Sinopsis
Ijwi ry'Ihuriro NyarwandaThe Voice of Rwanda National CongressLa Voix de Congres National RwandaisDufatanye inzira y'amahoro twubake u Rwanda rushya
Episodios
-
[
16/01/2021 Duración: 02h57minTurabamukanyije amahoro y'Imana mu magambo meza ya Mutagatifu Kizito Mihigo tugira tuti :" Murakagira urukundo, amahoro, imbabazi n'ubwiyunge." Banyarwanda, banyarwandakazi, bakunzi ba Radio Itahuka, twongeye kubaha ikaze mu kiganiro Igihe ni iki cyo kuri uyu mugoroba. ku murongo w'ibyo tuza kuganira turaza kugaruka kuri ibi bikurikira: 1) Turaza kugaruka ku ngaruka z'ikinyoma, uburyarya no kwikunda bikabije byaranze politiki ya FPR Inkotanyi, n'aho bigejeje abanyarwanda nyuma y'imyaka 26. 2) Abaturage bakomeje kwinubira imibereho babayemo, ariko kubera ubwoba no kwitakariza icyizere byashinze imizi y'ibishyitsi mu mitima y'abanyarwanda, ni bake batinyuka kuvuga akabari ku mutima. Ibi bamwe mu basesenguzi bacu bakaba bavuga ko ari cancer y'igikatu idashakiwe umuti yazarimbura igihugu cyose. 3) Turaza kugaruka ku matora y'umukuru w'igihugu mu baturanyi i Bugande, turebe aho imibare igeze, nuko yagenze muri rusange. 4) Covid-19 bimaze kugaragara ko yabaye iturufu ikomeye ku gatsiko yo kwikiza abo gashaka n
-
[
14/01/2021 Duración: 01h52min1.Taliki ya 22/02/2021 ngo hazaba amatora mu nzego z'ibanze none uturere tumwe na tumwe turo kwizeza abaturage ibitangaza. Mu karere ka Ruhango bagambaniye Gérard urayeneza bamuhimbira ibyaha, bamutekinira abashinjabinyoma, abenshi babarizwa muri Ibuka yo mu karere ka Ruhango. GU baramufunze abaturage barajujuyeabenshi barimo n'abacikacumu barahaguruka berekana ko arengana. 2.Twabajije kenshi niba abaturage bakennye bimwe imfashanyoz'ubwoko bunyuranye kubera ko bashyizwe mu byiciro byo hejuru bidafashwa.Iri rikaba ari ikosa risanzwe rya kimuntu ahubwo byrakozwe na Leta mu buryo bugambiriwe mu rwego rwo gutubya nkana umubare w'abakene. 3.Iyo Leta itinenaguza abatarize uburezi ikabaha akazi kuva kera ikibazo cy'ubucucike mu mashuri kiba cyaragabanyije ubukana.
-
[
14/01/2021 Duración: 02h31min1.Umusirikare w'u Rwanda yaguye mu mirwano muri République ya Centrafrique yahuje inyeshyamba hamwe n'ingabo za UN. a.Ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko iyo mirwano yabaye uyu munsi mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu. b.UN yamaganye igitero cyahitanye umusirikare wu Rwanda muri Centrafrique. c.Radio Rwanda yatinye kuvuga ku rupfu rw'umusirikare wu Rwanda waguye muri RCA. 2.Umuvugizi wa Coalition des patriotes pour le changement "CPC " Aboubacar Siddick Ali, yasabye ingabo za Minusca kutivanga mu bibazo by'abaturabe ba Centrafrique. a.Aboubacar Siddick Ali ati:"Turasaba Minusca kutivanga mu ngabo z'abacashuro b'abarusiya n'abanyarwanda kuko nibo duhanganye muri iyi ntambara." b.Inyeshyamba za CPC ziravuga ko ziri muri Capitale Bangui. 3.Igihugu cy'ubufaransa cyatumije inama idasanzwe ya Conseil de sécurité des Nations unies yo kwiga ikibazo cya Centrafrique. a.Uyu munsi kuwa gatatu UN yakoze inama cyangwa irimo gukora inama irebana n'iki kibazo cy'inyeshyamba za CPC nyuma yaho zagabye ig
-
[
13/01/2021 Duración: 02h57min1.Social Media zimaze kugaragaza ko zifite infuence muri politike y'Isi. a.Nyuma yaho Social Media zihagaritse Pres Donald Trump gutambutse ubutumwa bwe, Facebook yafungiye Gov ya Uganda ndetse na NRM Platform zayo. b.Pres Museveni yasabye Gov ya Uganda guhagarika Social Media Platform zose muri Uganda mu gihe cy'iminsi 2 yose mu gihe izo Platform zinjiye muri Politike ya Uganda. c.Social Media zimaze kwigaragaza cyane mu kugira Infuence ndetse no kubogamira k'uruhande rumwe bifuza ko rwatsinda amatora. 2.Ifungurwa rya Eddy Kapend wahamijwe icyaha cyo kwica Pres Laurent Kabila rikomeje kuvugwaho na benshi. a.Avocat Jean-Claude Katende arasobanura uko bakiriye irekurwa rya Eddy Kapend. b.Jean-Claude Katende aravuga abacyekwa kwica Pres Laurent Kabila. 3.Umunyamabanga wa Leta NYIRARUKUNDO Ignatienne aravuga ko ibyemezo bifatwa na Leta ntabwo ari ibintu bisanzwe. a.U Rwanda ruzi agaciro k'ikiremwa muntu , ati:"u Rwanda ni urwa mbere ku Isi." b.Ati: "U Rwanda byo ntabwo bisanzwe." c.Gufata
-
[
12/01/2021 Duración: 02h20min1.Komisiyo ishinzwe ubucuruzi mu Nteko Nshingamategeko yatangiye gusuzuma amategeko arebana n'ibyaha bizagaragara m'ubucuruzi bw'ihererekana ry'amafaranga. a.Nyuma yaho Leta yu Rwanda imaze gutora itegeko ryo korohereza abashoramari b'abanyamahanga kuza gushora imari mu Rwanda, uyu munsi batangiye kwiga itegeko rireba ibyaha bizaba biri muri ubwo bucuruzi. b.Kigali International Financial Centre ngo izaba izingiro rya Business mu karere ndetse na Afurika . c.Umushinga w’itegeko rigenga ubufatanye mu by’amategeko mu rwego mpanabyaha wateguwe kugira ngo byorohereze u Rwanda kwihutisha ishyirwaho rya Kigali International Financial Centre. 2.Banki y'Isi iravuga ko ubukungu bwu Rwanda buzazamuka muri 2021 bukagera kuri 5.7%. a.Abashakashatsi bo mu Rwanda baravuga ko ubukungu bwu Rwanda buzazamurwa n'ubuhinzi, uburezi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro. b.Dr Himbara yabwiye Radio Itahuka ko ubuhinzi mu Rwanda ari Disaster "Catastrophe" c.Ubukungu bwu Rwanda wagirango ni Miracle iboneka mu gihe ibindi bihugu bav
-
[
10/01/2021 Duración: 01h42min1.Cardinal Kambandayavuze ko Padiri Ubald Rugirangonga witabye Imanaafite imyaka 66 agiye U Rwanda rukimukeneyem'ubutumwa bwo kunga abanyarwanda. Ngo bagiye bahurira m'ubutumwa bw'ubwiyunge n'amahoro bugamije kongera gusana umuryango nyarwanda. Natwe twifurije Padiri Ubaldi Rugirangoga ngo Imana imwakire mu bayo. 2. Leta ngo yamaze kwisubiza ubutaka budafite abo bwanditseho. Ubundi ukurikije agaciro k'ubutaka mu Rwanda n'uburyo bwabaye ishiraniro nta n'agatabu na kamwe kazasigara katagize ugafata. Abantu barasuhuka bajya gusha ka ubutaka muri Ouganda.
-
[
09/01/2021 Duración: 03h13min1.Dr Vincent Biruta yagiye muri Centrafrique aho bivugwa ko yari ajyanye ubutumwa bwa Paul Kagame. a.Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na Perezida wa Centrafrique Faustin-Archange Touadéra uyu munsi. b.Ikibazo cy'ingabo zu Rwanda ziri muri Centrafrique kiri mubyo Vincent Biruta yagarutseho. c.President wa Centrafrique Faustin-Archange Touadéra nawe yateye mu kirenge cya Paul Kagame cyo gukora amatora y'ikinamico. d.Dr Vincent Biruta yitabiriye irahira rya President Nana Akufo Addo wa Ghana. 2.U Rwanda rurishimira ko rwafashije Centrafrique gukora amatora ariko ayo matora nayo ntabwo yaciye mu mucyo kuko abaturage ba Centrafrique bivugira ko batabashije gutora. a.Akabaye icwende ntikoga, niyo koze ntigashira umunuko, ni irihe somo demokarasi ya Kagame yakwigisha abaturage ba Centrafrique? b.Mugihe U Rwanda rushimirwa uruhare rwagize mu matora ya Centrafrique, Oppostion yasabye ko amatora asubirwamo kuko bemeza ko habayemo uburiganya. c.Kagame kuva yagera k'ubutegetsi yafunze urubuga rwa Politike, no
-
[
07/01/2021 Duración: 01h44min1.Gahunda ya guma mu Karere na guma mu mujyi ni iyo kwibazwaho byinshi. Uhereye timing yafashweho wakwibaza niba nta makosa yabaye yakozwe. kureka abanyamujyi bakivanga n’abo mu giturage, kubuza ingendo ziva mu turere zijya mu tundi nyuma y’iminsi mikuru ya Noheri na Bunani ibamo icyashara cyinshi ku bacuruza n’abatwara abantu, kandi kugumisha abantu mu turere byarashoboraga gukorwa mbere y’iriya minsi mikuru, cyane cyane ko Leta yari izi ko mu le 22/12/2020 covid yagaragaye mu turere 15 umunsi umwe ( igihe.com, 27.12.2020). 2.Abaturage barahagurutse barasakuza basaba ko amashuri ya primaire 1-3 yose mu gihugu n’ay’inshuke atandira. Hatarashira n’icyumweru Ministre ahita atangaza ko aya mashuri azatangira le 18/01/2021. Leta yari itangiye kwiha ibyo kugenzura abakorera kuli youtube abantu bahagurutse icisha make um ushinga irawuhagarika. Abaturage barahagururutse bavuga ko batishyimiye ibyiciro by’ubudehe abagera kuli 50% bavuga ko bashyizwe mu byiciro bishinzwe ubushobozi bwabo, bikubitiyeho ukunenga kwim
-
[
07/01/2021 Duración: 02h53min1.Paul Muvunyi yarekuwe by'agateganyo nyuma yo gutanga amande ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. a.Umuvugizi w’ubushinjacyaha mu Rwanda Faustin Nkusi yabwiye IGIHE ko mu byashingiweho hafatwa icyemezo cyo kurekura Muvunyi n’abo bareganwa harimo no kuba biyemerera icyaha. b.Ubushinjacyaha bwemerewe guca ihazabu nta rubanza mu gihe biri ngombwa ko rucibwa gutyo. Nibyo twakoze, baciwe amande bose ya miliyoni eshatu buri wese. Bagasohoka bakajya hanze. c.Abajijwe niba abaregwa bazakomeza gukurikiranwa, Nkusi yavuze ko ibyo bazabireba nyuma, bashobora no kudakomeza gukurikiranwa kuko baciwe ihazabu. Icyo gihe dosiye yafatirwa ibindi byemezo. 2.Abaturage bakomeje kwinubira ibyemezo byafashwe n'inama ya Gov yateranye kuri uyu wambere ushize taliki ya 04/01/2021. a.Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Lieutenant Colonel Dr Tharcisse Mpunga avuga ko umwanzuro wagombaga gufatwa na Guverinoma ari Guma mu Rugo y’igihugu cyose ariko banze ko ubuzima buhagarara. b.Ibyo Lieutenant Colonel Dr
-
[
06/01/2021 Duración: 02h39min1.Abaturage baravuga ko ibyemezo bibafatirwa birimo kubateza umutekano mukeya ubwabyo. a.Leta yakajije ibihano bikomeye kubantu bari burenge ku mabwiriza ya Guma mumujyi no guma mu karere. b.Abaturage baravuga ko ibyemezo bibafatirwa batabajye guhabwa umwanya wo kuva munzira ngo bajye aho basanzwe batuye. c.Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yavuze ko uburenganzira bw'umuturage buhonyorwa mu byemezo Leta imufatira. d.CRADHO 2.FIFA igiye kwimurira icyicaro cyayo Regional cyari Addis Ababa muri Ethiopian ikijyane i Kigali mu Rwanda. a.Ubusanzwe FIFA ifite Office Regional 3 muri Africa arizo: muri Ethiopian , Senegal na South Africa. b.FIFA ifte izindi Regional Development office muri India, Malaysia, New Zealand, Panama, Paraguay, Barbados, Leta zunze ubumwe z'abarabu. 3.Roger Lumbala wayobora umutwe w'inyeshyamba RCD-N yatawe muri yombi i Paris muri France. a.Dr Denis Mukwege yishimiye ifatwa rya Roger Lumbala. b.Imiryango y'uburenganzira bwa mu ntu nayo yanejejwe nuko Roger Lum
-
[
04/01/2021 Duración: 01h58min1.Leta y’U Rwanda ivuga ko iherutse kubaka ibyumba by’amashuri 22.500 byatumye abaturage ba Kenya basaba abayobozi babo kwigana u Rwanda. Leta ya Kagame itangaza ibintu izakora bigahera mu mpapuro, ariko ikabitanganza nk’aho byagezweho. Ibyumba ibihumbi 22 byaciye igikuba birihe ? abarimu ibihumbi 28 bashya bari he ? Kagame na Leta ye barerekwa ivangura mu burezi aho abana b’abifashije biga mu mashuri y’inshuke bamwe batangiye kwiga nyamara abandi batemerewe gutangira. Prezida Kagame yandikiwe ibarwa imwereka iryo vangura, maze REB ihita yitanguranwa itangira kwisobanura ivuga ko abanyarwanda bazamenyeshwa vuba umunsi abana bataremererwa gutangira bazasubira mu mashuri. Ikibazo kirihe ? Amashuri yagombaga gutangira mu byiciro mu rwego rwo kwirinda umubyigano no guhana intera kubera covid19. Kagame yagize isoni yo gutangiza amashuri kubera ubucucike butaba ahandi ku isi. Ibyiciro byabanje gutangira byerekanye ko mu mashuri ya Kagame hakirimo ubucucike bukabije ntacyakemutse. 2. Ingabo z‘U Rwanda RDF zirashi
-
UMWAKA WA 2021 UZABE UW'IKOSORA NO KWIRUKANA IKINYOMA MU RWA GASABO
03/01/2021 Duración: 02h45minUMWAKA WA 2021 UZABE UW'IKOSORA NO KWIRUKANA IKINYOMA MU RWA GASABO
-
UMWAKA WA 2021 UZABE UW'IKOSORA NO KWIRUKANA IKINYOMA MU RWA GASABO.
02/01/2021 Duración: 02h52minBakunzi ba Radio Itahuka mutwemerere tubaramutse mu ndamukanyo ya Mutagatifu Kizito Mihigo tugira tuti mugire amahoro, urukundo, imbabazi n'ubwiyunge. tubifurije umwaka mushya muhire wa 2021, uzababere uw'amahoro n'ubuzima buzira umuze. Imana izababere igisubizo muri byose. mu gutangira uyu mwaka wa 2021, turagira ngo hano kuri radio Itahuka, dusubize amaso inyuma turebe amasomo uwa 2020 udusigiye, nk;abanyarwanda twinegure turebe kigabo amakosa twakoze adakwiye kugaruka muri 2021, tunarebe ibyiza twakoze dukwiye gukomeza kubakiraho. turaza kureba ku ijambo rigaragaza ishusho y'Igihugu Perezida Kagame aherutse gutanga, maze turebe niba koko igihe atari iki ngo dukubitire ikinyoma ahabona, tureke gukomeza kugendera mu kigali kitagira ahandi kiganisha usibye mu bukene, akarengane n'ubugizi bwa nabi bukomeje guhabwa intebe turasoreza mu kwifuriza abantu b'ingeri batandukanye twabanye hano kuri radio Itahuka, umwaka mwiza wa 2021. Mwese muratumiwe, amarembo arafunguye.
-
[
31/12/2020 Duración: 01h15min1.Ubutumwa busoza umwaka bw'Ihuriro nyarwanda bugenewe abanyarwanda. 2.COVID-19 ngo yageze mu turere twinshi icyarimwe. Bamwe barakeka ko imibare Leta itangaza ishobora kuba atari yo niba covid yarageze mu turere hafi ya twose tw'igihugu. 3.Urwishe ya nka ruracyayirimo. Ku mpamvu twakunze gusobanura kuri Radio Itahuka bya byiciro by'ubudehe batubeshya ko ari bishya bikoze ukundi kubera ko babyambuye amazina y'imibare bakabiha amazina y'inyuguti.
-
[
31/12/2020 Duración: 03h09min1.Icyemezo cy’urukiko ku mutungo wa Union Trade Center (UTC Ltd) gisobanura iki? a.Itangira ry'iyegeranya n'igabagabanya ry'umutungo wa UTC. b.Rwemeje ko Me Rutabingwa Athanase ariwe ushyizweho ngo afashe kwegeranya no kugabagabanya umutungo wa UTC, akaba ahawe igihe cy'amezi 9 abazwe guhera kuwa 24/12/2020 saa 10 za mugitondo. c.Rwemeje ko agomba gutangaza iki cyemezo mu kinyamakuru gisomwa cyane bitarenze iminsi 5, kuva uyu munsi akimenyeshejeho. d.Rwemeje ko agomba gutumiza inama y'ababerewemo imyenda na UTC ndetse n'abanyamigabane akanakora izindi shingano zivugwa mu gika cya 14 cy'urubanza. e.Rwemeje ko Me Rutabingwa agomba kujya aha umwanditsi mukuru raporo y'ibikorwa nyuma ya buri mezi 2.Itegeko rishya rya RSSB rishobora kuba rigiye kunganira RRA" Rwanda Revenue Authority mu gusubiza ku isuka abashoramari b'abanyarwanda. a.Nkuko twabibagejejeho ejo hashize turakomeza tureba zimwe mu ngingo ziri muri iri tegeko rishyiraho ikigo cya RSSB nka kimwe mubigo by'ubucuruzi. 4.Pres Evaliste Nd