamuhitana le 22.02.2021, ngo batari bagamije kumwica ahubwo bari bagamije kumufata bugwate kugirango bake Leta y’Ubutaliyani miliyoni y’amadolari yo kugirango bamurekure. Ngo bakaba bicuza icyaha ngo banagisabira imbabazi.  Television Rai News 24 yo mu Butaliyani yaba yatangaje ko ifatwa ry’aba bantu 6  ari ikina mico.  2.Umuhinzi w’ibirayi ngo arashora miliyoni 1,2 akavanamo ibihumbi 400. Guhomba ngo biraturuka, ku kiguzi cyo gukodesha umurima, inyongeramusaruro, amafumbire n’imiti bisigaye bihenda ku isi yose kubera covid 19. a.Ikibazo cy’umusoro w’ubutaka utuma umusaru uhenda mu Rwanda muri rusange b.Nkunganire ku nyongeramusaruro zitanabonekera igihe, yo ubwayo irahagije kugirango ibibazo bikemuke? Ministre w’ubuhinzi dr Geraldine Mukeshimana arasobanura ko ikibazo cy’i

  • PAUL RUSESABAGINA , IBINYOMA BYA CALLIXTE SANKARA & DIPLOMACY MURI EAC COMMUNITY

    19/01/2022 Duración: 02h38min

    1.Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina ruzakomeza taliki ya 20/01/2022. a.Urukiko rwategetse ko urubanza ruzakomeza kuwa 20/01/2022 nubwo Paul Rusesabagina atazarwitabira. b.Kuba Paul Rusesabagina yarikuye mu rubanza bigaragaza ko urubanza rutagifite agaciro. 2.Ibinyoma bya Callixte Sankara bikomeje gutangaza abantu batandukanye. a.Mu kiganiro Nsabimana Callixte yagiranye n'ikinyamakuru The chronicles yavuze ko yahuye na Gen Kayumba Nyamwasa akamwizeza kumugira Prosecutor General or Minister of Justice "Umushinjacyaha mukuru cyangwa Minisitiri w'ubutabera" b.Ibi binyoma byaba bifasha Paul kagame gusinzira ? 3.Intumwa zidasanzwe muri EAC Community zikomeje kujyana ubutumwa mu bihugu bitandukanye a.Intumwa zidasanzwe zo mugihugu cya Uganda zimaze iminsi zizenguruka EAC zijyanye ubutumwa bwa M7 ku bandi bakuru b'ibihugu. b.Igishimangira ko ubutumwa bwoherejwe butabashimishije n'imvugo ya Yolande Makolo irimo ibitutsi no gushinja Uganda gukorana n'abanzi bu Rwanda. c.Inkuru zasohotse mu kinyamakuru igi

  • MU RWANDA ABANGA KWIKINGIZA KUBERA IMYEMERERE YABO BABA BATOTEZWA ?

    18/01/2022 Duración: 02h00s

    KWIKINGIZA1.Ikibazo cy’abaturage bo mu  kibaya cya Bugarama bambuwe ubutaka bwabo Radio itahuka yakivuye imuzi mu ijwi rya Jean Bosco Ngarama ukomoka muri ako karere kandi uzi ikibazo byimbitse. Nyuma y’aho twabonye inkuru ko abaturage bo mu bugarama bahawe icyangombwa cy’ubutaka. Ngarama agarutse kutubwira niba iki kibazo cyarakemutse koko. 2.Inkuru ituruka mu mugududu w’cyitegererezo wa Horezo ku Ndiza yanditswe n’umuseke.rw  ku wa 16.01.2022. irimo amakuru menshi yerekana ikinyoma cya Leta ya Kagame umuntu aramutse ayicukumbuye neza.  Abaturage batujwe muri uwo mudugudu wa Horezo ngo Leta yabaye byose: kububakira inzu, ibiraro, kubashakira amashanyarazi aturuka ku murasire, isoko, amashuri. Uyu mugudugu ugizwe n’abantu 100 wubakishijwe na Leta babyitirira Kagame . a.Bariya bantu 100 basobanura ko bavuye mu cyiciro cy’ubukene bukabije kubera ko Leta yabakoreye buri kantu. Ko uyu munsi Leta ifite abaturage 2.500.000 bari mu bukene bukabije igomba kugurira mutuelle… b.Bahora batubwira ko muri 2024 abanyar

  • MU RWANDA ABANGA KWIKINGIZA KUBERA IMYEMERERE YABO BABA BATOTEZWA ?

    17/01/2022 Duración: 02h11min

    KWIKINGIZA1.Ikibazo cy’abaturage bo mu  kibaya cya Bugarama bambuwe ubutaka bwabo Radio itahuka yakivuye imuzi mu ijwi rya Jean Bosco Ngarama ukomoka muri ako karere kandi uzi ikibazo byimbitse. Nyuma y’aho twabonye inkuru ko abaturage bo mu bugarama bahawe icyangombwa cy’ubutaka. Ngarama agarutse kutubwira niba iki kibazo cyarakemutse koko. 2.Inkuru ituruka mu mugududu w’cyitegererezo wa Horezo ku Ndiza yanditswe n’umuseke.rw  ku wa 16.01.2022. irimo amakuru menshi yerekana ikinyoma cya Leta ya Kagame umuntu aramutse ayicukumbuye neza.  Abaturage batujwe muri uwo mudugudu wa Horezo ngo Leta yabaye byose: kububakira inzu, ibiraro, kubashakira amashanyarazi aturuka ku murasire, isoko, amashuri. Uyu mugudugu ugizwe n’abantu 100 wubakishijwe na Leta babyitirira Kagame . a.Bariya bantu 100 basobanura ko bavuye mu cyiciro cy’ubukene bukabije kubera ko Leta yabakoreye buri kantu. Ko uyu munsi Leta ifite abaturage 2.500.000 bari mu bukene bukabije igomba kugurira mutuelle… b.Bahora batubwira ko muri 2024 abanyar

  • Ikiganiro kirambuye n'umunyamabanga w'Ihuriro Nyarwanda RNC Gervais Condo.

    16/01/2022 Duración: 02h07min

      Ikiganiro kirambuye n'umunyamabanga w'Ihuriro Nyarwanda RNC Gervais Condo.

página 27 de 235