Radioitahuka

  • Autor: Vários
  • Narrador: Vários
  • Editor: Podcast
  • Duración: 12470:11:00
  • Mas informaciones

Informações:

Sinopsis

Ijwi ry'Ihuriro NyarwandaThe Voice of Rwanda National CongressLa Voix de Congres National RwandaisDufatanye inzira y'amahoro twubake u Rwanda rushya

Episodios

  • IMYIGARAGAMBYO Y’ABAMOTARI: DUKORERA AMAFRANGA MENSHI AGATWARWA N’ABANDI

    13/01/2022 Duración: 01h15min

    1. Politiki yadukanye na FPR yo kunyunyuza abaturage  itangiye kujya ahagaragara kuko abantu baranyunyujwe none bamaze kunegekara biyemeje kujya mu mihanda.Muribuka abahinga ibirayi bavuze ko  bazareka guhinga ibirayi  kuko bahinga bahomba, ayo bashoye ntibayagaruze nyamara inyungu zigatwarwa n’abajya kubidandaza i Kigali(akenshi isoko rihabwa company imwe). Hari umuhinzi wavuze ati mfite imodoka kandi i Kigali ndahazi  ndi mundeke mbipakire byijyanireyo ngurishe kuli icyo giciro cyanyu... 2. Inzara ngo iravuza ubuhuha mu Burasirazuba bw‘ u Rwanda( inkuru ya therwandan.) Kagame we ati igihugu gikomeje kwihaza mu biribwa. 3. Sena ngo irashaka  kumenya ibibazo by’abatujwe mu midugudu y’icyitegererezo. Twizere ko bazahera aho Leta ishaka gutuza ku ngufu abambuwe abanyazwe ubutaka Bannyahe bakaba baranangiye kujya gutuzwa muri ayo mazu mato cyane ugereranije n’imiryango yabo, amazu kimwe n’ahandi hose adahuje agaciro n’ibyabo  byasenywe, amazu badafitiye ubushobozi bwo kuyabamo kuri bamwe. Usibye ikibazao cyo k

  • IGIHUGU CY‘IGITURANYI KIRAHA INYESHAMBAUNIFORME ZA UPDF NGO ZIKORE ISHYANO BYITIRIWE UGANDA.

    11/01/2022 Duración: 01h52min

    1. Ikibazo cyo gushyingura mu marimbi bisigaye bihenze cyane gikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu. Inkuru iheruka iy’i Rubengera aho abaturage bavuga ko niba igiciro cyo gushyingura mu marimbi rusange kitagabanutse bazongera guhamba mu ngo zabo. Muli 2013, abadepite bifuje ko ibiciro mu irimbi rya Rusororo bihindurwa kuko ngo cyari hejruru cyane ugereranije n’ubushobozi bw’abanyarwanda basanzwe( igihe.com, 11.2.2013). Icyo gihe ngo imva ihenze yashoboraga kugera yaguraga ibihumbi 750, bashyiraho imirimo ikaba yageze kuli miliyonu 5 frws, imva ya macye yari ihagaze kuki 150.000 frws. Twibutse ko mu cyegeranyo cya NISR( Leta) cyo um kuboza 2018, cyavugaga ko abanyarwanda 16% babarizwaga um bukene bukabije binjizaga amafranga ari munsi ya 291 kumunsi, abandi 38% bitwagaga ko bari um bukene bakinjiza munsi ya 440 frws/kumunsi.

  • KWICARIRA IKIRUNGA:GUSABIRIZA BISHOBORA KUVAMO KWIBA,KWAMBURA NO KWIVUMBAGATANY

    06/01/2022 Duración: 01h16min

    1. Mu  gihe hari abifuza guhishira ko mu Rwanda ikibazo cyo gusabiriza kigaragara, ndetse bakanafungwa mu rwego rwo guhisha ubukene no gusukura umujyi wa Kigali, gusabiriza birarushaho gufata indi ntera kandi impamvu zo gusabiriza zirahari n’ubwo hari ababifata nk’ikinegu no kutiyubaha. Uwasabye Ministre Busingye agafuka k’umuceri mu bihe bya Gumamu Rugo  kuri Twitter kandi akagahabwa, ngo yaba yaratumye abandi batinyuka bagira kwanjama abategetsi babasabiriza n’amafranga. Ibyo inkuru ya Kigalitoday yo kuwa  2.01.2021 yise“ ingeso yo gusabiriza abayobozi ikwiye gucika muri 2022“. Gusa umuntu yibaza ukuntu ingeso yo gusabiriza izacika impamvu zibitera zigihari.  Niba bamwe basesagura abandi bicira isazi mu jisho, abashonje bazabuzwa n’iki gusaba abíjuse ?   2. Bahawe ingurube ngo aho kubungukira zirabakenesha. Ngo urubyiruko rwari mu bushimeri i Rubengera rwahawe ingurube ngo rukore umushinga w’ubworozi twivane mu bukene. Abantu 10 bahabwa ingurube 11  bubakirwa n’ikiraro ariko zabananiye kuzitunga kuko ibi

  • IKIGANIRO KIRAMBUYE NA GEN KAYUMBA NYAMWASA KU BIBAZO BITANDUKANYE BYO MU RWANDA

    29/12/2021 Duración: 02h49min

    IKIGANIRO KIRAMBUYE NA GEN KAYUMBA NYAMWASA KU BIBAZO BITANDUKANYE BYO MU RWANDA

  • KAGAME YACIYE UMUGANI IZUBA RIVA NGO IGIHUGU GIHAGAZE NEZA.

    27/12/2021 Duración: 01h15min

    1.Mu ijambo risoza umwaka wa 2021 Kagame yagejeje ku banyarwanda, yabapfunyikiye amazi ababwira ko igihugu gihagaze neza. Byinshi Mu byo bari biteze ko ari bukomoze ho byaranze u Rwanda haba muri bukungu, mu mibereho myiza y’abaturage, muri diplomasi cg umutekano Kagame ntacyo yapapimiye. Mu nkingo yahawe n’ibihugu byinshi nk’imfashanyo, ngo yabashije gukingira 80% by’abarengeje imyaka 12 ngo babonye nibura urukingo rumwe. 2.Muri Gambiya komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge irasaba ko Jammeh Yahya wigeze gutegeka igihugu imyaka 22 guhera  tariki ya 22.07.1994 n’abo bafatanije gukora ibyaha, kujyanwa um nkiko bakabazwa ibyaha bakoze.  Urukiko ngo rwashyirwaho na  Cedeao ngo nka Senegal, Ghana cg Sierra Leone bashobora kuburanisha Jammeh yahya na bagenzi be cg umuryango w’ubumwe bw’Afrika AU.  Muri rapport yakozwe na Komisiyo, ngo bakoze ibyaha bikomeye cyane muri Gambia.  Umunyamategeko uburanira abavictimes, yavuzeko nyuma y’ubuhamya bwerekana ibyaha byakozwe, ngo Gambiya izotswa igitutu n’abaturage ndetse n’amahan

  • UMUDEPITE WO MU RWANDA N’UWO MURI GHANA BATANDUKANIYE HE?

    23/12/2021 Duración: 01h26min

    1.Duherutse kumva inkuru yo muri Ghana yabaye kimomo mu binyamakuru no ku matelevisiyo yo ku isi. Inkuru yavugaga ko abadepite bo muli Ghana bafatanye mu mashati bararwana mu nteko. Ibintu bamwe byatangaje benshi abandi bikabababaza kubera iyo myitwarire y’intumwa za rubanda mu nteko. Ariko iyo winjiye mu nkuru ugasesengura neza icyo ababadepite babogamiye kuli Leta n’abatavugarumwe nayo bapfuye, ubona ko batapfaga ubusa kuko usangamo ikibazo cy’imyemerere ya politiki itandukanye. 2.Ntibishimiye gukingirwa ku ngufu. Mu nkuru ya Therwandan yo ku wa 21.12.21, hagaragaramo ingamba zikomeye zafatiwe abatarikingije inkingo zombi/ byuzuye, aho  kujya mu kabari, muri bisi no mu nsengero hemerwa gusa abikingije kabiri.  Hari abagaragaza ko bakingirwa ku gahato, bikaba bitabashimishije na buhoro. Turabasomera inkuru. 3.Ababyarira mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru ngo  barinubira ibihumbi 25.000 frws bakwa ya Caution (umuseke, 23.12.2021).  Mu nkuru biboneka ko abivuriza kuri mutuelle bakwa 25.000 frws , abandi bak

  • IMIYOBORERE YA FPR N'ITESHWAGACIRO RY'UBUZIMA BWITE BW'UMUNYARWANDA

    23/12/2021 Duración: 02h40min

    1.Itegeko rirengera ubantu "vie privée" ririnda umuntu ko bamusebya riteye rite? Ese ryaba ryubahirizwa mu Rwanda? 2.Invugo zibiba urwango za Gen Kabarebe zikomeje guhabwa rugali mu kuroga urubyiruko nyarwanda "Intore". 3.Amategeko ya "EAC" East African Community or Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika avuga iki mu kwihuza k'uyu muryango? 4.Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yinjiye mu muryango wa "EAC" East African Community or Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika. 5.Umutekano wifashe ute muri North-Kivu nyuma y'imyigaragabyo yabaye kuwa mbere? 6.Jean-Baptiste Muhindo Kasekwa umudepite wo muri Kivu ya ruguru yagaragaje kutishimira amasezerano yakozwe na Police yu Rwanda na Congo.  

  • POLISE Y'U RWANDA I GOMA : NI NDE UVUGA UKURI HAGATI YA KIGALI NA KINSHASA ?

    22/12/2021 Duración: 02h20min

    1.Abapolisi 3 nibo baguye muri Manifestation yabereye i Goma ejo hashize. a.Leta iravuga ko hari abapolisi 3 ndetse n'umuturage 1 baguye muri iyi Manifestation yabaye ejo. b.Leta iravuga ko igiye gukurikirana abateguye iyi Manifesation i Goma. 2.Umuvugizi wa guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru, Gen Sylvain Ekenge, arashimangira ko hari abapfuye ndetse ko hari intwaro eshatu zafashwe. a. Iki cyemezo cyongeye gushimangirwa ku wa mbere, tariki ya 13 Ukuboza mu ruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Polisi y’igihugu cya Kongo, Jenerali AMULI BAHIGWA Dieudonné. b.Uru rugendo impande zombi zibona ko ari ikimenyetso cyerekana ubufatanye buhamye hagati y’ibihugu byombi kugira ngo umutekano w’akarere uhagarare, nk'uko byasabwe n’Umugenzuzi Mukuru wa Polisi mu Rwanda CGP Dan MUNYUZA. 3.Ese abaturage nibo bakwirakwiza Ibihuha? Ubutegetsi bwa Kishansa ko buhakana ko nta mu Police wo mu Rwanda uri ku butaka bwa Congo? a.Society Civile ntabwo ivuga rumwe n'abayobozi ba Congo .  

página 28 de 235