Radioitahuka

  • Autor: Vários
  • Narrador: Vários
  • Editor: Podcast
  • Duración: 12470:11:00
  • Mas informaciones

Informações:

Sinopsis

Ijwi ry'Ihuriro NyarwandaThe Voice of Rwanda National CongressLa Voix de Congres National RwandaisDufatanye inzira y'amahoro twubake u Rwanda rushya

Episodios

  • IKINYOMA CYA PAUL KAGAME MURI UN "U RWANDA NTABWO RWEMERA IGIHUGU GITERA IKINDI"

    18/03/2022 Duración: 02h06min

    IKINYOMA CYA PAUL KAGAME MURI UN "U RWANDA NTABWO RWEMERA IGIHUGU GITERA IKINDI"

  • URWANDA RWANANIWE GUKOMEZA GUTANDARAZA HAGATI Y'AMERIKA N'UBURUSIYA

    17/03/2022 Duración: 02h41min

    URWANDA RWANANIWE GUKOMEZA GUTANDARAZA HAGATI Y'AMERIKA N'UBURUSIYA

  • BAMPORIKI YIFATIYE KU GAHANGA ABASABIRIZA

    16/03/2022 Duración: 02h10min

    BAMPORIKI YIFATIYE KU GAHANGA ABASABIRIZA

  • BAMPORIKI YIFATIYE KU GAHANGA ABASABIRIZA

    14/03/2022 Duración: 02h10min

    1.Imibare iriho yerekana ko abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene bageze kuri 62%. Mugihe ibiriciro by’ibiribwa byatumbagiye bikagira ingaruka zihuse cyane ku banyarwanda cyane cyane abafite ubushobozi buke, bisobanuye ko umubare w’abakene n’abashonje warushijeho gutumbagira. 2.Ku ruhande rumwe baratubwira ko abaturage bishyuye mutuelle neza kurushaho mu bihe cya covid 19 na guma mu rugo,kandi ibiciro byatumbagiye, ubukene bukiyongera( 6%), akaba ariho abantu bishyura mutuelle neza kurusha mbere ya Covid19 hari ibibazo bike. Umuntu akaba yakwibaza uburyo Leta yakoresheje kugirango ibyo bigerweho kandi itwereka ko abana bataye ishuri, abantu bagatakaza imirimo n’ibindi byabijirizaga ari benshi.  3.Ron Weiss umukuru wa REG arasobanura ko impamvu amashanyarazi ahenda mu Rwanda ari uko hari inganda z’amashanyarazi  zikoresha mazutu kandi ikaba ihenze bigatuma kw imwe mu isaha igura hagati ya 0.27$ na 0.32$. Ron Weiss abaye uwambere mu bayobozi utabeshya ahari kubera ko atari umunyarwanda.  Uguhenda k’uku

  • ITAHUKA

    14/03/2022 Duración: 02h48min

    Radio Itahuka 

  • U RWANDA NGO NI URWAMBERE MU BIHUGU BY'AFRICA BIHAGAZE NEZA MU BUHINZI

    12/03/2022 Duración: 02h57min

    1.U Rwanda rurivuga imyato ko ari urwa mbere ku mugabane wa Afurika mu gushyira mu bikorwa amasezerano "Malabo Declaration"  yo kwihutisha kwihaza mu biribwa. a.Icyerekezo cy’ubuhinzi muri Afurika hagati y’umwaka wa 2015-2025, binyuze muri gahunda yiswe Framework of the Comprehensive Africa Agriculture Development Programme (CAADP). b.Mu bihugu 51 biguze uwo muryango byagaragaje intambwe byateye mu gushyira mu bikorwa Malabo Declaration mu igenzura ryo muri 2021 riba buri myaka ibiri, igihugu kimwe rukumbi, u Rwanda, nicyo kiri mu nzira nziza yo kugera ku ntego za CAADP z’i Malabo mu mwaka wa 2025. c.Ikibazo umuntu yakwibaza n’uburyo u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu gihe hari ibintu byibaza bigaragaza ko u Rwanda ruri inyuma cyane d.Kongera ishoramari mu buhinzi byarabananiye aho basabwa gushyiramo 10% y'ingengo y'imari. 2.Ikibazo cyo gufungura umupaka uhuza u Rwanda nu Burundi gikomeje kugarukwaho mu binyamakuru. a.Ibitangazamakuru mpuzamahanga bikomeje kugaruka ku kibazo cy'umupaka uhuza u Rwanda

  • BIOGAS : J.MUSONI YIYEMEREYE ICYAHA NONE ABADAPITE BARIHA URWAMENYO

    11/03/2022 Duración: 01h35min

    1.Ku itariki ya 10.03.2022 , abadepite basabye gukurikirana abadindije umushinga wa biyogazi. Uwahombeje uwo mushinga bagombye kuba bamuzi kuko yarabyiyemereye abisabira n’imbabazi( umuseke, 17.04,2015).  Niba batamuzi ni ikibazo gikomeye, niba kandi bamuzi, akaba aribo bamwemeje ngo ajye guhagararira u Rwanda muri Zimbabwe, bari mu biki ? Undi bashaka kuryoza ibyaha bya  Musoni James ni nde? 2. Nyuma y’itumbagira ry’ibiciro ryatunguye benshi, dore ko ngo aho ritandukaniye n’irisanzwe dutuwe tumenyereye, ibiciro by’ibiribwa n’ibicuruzwa by’ibanze aho kwiyongeraho 5% ngo kakwihanganirwa, ubu noneho muri ki cyumweru ibyinshi  byiyongereyeho  arenga 20%.   Ariko uyu munsi  hatangajwe imibare ije gupfobya izamuka ry’ibiciro. 3. Inganda za Kagame ni fake! VW yatubwiraga ko ari uruganda ruteranya imodoka, twaje gusangairi ku rutonde rw’amasosiyete akora taxi,  uruganda kaba ari igaraji rikanika imodoka za VW, abakozi barirukanwe,  uruganda rwabuze abakiliya, umwaka. Ikibazo cy’imisoro ngo kikaba kiri ku isonga ku

  • BIOGAS : J.MUSONI YIYEMEREYE ICYAHA NONE ABADAPITE BARIHA URWAMENYO

    10/03/2022 Duración: 01h35min

    1. Ku itariki ya 10.03.2022 , abadepite basabye gukurikirana abadindije umushinga wa biyogazi. Uwahombeje uwo mushinga bagombye kuba bamuzi kuko yarabyiyemereye abisabira n’imbabazi( umuseke, 17.04,2015).  Niba batamuzi ni ikibazo gikomeye, niba kandi bamuzi, akaba aribo bamwemeje ngo ajye guhagararira u Rwanda muri Zimbabwe, bari mu biki ? Undi bashaka kuryoza ibyaha bya  Musoni James ni nde? 2. Nyuma y’itumbagira ry’ibiciro ryatunguye benshi, dore ko ngo aho ritandukaniye n’irisanzwe dutuwe tumenyereye, ibiciro by’ibiribwa n’ibicuruzwa by’ibanze aho kwiyongeraho 5% ngo kakwihanganirwa, ubu noneho muri ki cyumweru ibyinshi  byiyongereyeho  arenga 20%.   Ariko uyu munsi  hatangajwe imibare ije gupfobya izamuka ry’ibiciro. 3. Inganda za Kagame ni fake! VW yatubwiraga ko ari uruganda ruteranya imodoka, twaje gusangairi ku rutonde rw’amasosiyete akora taxi,  uruganda kaba ari igaraji rikanika imodoka za VW, abakozi barirukanwe,  uruganda rwabuze abakiliya, umwaka. Ikibazo cy’imisoro ngo kikaba kiri ku ison

  • BURUNDI :UMUPAKA NTABWO UZAFUNGURWA U RWANDA RUTARATANGA ABO RUCUMBIKIYE BAKOZE

    10/03/2022 Duración: 02h08min

    1.Abadepite basabye Minisitiri w'ibikorwa remezo kugaragaza abagize uruhare mu kudindiza umushinga wa BioGaz. a.Ikibazo cy'imishinga itwara akayabo igihugu ariko ntigire umusaruro izanira abanyarwanda. b.Biogaz ni imwe muri iyo mishinga ikomeje kugaragazwa ko yizwe nabi mu Nteko- Nshingamategeko. 2.Amb. Albert Shingiro yakuriye inzira ku murima Leta yu Rwanda ku kibazo cyo gufungura umupaka uruhuza nu Burundi. a. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi Albert Shingiro yavuze ko u Burundi butazafungura imipaka iruhuza nu Rwanda  mbere yuko ikibazo cy’abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi gikemutse. b.Yavuze ko ibiganiro bigeze ku ntera nziza ishimishije , ariko ko imipaka idashobora gufunguka ubungubu kitaracyemuka. 3.Abanyarwanda ubwabo nibo bazakuraho FPR Inkotanyi igihe bazumva ko ari ngombwa. a.Igihe abanyarwanda bazumva koko ko ubutegetsi bubarambiye bazahaguruka babuhindure. b.Abumva abanyamahanga bagomba kugirira impuhwe abanyarwanda, babanze barebe Intambara ya Russia na Ukraine uko bir

  • KAGAME :ABAKOBWA BACU N'ABUZUKURU BACU BAZARAGWE IGIHUGU KITARANGWAMO IMIPAKA

    09/03/2022 Duración: 02h40min

    1.Umunsi mpuzamahanga w'abagore ku Isi ufite insanganyamatsiko igira iti "Break The Bias" bivuze ngo reka kubogama hagati y'abagore n'abagabo. a.Paul Kagame mu butumwa bwe yanditse kuri tweet " Kuva mu ntangiriro FPR Inkotanyi  yagiye mu biganiro bishyiraho "environment" byafashije  abagore gufata umwanya wabo mu uburinganire n'ubwuzuzanye muri politiki ya FPR. b.Kagame ati:"Iterambere tubona mu Rwanda uyu munsi ni igisubizo cyo kwiyemeza kutabogama hagati y'abagore n'abagabo." c.Kagame ati:"Uburenganzira ntabwo ari impuwe abantu bagirirwa kugirango abakobwa n'abazukuru babo bazaragwe igihugu kitarangwamo umupaka." 2.Madame Jeanette Kagame   yijihirije umunsi w'abarore i Nairobi, muri Kenya. a.Jeanette Kagame yashimangiye ko hakiri icyuho  hagati y'abagore n'abagabo avuga ko bizafata igihe kirekire ngo kibashe guhagarara. 3.U Rwanda ruzwiho kuba igihugu cyateje imbere abari n'abategarugoro imbere kuruta ibindi bihugu byose ku Isi. 4.Ese hari icyo Leta yu Rwanda yakora kugirango ibiciro ku isoko big

  • IKINYOMA CYA PAUL KAGAME MURI UN "U RWANDA NTABWO RWEMERA IGIHUGU GITERA IKINDI"

    04/03/2022 Duración: 02h07min

    1.Ikinyoma cya Leta yu Rwanda mu muryango w'abibubye "United Nation". a.Robert Kayinamura yavuze amagambo meza cyane mu nteko y'umuryango w'abibubye avuga ko u Rwanda rutemera na gato igihugu gishobora gutera ikindi gihugu kigenga. b.Robert Kayinamura yafashe ijambo asobanura impamvu Leta yu Rwanda yatoye resolution yo kwamanga igihugu cy'uburusiya kubera intambara cyashoye kugihugu cya Ukraine. c.Robert Kayinamura yavuze ko u Rwanda rushyira ibiganiro "dialogue" imbere kuruta intambara. d.Robert Kayinamura nawe arashimangira ko ibyo Russia yakoze yarenze ku busugira bw'igihugu cya Ukraine. 2.Ihuriro Nyarwanda RNC ndetse na P5 twandikiye Paul Kagame tumusaba ibiganiro mu mwaka 2018 kugeza nubu yanze kudusubiza. a.Position ya Leta yu Rwanda mu muryango wa bibunmbye yaba koko ifite ishingiro? b.Ese ko Robert Kayinamura yasabye ijambo ngo asobanure impamvu u Rwanda rwatoye rwamagana Russia byaba ari ukwiyerurutsa? 3.Paul Kagame akomeje kuyogoza akarere k'ibiyaga bigari. a.Kuva muri 1994 Paul Kagame ya

  • URWANDA RWANANIWE GUKOMEZA GUTANDARAZA HAGATI Y'AMERIKA N'UBURUSIYA

    03/03/2022 Duración: 02h41min

    1.Uyu munsi munteko ya ONU i New York hatowe resolution yamagana intambara igihugu cy'Uburusiya cyashoye ku gihugu cya Ukraine ndetse basaba ko ingabo z'Uburusiya zihita zivayo. a.Ibihugu byinshi muri Afurika byahisemo kwifata? b.Ese igihugu cy'Uburusiya kizashyira mu bikorwa iki cyemezo cya UN? 2.Leta yu Rwanda imaze kugera muri Mozambique mu bikorwa bya Business. a.Ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko hari isosiyete yu Rwanda yinjiye mw'ipigana ry'akazi ku munota wanyuma. b.Isosiyete y'u Rwanda yinjiye ku munota wa nyuma ku urutonde rw'ibigo bipiganira gukora imirimo yo kwitegura ahazabera umushinga wa Mozambique LNG. c.Societte TotalEnergies ifite umwenda wo kwishyura igihugu cyu  Rwanda kubera uruhare rwarwo mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado. 3.Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Rusesabagina yatanze ikirego muri Amerika aho arega ubutegetsi bwa Kigali. a.Africa Intelligence iratangaza ko Paul Rusesabagina yamaze kurega Leta ya Kigali muri America. b.Ikinyamakuru kiravuga

  • ESE KOKO ABANYARWANDA TUBUZE URUKUNDO HAGATI YACU & KAGAME YITINYE KUJYA MU NAMA Y'I KINSHANSA

    26/02/2022 Duración: 02h50min

    1.Ese koko Abanyarwanda twabuze urukundo hagati yacu bikaba nyirabayazana w'ibibazo by'uruhuri twananiwe gusohokamo? a.Urukundo ni ijambo ryoroshye kuvuga ariko se abanyarwanda bakundana bate kugirango bigaragarire buri wese? b.Gukunda igihugu ntabwo bisaba ko abantu bakundana, none se twavuga ko ibindi bihugu bifite imico itandukanye n'iyacu babanje gushyira imbere urukundo? c.Amateka, umuco ndetse n'ibindi abanyarwanda bagiye bacamo ntabwo byaba nyirabayazana wo kutamenya guhitamo igikwiye kandi cyagirira abanyarwanda benshi akamaro? 2.Inama ya 10 y'abakuru b'ibihugu na Leta ku masezerano ya Addis-Abeba, yo kugarura amahoro mu karere k'ibiyaga bigari, yateraniye i Kinshansa ejo hashize. a.Paul Kagame yahunze Inama y'abakuru b'ibihugu na Leta ku masezerano ya Addis-Abeba, ahitamo kwigira mu gihugu cya  Maurtania. b.Ibiro bya Paul Kagame byatangaje ko mubyo baganiriye na mugenzi we iyo muri Maurtania harimo ikibazo cy'umutekano mucyeya muri Afurika, intambara u Rwanda rurimo kurwana muri Mozambique na

  • RDC : INAMA YA 10 Y'AMASEZERANO Y'ADDIS-ABEBA YO KUGARURA AMAHORO MU KARERE IZAB

    24/02/2022 Duración: 02h56min

    1.Inama ya 10 y'abakuru b'ibihugu na Leta ku masezerano ya Addis-Abeba, yo kugarura amahoro mu karere k'ibiyaga bigari, izateranira ejo i Kinshansa muri Congo. a.Jean-Pierre Lacroix, umunyamabanga wungirije wa nations unies ari muri Congo aho nawe ari mu bitabiriye iyi nama . b.Abakuru b'ibihugu bagera kuri 4 nibo bateganyijwe kwitabira iyi nama , barimo Cyril Ramaphosa, Faustin-Archange Touadera,  Evariste Ndayishimiye na Yoweri Kaguta Museveni.  c.Amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye kuri DRC n’akarere yashyizweho umukono muri Gashyantare 2013 n’ibihugu 11 bya ICGLR bayobowe na Loni i Addis Abeba. d.Paul Kagame aho kwitabira iyi nama yahisemo kujya muri Mauritanie. 2.Paul Kagame na M23 mu kibazo kizigirwa muri iyi nama ya 10 izateranira i Kinshansa ejo. a.Adolphe Muzito wahoze ari minisiti w'intebe muri congo , mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru i Brussel taliki ya 16, yagarutse ku magambo yavuzwe na Paul Kagame ko ni biba ngombwa azasubira muri congo kandi ko nta ruhushya agomba kubisabira

  • Dr. ETIENNE MUTABAZI : RNC NTABWO ARI UMUTWE W'ITERABWOBA | TURAHARI, TURAZWI, NTIDUKORA TWIHISHE.

    23/02/2022 Duración: 01h58min

    #RNC#IHURIRONYARWANDA Dr. ETIENNE MUTABAZI : RNC NTABWO ARI UMUTWE W'ITERABWOBA | TURAHARI, TURAZWI, NTIDUKORA TWIHISHE.

página 25 de 235