Sinopsis
Ijwi ry'Ihuriro NyarwandaThe Voice of Rwanda National CongressLa Voix de Congres National RwandaisDufatanye inzira y'amahoro twubake u Rwanda rushya
Episodios
-
[
28/07/2021 Duración: 02h31min1.Dr Charles Kambanda arashimangira ko nta cyaha Aimable Karasira Uzaramba yakoze. 2.Impunzi z'abanyarwanda muri Malawi zitewe ubwoba na Police yu Rwanda igihe kujya muri Malawi nkuko bitangazwa na Malawe Police. 3.Gen Munyuza akaba ari mu ruzinduko muri Malawi rw'iminsi 5. 4.Urutonde rw'abo kagame yanetse rukomeje kwiyongera. Ikinyamakaru Daily Monitor cyashimangiye ko u Rwanda rwanetse amb wa Uganda muri UN Ayebare adonia, bishimangirwa n'itsinda ry'ubushakashatsi bwa IT muri UN bavugako Phone ya Amb Ayebare adonia bayinjiyemo mu mwaka wa 2019. 5.Dr Mutabazi Umuvugizi wa RNC arahamagarira impunzi z'abanyarwanda guhakuruka bakirwanaho.
-
[
26/07/2021 Duración: 02h22min1.Kaga ngo yaba yaragize ibibazo byo kwisyhura imyenda muri 2020, kuberako imfashanyo ziva mu mahanga zigana na 220$ millions zitaziye igihe. Kagame wahoze avuga ko ashaka gucika ku mfashanyo kuberako abazimuha baza kumubuza kwiyicira abaturage be, bakamutegeka kubahirizauburenganzira bwa muntu, ngo imfashanyo zihabwa u Rwanda muri 2019 zari 59% z’amafranga Leta ikoresha, akaba ari narwo rwakira imfasahnyo nyinshi mu bihugu bya EAC. Niba u Rwanda rutegera amakiriro ku mfashanyo kandi rukaba rufite politike yo gushimuta abantu, kuneka, kwica, kunyereza abantu iruteranya n’abaterankunga ruraza kubaho rute ? 2.Virusi zitera covid zose zihinduranije ingo zahuriye Rwanda, ngo haba habonetse n’indi itazwi. biraza kugenda bite Gumamurugo bayongereyo iminsi 5, bivuze ko iminsi 5 nirangira gumamurugo izaba irangiye ? 3.Ubutaka bwa m² 24.000 bwo muri Kigali Kagame yahaye inshuti ye y’umunigeria w’umuherwe bufite agaciro kangana iki ? Ese Kagame yaba yarihinduye umwami unyaga akanagaba muri kiliya gihugu ? Ububas
-
24/07/2021 Duración: 02h53min
Tubaramukanyije amahoro y'Imana bakunzi ba Radio Itahuka, mu kiganiro Igihe ni iki tubategurira buri wa gatanu, turi bugaruke uyu munsi ku ngingo zikurikira: 1) Ni ayahe masomo twakura mu butasi bwa Leta ya Kaga bwifashisha akamashu ka Pegasus mu kuneka abatavuga rumwe nawe, atibagiwe na bamwe bibwiraga ko ari inshuti z'u Rwanda? 2) Icukumbura rya Radio Itahuka ryamenye ko abasirikare bakuru bo mu rwego rwa general batari bacye mu Rwanda, bamaze kwambika utwuma tuzwi ku izina rya Electronic ankle tag, akaba ari utwuma babambika ku kaguru tukabasha kwerekana aho bagiye hose, cyane cyane abashaka kuva mu ngo bafungiwemo. Turaza kubica ku mayange muri iki kiganiro. 3) Kagame asigaye agaba ubutaka bw'u Rwanda nkaho ari akarima ke bwite, ubu umunyamahirwe yagabiye ni umunya Canada ufite inkomoko muri Nigeria, witwa Masai Ujiri, wahawe icyo bise inkondabutaka za hegitari 2.4 mu murwa wa Kigali ngo azazikoreremo business, hagati aho abaturage bo muri bannyahe bo barira ayo kwarika. 4) Paris na Kigali bari mu r
-
[
23/07/2021 Duración: 01h56min1.Ministeri y‘iyozaabwonko iherutswe gutangazwa izakora iki ko akazi karangiye cyera niba hari abanyarwanda bagiterwa ishema na Rwandair, sosiyete ya Leta ihora mu gihombo, nabo ubwabo bikabagira ho ingaruka ? gushimagiza umushinga uhomba kandi warashyiriwe kunguka, twabyita iki kindi usibye iyozabwonko, ubwidishyi bwemeranya na Leta ya Kagame muri byose? Dr Himbara wasesenguye ibihombo bya Rwandair atugaragariza ko kuva muli 2013 kugeza 2016 yahombye miliyoni 222$ cg se miliyari zirenga 222 frws. 2.Ibigo bya Leta bidafungura ibitabo byabo ngo umugenzuzi w’imari ya Leta abigenzure. Ibyo bigo ni byinshi cyane ikinyamkuru the Chronicles kirabirondora umuntu akumirwa. Biterawibaza niba ibigo bifite umutungo wa miliyari 2,23 $ cg se 20% ya GDP bitemera ko umugenzuzi w’imari ya Leta abingezura, ububasha bwe ni ubuhe niba agenzura aho bamwemereye gusa, ububasha bw’inteko ni ubuhe ? agaciro twaha ibivuye mu kazi ka AG ni akahe niba ahabarizwa amafranga menshi atemewe kuhagenzura. 3.Mugihe Leta ya Kaga yaheje
-
22/07/2021 Duración: 02h15min
1.Bimwe mu bigo bikomeye mu Rwanda byanze ko umugenzuzi w'imari abigenzura. a.Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta asabwa n'amategeko gusuzuma ibitabo bya konti ya guverinoma ikubiyemo amafaranga yose yinjira n'ayakoreshejwe. b.Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta, agenzura ikigo icyo aricyo cyose Leta yashoyemo amafaranga y'abanyarwanda. c. Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta, Obadia Biraro na we ashyikiriza Inteko Nshingamategeko ubugenzuzi bwa buri mwaka. d.ibigo 24 ntabwo byigeze biha umugenzunzi w'imari ibitabo byabo, nyamara byagomba kohereza ibitabo byabo kuri konti muri AG batabimubajije. Hamwe na hamwe, ibyo bigo bifite agaciro ka Rwf 2,263.333.800,608 (cyangwa hafi miliyari 2.3 z'amadolari cyangwa arenga 20% by'umusaruro rusange w'igihugu). 2.South Africa yamaze kohereza itsinda ry'abasirikare " advance party" bagiye kureba imiterere y'iyi ntambara iri muri Mozambique. a.Ubuyobozi buravuga ko bwahisemo kohereza iri tsinda ngo rijye kureba niba ibisabwa byose byarabonetse. b.Itsinda ry'abasirikare b
-
21/07/2021 Duración: 03h27min
1.Paul Kagame amaze kuba ikivume mu ruhando mpuzamahanga aho akomeje kugaragaza ibikorwa by'iterabwoba. a.Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, yagaragaye ku rutonde rwabo Leta yu Rwanda yagerageje kwinjirira biciye muri Pegasus mu mwaka wa 2019. b.Emmanuel Macron, Perezida w’Ubufaransa, nawe ari ku rutondo rwaho igihugu cya Maroc cyagerageje kumwijirana mu mwaka wa 2019, Umwe mu bayobozi ba Élysée yagize ati: “Niba ibi bigaragaye ko byabaye biragaragaza ko bikomeye, umucyo wose waya makuru uzajya ahagaragara. c.Tedros Adhanom Ghebreyesus, umuyobozi mukuru w’umuryango w’ubuzima ku isi, na we bigaragara ko yibasiwe n'igihugu cya Maroc muri 2019. d.Charles Michel perezida w’akanama k’ibihugu by’i Burayi, bigaragara ko yatoranijwe n'igihugu cya Maroc mu 2019 ubwo yari minisitiri w’intebe w’Ububiligi. e.Etienne Mutabazi, Frank Ntwali , Gatera Gashabana, Kennedy Gihana n'abandi benshi. f.Ishimutwa rya Cassien Ntamuhanga, naryo rwavuzwe muri iyo raporo. g..Nomero za terefone zirenga 3.500 z'aba
-
[
20/07/2021 Duración: 01h25min1.U Rwanda rwongeye kuza ku rutonde rw'ibihugu bikomeje kuneka bikoresha Pegasus. a.Isesengura ry’ubucamanza rya Amnesty International ryerekanye ko telefone ya Kanimba yinjiriwe kuva byibura mu kwezi waka mbere. a.Vincent Biruta yagize ati: “U Rwanda ntirukoresha iyi porogaramu… kandi ntabwo rufite ubwo buhanga mu buryo ubwo ari bwo bwose." b.Ibyo birego by'ibinyoma biri mu rwego rwo gukomeza guteza amakimbirane hagati y'u Rwanda n'ibindi bihugu, no kubiba amacakubiri ku Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga. c.David Himbara nawe ari mu bantu bivugwa ko Kagame yakomeje gukurikirana. 2. Ibimenyetso simusiga bishimangira ko Kagame ari inyuma y'ubwicanyi burimo gukorerwa muri Beni bwibasiye abaturage bo mu bwoko bw'abandande.
-
18/07/2021 Duración: 01h36min
1.Gestion y’icyorezo cya covid 19 mu Rwanda ifite umwihariko ushobora gutuma twemeza ko Leta ubwayo ifite uruhare mu gutuma icyorezo cyiyongera ? 2.Leta Kagame ikomeje gusaba amadeni hanze n’ubwo imyenda yamaze kurenga urugero. Leta irafata imyenda ibeshya ngo ni iyo kurwanya covid no kuzahura ubukungo bw’azahajwe n’icyo cyorezo. Asian Infrastructure Investment Bank ngo yemereye u Rwanda miliyoni 100$( igihe.com 16.07.2021). U Rwanda ruranavugwa mu bihugu 15 bya afrika ngo birmo gusaba miliyari 100$ muri Banque Mondialemu muryango wayo witwa IDA, ngo inguzanyo zidafite inyungu (rfi, 16.07.2021). 3.Ya mafaranga basaruje babeshya ngo ni ayo kugurira imiryango miliyoni 2 iri mubukene smartphones, baraziguze none zirimo guhabwa ba midugudu ngo bazikoreshe mu gutanga raporo za buri munsi. Ese uyu mushinga bise Rwanda Connect ntiwakoresheje uburiganya kugirango abantu batange bazi ko barimo gufasha abakene ? Ni wo mushinga wonyine Leta ya Kagame iriganije abantu , imfashanyo igenewe abakene ikayoberezwa ahan
-
RWANDA: IGIHUGU CYATEWE IMIRWI BYARARANGIYE. UMWENEGIHUGU NTA GACIRO AGIFITE.
18/07/2021 Duración: 02h58minRWANDA: IGIHUGU CYATEWE IMIRWI BYARARANGIYE. UMWENEGIHUGU NTA GACIRO AGIFITE.
-
RWANDA: IGIHUGU CYATEWE IMIRWI BYARARANGIYE. UMWENEGIHUGU NTA GACIRO AGIFITE.
17/07/2021 Duración: 03h00sTubaramukanyije amahoro y'Imana bakunzi ba Radio Itahuka. kandi twizera ko aho muri hose Nyagasani akomeje kuba mu ruhande rwanyu. Mu kiganiro "Igihe ni iki" cy'uyu munsi turaza kuganira ku ngingo zikurikira: 1) Mu nama y'abaminisitiri iheruka kuba, hafashwe icyemezo cyo gushyiraho minisiteri nshya yiswe iy'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu. abantu benshi bakaba bakomeje kwibaza icyatumye hafatwa iki cyemezo. ni iki kinengwa ibigo byari bimaze imyaka bikora mwene izo nshingano, ese aho iki cyemezo si igishimangira ko ibyo benshi bakomeje kunenga CNLG na Komisiyo y'ubumwe n;ubwiyunge zifite ishingiro. 2) Muri iyo nama kandi hafashwe na none icyemezo cyo gusubiza abaturage muri guma mu rugo, ngo kubera ubwiyongere bwa Covid-19, nyamara abanyamahanga bo bahawe rugali mu kwidegembya nta nkomyi, mu gihe umuturage we asabwa gutuza akaguma iwe kugeza igihe azongera gukomorerwa. 3) Mozambique yashyize yemera ko SADC yohereza ingabo zayo muri icyo gihugu. ese aho bucyera ntizizacakirana n'iza Ka
-
[
16/07/2021 Duración: 01h58min1.Umutangabuhamya ukomoka um Bugarama kandi uzi cyane ikibazo cy’imirima y’imiceri kuva cyera aratubwira ubusambo bw’ingufu bwambuye abaturage imirima yabo , babeshyerwa ngo amafaranga ybakuramo bayafashisha abarwanya ubutegetsi hakurya Kongo. 2.Kagame yatindije GumaMurugo kandi uwo uzaheka utamwisha urume, none ibibazo byo kunanirwa kugoboka abarwaye covid 19 bategekwa kudashoka mu mazu yabo cyongeye kwigaragaza nko muri werurwe 2020, muri Gumamurugo ya Mbere. Itandukaniro ni uko nta tangazamakuru ryigenga rizatinyuka gutangaza ibizo abatagira ubufasa kandi bategetswe kuguma mu rugo bazahura na byo. Ntituzamyenya niba hari abazagobokwa na Leta, dore ko yatangiye kwivana ho ikibazo isaba abaturage gufasha bagenzi babo. 3.Amasosiyete ya FPR amaze guhombya isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi miliyoni z’amadolari atabarika kubera akoresha amafaranga yabo ariko ntatange inyungu. Ngo FMI irimo gushyira igitutu kuri Kagame, none ngo Leta irateganya gukora impinduka muri RSSB kugirango yigenge kandi ikorere mu
-
[
15/07/2021 Duración: 02h00s1.Umutangabuhamya ukomoka um Bugarama kandi uzi cyane ikibazo cy’imirima y’imiceri kuva cyera aratubwira ubusambo bw’ingufu bwambuye abaturage imirima yabo , babeshyerwa ngo amafaranga ybakuramo bayafashisha abarwanya ubutegetsi hakurya Kongo. 2.Kagame yatindije GumaMurugo kandi uwo uzaheka utamwisha urume, none ibibazo byo kunanirwa kugoboka abarwaye covid 19 bategekwa kudashoka mu mazu yabo cyongeye kwigaragaza nko muri werurwe 2020, muri Gumamurugo ya Mbere. Itandukaniro ni uko nta tangazamakuru ryigenga rizatinyuka gutangaza ibizo abatagira ubufasa kandi bategetswe kuguma mu rugo bazahura na byo. Ntituzamyenya niba hari abazagobokwa na Leta, dore ko yatangiye kwivana ho ikibazo isaba abaturage gufasha bagenzi babo. 3.Amasosiyete ya FPR amaze guhombya isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi miliyoni z’amadolari atabarika kubera akoresha amafaranga yabo ariko ntatange inyungu. Ngo FMI irimo gushyira igitutu kuri Kagame, none ngo Leta irateganya gukora impinduka muri RSSB kugirango yigenge kandi ikorere mu
-
15/07/2021 Duración: 02h19min
1.Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zizasubira mu Rwanda mu gihe ubutumwa buzaba burangiye. a.Col Ronald Rwivanga umuvugizi w'ingabo zu Rwanda avuga ko bazagaruka mu Rwanda mu gihe icyabajyanye kizaba kirangiye. 2.U Rwanda ntirwakiriye imurikagurisha ry’ubucuruzi hagati y’Afurika (IATF 2021), rishyikiriza Afurika yepfo. a.U Rwanda rwahagaritse kwakira imurikagurisha rya kabiri ry’ubucuruzi hagati y’Afurika (IATF2021) kubera imbogamizi z’ibikoresho bijyanye n'icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka mbi ku iterambere ry’inyubako nshya yakira ibirori. b.Ubu imurikagurisha ryongeye kwimurirwa kubera i Durban, KwaZulu-Natal, muri Afurika y'Epfo kuva ku ya 15 - 21 Ugushyingo 2021. Ibirori mbere byari biteganijwe kubera i Kigali, mu Rwanda kuva ku ya 8- 14 Ukuboza 2021. c.Umuyobozi w'inama ngishwanama ya IATF2021 akaba n'uwahoze ari Perezida wa Repubulika ya Nijeriya, Chief Olusegun Obasanjo, yagize icyo avuga kuri iki cyemezo, yashimye u Rwanda, Afreximbank, Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Ubunyamabanga bwa Afurika
-
13/07/2021 Duración: 02h11min
1. Umuryango w'ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wemeye kohereza ubutumwa bwa gisirikare muri Mozambike a. Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi washyizeho ubutumwa "Mission" bw’amahugurwa ya gisirikare muri Mozambike mu rwego rwo gufasha guverinoma guhangana n’inyeshyamba z’abayisilamu zikomeje kwiyongera no kurinda abaturage, nk'uko uyu muryango wabitangaje ku wa mbere. b.Kuri uyu wa mbere, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bafashe iki cyemezo mu nama yabereye i Buruseli nubwo bitaramenyekana neza ibihugu bizatanga ingabo zikenewe. 2.Raporo yo muri weekend ku masezerano akenewe y’ingabo SADC, yari atarashyirwaho umukono, bikaba bikomeje kwibazwaho niba ingabo zizatangira kwimukira mu majyaruguru ya Mozambike muri iki cyumweru nkuko byavuzwe. ayo masezeraho agomba gushyirwaho umukono na Perezida wa Mozambike Felipe Nyusi. a.Pres Filipe Nyusi ashobora kuba yarahinduye icyerekezo akaba atagikeneye ingabo za SADC muri Mozambique. b.Perezida wa Mozambike Filipe Nyusi asa naho
-
12/07/2021 Duración: 01h16min
1.Kambanda utuwe atorohewe muri iyi minsi kubera yahakanye ubwicanyi bwakorewe mu burasira bwa Kongo asa n’ushaka gushyigikira Kagame nawe wari umaze kubuhakana, bikaba bigeze naho scandal yakoze ishyikirizwa intumwa ya Papa mu muryanago w’ibihugu by’iburayi, hiyongereyeho ikibazo cy’abatinganyi cg se ababana bahuje ibitsina basa naho bagiye gukomorerwa mu Rwanda kubera imibare ya Kagame nawe utorohewe muri iyi minsi akaba ashaka kwigaragaza nk’umuntu urengera abarengana. Kardinal Kambanda arabogamira he muri iki kibazo cy’ababana bahuje ibitsina kiliziya irwanya. 2.Leta yaba ya FPR yaba yiba abanyarwanda inshuro nyinshi ? Mu nkuru ya Himbara David ivuga ko amafaranga ya Pension y’abaturage yabaye inka ikamwa na Kagame mu nyungu ze bwite n’ibigo by’ubucuruzi bya FPR abereye umuyobozi. Himbare arasaba abanyarwanda kubaza kagame aho miliyoni 22 $ yakuyemuli RSSB akayashora mu ruganda rukora imiti muli Amerika rwitwa Merrimack Pharamaceuticals niba zikiyirimo kuko urwo ruganda rwahombye burundu. 3.Akavuyo:
-
-
SA & RWANDA : IMPAKA ZERUYE MU BIGANIRO BY'IMIBANIRE Y'IBIHUGU BYOMBI
11/07/2021 Duración: 02h48minSA & RWANDA : IMPAKA ZERUYE MU BIGANIRO BY'IMIBANIRE Y'IBIHUGU BYOMBI