Sinopsis
Ijwi ry'Ihuriro NyarwandaThe Voice of Rwanda National CongressLa Voix de Congres National RwandaisDufatanye inzira y'amahoro twubake u Rwanda rushya
Episodios
-
[
26/11/2020 Duración: 01h38min1.Kagame yaba arwaye indege ? Mu gihe ibihugu byose companies zose zitwara abantu mu ndege zabuze aho zishyira indege kubera ko zabuze abagenzi kubera Covid 19, bikaba binavugwa ko indege zitwara abagenzi zizongera gukora neza guhera muli 2024, Kagame we arateganya kugura indi ndege ya 13. 2.PM Edouard Ngirente uje ejobundi aratumizwa mu nteko kujya gusobanura ibibazo by’inzitane byabaye akarande mu burezi mu gihe FPR na Kagame bishe uburezi nkana bigaramiye. PM azaherahe asobanura impamvu amashuri atagira imisarane, ava, yarimo ubucucike bukabije mbere ya Covid 19, no mu gihe Covid19 yageze mu mashuri amwe na mwe . 3. Itegeko ry’ubutaka abantu batigeze bumva ingaruka zaryo ritangiye kugarika ingogo mu bakomeye. Benshi barasama bakamira ibyo FPR ivuze byose, kabone n’iyo yashyiraho amategeko ababangamiye, azababuza ubwigenge akanabanyaga ibyabo. 4.Abanyonzi baranyunnyuzwa birenze urugero. Umukene azegura umutwe ate niba icyo akoze cyose ngo yiteze imbere, anyunyuzwa n’inzego za Leta ziza ku musonga k
-
[
26/11/2020 Duración: 03h15min1.Prof Shyaka Anastase yagiranye ibiganiro n'abaturage ba Kangondo. a.Uyu munsi Prof Shyaka Anastase yabwiye abaturage ba Kangondo ko bagomba guca akajagari. b.Nkurikije ibyo numvise wagirango abaturage bari bateguwe mbere yuko iyi nama iba. c.Abaturage bavugaba ibisingizo barata Leta ya Kagame kuruta kuvuga ibibazo bafite. d.Hari umuturage wasabye Min Shyaka ko ashonje ndetse ko adafite aho kuba ngo bahise bamuha inzu n'ibyo kurya.
-
[
25/11/2020 Duración: 03h16min1.Min w'Imari Uzziel Ndagijimana ashimangira ko amadeni u Rwanda rufata atari umutwaro a.Ingano y'amadeni leta ya kagame ifita ntabwo ari umutwaro ku Rwanda b.Abadepite bigaragaje ko batewe impungenge nizamuka ry'amadeni Kagame akomeje gufata. 2.Umujyi wa Kigali wafatiriye ibibanza n’inyubako 58 ba nyirabyo bananiwe kubyaza umusaruro. a.Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwafatiriye imitungo y’abikorera 58 irimo ibibanza n’inyubako bananiwe kuzuza kugira ngo ababishoboye bayibyaze umusaruro. 3.Perezida Kagame yashyikirijwe ubutaka yarazwe n’umukecuru w’intwaza, bugiye gushyirwaho ibikorwa remezo. a.Perezida Kagame yashyikirijwe umurage w’ubutaka yahawe n’Umubyeyi w’Intwaza w’i Nyamasheke, Nyirangoragoza Marianne uheruka kwitaba Imana. 4.Rwandair yavuze ko ifite ibibazo byo kubona abagenzi muri iki kigihe cya Covid-19. a.Umuyobozi wa Rwandair Yvonne Makolo yatangaje ko Rwandair ikomeje kugira ikibazo cyo kubona abakozi muri iki gihe cya Covid-19. 5.Nyirahabineza Valeria yongeye gushimira Pau
-
[
24/11/2020 Duración: 03h00s1.Min w'Imari Uzziel Ndagijimana yagaragarije Inteko uko ubukungu bwu Rwanda buhagaze uyu munsi. a.Uzziel Ndagijimana yagerageje gushimangira ko Ubukungu bw'u Rwanda bwihagazeho avuga ko byatewe na Covid-19. b.Umwenda wu Rwanda ukomeje kuzamuga umunsi kuwundi. c.Umwenda wo hanze ugana na 55%. d.Min Uzziel Ndagijimana yahishuye ibanga rikomeye aho yavuze ko nta muturage ugeza kuri Hectare 2 z'ubutaka. 2.Abanyeshuri basubiye ku ishuri uyu munsi basanze ntacyahandutse bituma bamwe basubizwa mu rugo. a.Amafaranga yatanzwe na IMF yagiye he ko atubatse amashuri ngo atange amazi meza kuri bose. b.Kuzamura Imisoro bikomeye kuba umutwaro ku baturage. c.Min Uzziel Ndagijimana yahishuye ibanga rikomeye aho yavuze ko nta muturage ugeza kuri Hectare 2 z'ubutaka. 3.U Rwanda rwasinye amasezerano na Leta y'ubudage bakoresheje imbwa. a.RBC yavuze ko imbwa zigiye gufasha abakoraga akazi ko gufata ibipimo. 4.Urupfu rudasanzwe rwa KAYUMBA P. Claver. 5.Ese koko Sergeant Robert yasambanyije umukobwa we?
-
[
23/11/2020 Duración: 01h40min1.Umuntu ageregeje gusanisha uburyo abantu bagerekwagaho ibyaha batakoze kugirango bicwe mbere y’abandi muri 1994 n’ibyo Gérard Urayeneza arimo kugerekwaho kugirango abambwe, usanga ko abanyarwanda bahuje ubugome, kandi ko bamwe batotezwaga ejo hashize , abandi bakaba barimo gutotezwa uyu munsi. Muri ibyo bihe byose ariko abantu beza banga kugenda mu kigare cyo kwica no kwicisha abandi . 2.Uturere tugize umujyi wa Kigali dufite umwihariko wo kuba utwanyuma mu mihigo myinshi twagombye kubamo utwambere kuko ni two twambere dukize. Utu turere ni utwanyuma mu gutanga mutuelle, ni utwanyuma mu kwitabira kiliya kigega Ejo Heza cyo kuzigamira izabukuru, none utu turere tubaye n’utwambere mu kugira abarimu benshi n’abanyeshuri batasubiye ku ishuri. 3.Urwishe ya nka ruracyayirimo. Ibyiciro by’ubudehe bishya bijemo itekinika ritari ryitezwe. Gushyira abaturage mu mu byiciro haherewe ku mubare w’amafranga binjiza, ari nayo réforme y’ingenzi yabaye mu byiciro by’ubudehe biturutse ariko ku gitutu twari tumaze iminisi tw
-
[
22/11/2020 Duración: 01h40min1.Umuntu ageregeje gusanisha uburyo abantu bagerekwagaho ibyaha batakoze kugirango bicwe mbere y’abandi muri 1994 n’ibyo Gérard Urayeneza arimo kugerekwaho kugirango abambwe, usanga ko abanyarwanda bahuje ubugome, kandi ko bamwe batotezwaga ejo hashize , abandi bakaba barimo gutotezwa uyu munsi. Muri ibyo bihe byose ariko abantu beza banga kugenda mu kigare cyo kwica no kwicisha abandi . 2.Uturere tugize umujyi wa Kigali dufite umwihariko wo kuba utwanyuma mu mihigo myinshi twagombye kubamo utwambere kuko ni two twambere dukize. Utu turere ni utwanyuma mu gutanga mutuelle, ni utwanyuma mu kwitabira kiliya kigega Ejo Heza cyo kuzigamira izabukuru, none utu turere tubaye n’utwambere mu kugira abarimu benshi n’abanyeshuri batasubiye ku ishuri. 3.Urwishe ya nka ruracyayirimo. Ibyiciro by’ubudehe bishya bijemo itekinika ritari ryitezwe. Gushyira abaturage mu mu byiciro haherewe ku mubare w’amafranga binjiza, ari nayo réforme y’ingenzi yabaye mu byiciro by’ubudehe biturutse ariko ku gitutu twari tumaze iminisi tw
-
[
21/11/2020 Duración: 02h53minIkaze kuri mwese bakunzi ba Radio Itahuka. tubasuhuzanyije amahoro y'Imana, kandi twizera ko ikomeje kubana namwe muri ibi bihe bikomeye Isi iri gucamo. Mu kiganiro "IGIHE NI IKI" cy'uyu mugoroba turaza kuganira ku ngingo zikurikira: 1) Bwa mbere Perezida Kagame yahuriye mu nama na mugenzi we w'u Burundi, Nyiricyubahiro Gen Evariste Ndayishimiye, bakaba baganiraga hamwe na bagenzi babo bahuriye muri ICGRL ku ngamba zo kuzana amahoro arambye mu karere. ese baba babashije kugera ku muzi w'ikibazo? Turabiganiraho n'abatumirwa bacu. 2) Ikibazo cy'umutekano ntikiri gusa mu karere k'ibiyaga bigari, kuko magingo aya muri Ethiopia ibintu ni ibicika kubera intambara iri hagati y'ingabo za Ethiopia n'izo mu ntara ya Tigray. Aba bavandimwe barapfa iki? Ese ni izihe ngaruka bishobora kuzagira kuri Afrurika no ku Rwanda by'umwihariko iyi ntambara ikomeje? Muze muri benshi tuganire kuri iyi ngingo? 3) Ikoranabuhanga ry'u Rwanda aho bucyera riragakora, ubu noneho abanyarwanda ngo bagiye kujya bambikwa urunigi ru
-
[
20/11/2020 Duración: 02h07min1.Ikibazo cyo kurwanya Covid-19 kibeerye Kagame isobe. Hari ibibazo Leta yavugaga ko igiye gukemura kugirango abanyeshuri bige birinze ubwandu bwa Covid 19. Batubwiraga ko bazubaka ibyumba by’amashsuri 22.500. Ibyo ntibyabonetse. Mu ntara zimwe na zimwe ngo bigeze kuli 30% byubakwa. Bateganyaga kwangaja abarimu bashya 28.000. Icyo na cyo cyarabananiye. Amakuru mashya ni uko bamaza kwangaja ibihumbi 6000 hakaba hagikenewe 20.000 . Ariko si ukubera ko babuze ni ukubura amafranga yo kubahemba. 2.Ikinyamakuru cya Kagame Igihe.com kiratubwira ko ubutaka mu Rwanda ‘‘busa nk’ubwabaye zahabu, ku buryo ubufite aba ameze nk’ufite byose,‘‘icyo kinyamakuru kikanatubwira ko mu minsi iri imbere ubutaka buzasigara bubona umugabo bugasiba undi“ (Igihe.com, 19.11.2020). hamwe na hamwe mu mujyi wa Kigali ngo m² irakura 169.000 frws, henshi ikagura hafi 150.000 frws. I Musanze ngo m² y’ubutaka iragura ibihumbi 72.000 frws., Nyamata 47.000 frws, kayonza 32.frws, Nyagatare 16.000 frws, Runda 24.000 frw… 3.Ububashabuguzi bw’
-
[
19/11/2020 Duración: 02h16min1.Amb Claver Gatete ati:"U Rwanda ni urwa mbere mu kugira ikibuga cy'indege kizewe mu mutekano ku Isi." a.Uyu munsi Amb Claver Gatete yabwiye Inteko Nshingamategeko ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere kizewe mu mutekano w'abantu ku Isi. b.Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rufite ibikoresho bigezweho cyane cyane muri iki gihe cya Covid-19. c.Amb Claver Gatete ati:"Ubu u Rwanda rugiye kuba icyicaro cy'urujya n'uruza mu bucuruzi n'ubwikorezi mu bijyanye n'indege." d.Tumaze gusinyana amasezerano n'ibihugu birenga hafi 100. e.U Rwanda ni igihugu cyashyize imbere Politike ya Tourism "Ubukerarugendo " mu guteza imbere ubukungu bwu Rwanda. f.Amb Claver Gatete ati:"Nari niteguye ibibazo byinshi none nsanze abadepite bacu basobanukiwe na Air Transport." 2.Ni iki kihishe inyuma y’igabanuka ry’abikorera mu Rwanda? a.Abikorera baravuga ko abaturage batakaje ubushobozi bwo kugura (Purchasing Power) bituma hari ababura abakiliya bagafunga imiryango bagahitamo gukorera abandi. b.Umwe yagize ati “Abat
-
[
18/11/2020 Duración: 02h36min1.Ubushinjacyaha bwaregeye dosiye ya Rusesabagina mu Rukiko Rukuru. a.Ubushinjacyaha bwamaze kuregere dossier ya Rusesabagina murukiko rukuru. b.Abangunizi ba Paul Rusesabagina bikuye mu rubanza rwe, ese bivuze ko ibyo bamufashije bizateshwa agaciro? c.Paul Rusesabagina yaba agifite amahirwe yo kuburana ari hanze? d.Ese ashobora kujurira icyemezo cyamufuze byagateganyo nubwo abanyamategeko bivanye murubanza? 2.Min Vincent Biruta yakiriye kuri uyu mugoroba Min w'ububanyi n'amahanga wa Ethiopia na Depity PM. a.Aba bategetsi bakuru ba Ethiopia baje mu Rwanda kuganira uko ibikorwa by'imirwano yo kurwanya umutwe wigometse mu karere ka Tigray. b.Ese u Rwanda rwaba rugiye gufasha Iki gihugu cya Ethiopian muri iyi mirwano? c.Umuntu yakwibaza byinshi kuri uru rugendo kuko ntacyo Kagame ahagarariye usibye EAC Community. 3.Uyu munsi abasenateri basesenguye icyaba gitera abantu bakuru gusambanya abana. a.Sena yafashe umwanzuro wo gusaba Guverinoma gukora no gutangaza buri mwaka urutonde rw’abo inkiko zahamije
-
[
17/11/2020 Duración: 02h35min1.Kigali n’Uburengerazuba byihariye umubare munini w’abanyeshuri batasubiye ku masomo n’abarimu bataye akazi. a.Dr Uwamariya Valentine yari akwiye kweguzwa kuko iki kibazo kirebana n'ingaruka za Covid-19. b.Minisiteri y'uburezi iravuga ko igikeneye abarimu ibihumbi hafi 4 mu mashuri yisumbuye n' ibihumbi hafi 14 mu mashuri abanza. c.Dr Uwamariya aravuga ko bafashe ingamba za gukumira Covid-19 mu mashuri avuga ko niyo ibipimo byakwiyoongera abana batasubira iwabo. 2.COVID-19: Abarwayi bashya 36 barimo 31 babonetse muri Gereza ya Nyarugenge. a.Abarwayi ba Covid-19 bakomeje kwiyongera muri Gereza ariko nta gahunda yo kurekura imfungwa. b.Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi mu Rwanda habonetse abarwayi ba Covid-19 31 muri Gereza. c.Ingamba Isi yose yafashe mu gukumira Covid-19 muri Gereza ntabwo zigeze zihabwa agaciro mu Rwanda. d.Nirere Madelene niwe wavuze ko bo ntakibazo cya Covid-19 bafite muri Gereza mu Rwanda. e.OMS yari yabivuze ni uko u Rwanda rwanze gutega amatwi none ngo Co
-
ABARIMU N’ABANDI BAKOZI BA LETA BAHEMBWA MAKE BASYHIZWE MU CYICIRO CY’ABAKENE.
15/11/2020 Duración: 01h09minABARIMU N’ABANDI BAKOZI BA LETA BAHEMBWA MAKE BASYHIZWE MU CYICIRO CY’ABAKENE. BISOBANUYE IKI? Ibyiciro by’ubudehe bishya bishyize mwarimu n’abandi bakozi ba Leta bahembwa make mu cyiciro cy’abakene kandi mu byiciro by’ubudehe biheruka barabarirwaga mu bifashije. Mu itekinika ryabo basanze baribeshye? Leta ya kagame izongera kwirata iki, niba abantu bagombye kuba babarizwa muli classe moyenne, babarizwa mu bakene. Irakora iki kugirango ibintu bihinduke irinde abakozi bayo ubukene? Icyiciro cya E na cyo giteye ibibazo. Ibiranga abakigize byerekana ko badashobora kugera ku mubare w’abari mu bukene bukabije uzwi ubu. Byaba ari uburiganya bwo gutubya nkana umubare w’abari mu bukene bukabije?
-
[
15/11/2020 Duración: 01h29min1. Gutandukanya ubutegetsi nshingamategeko, nyubahirizategeko n’ubucamanza 2. Kwimakaza no kubahiriza itangazamakuru ryigenga 3. Kubahiriza ubwisanzure bw’amashyirahamwe ategamiye kuri Leta 4. Gushyiraho no kubahiriza Itegeko Nshinga rishyira imbere kubaha uburenganzira bwa buri muntu, demukarasi n’ubwisanzure 5. Gushyiraho ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi yumvikanweho ibereye abanyarwanda bose
-
[
14/11/2020 Duración: 02h39min1.U Rwanda rwatereye ibaba mu muryango w'abibumbye ubwo rwahataniraga umwanya wo gushyira umucamanza muri ICJ. a.Umuryango wa African Union wari waramaze gukorera Campaing umugore ukomoka muri Uganda witwa Julia Sebutinde ko ariwe uzahagararira umugabane wa Afurika. b.Ibyo ntabwo bashimishije Paul Kagame bituma nawe azana umunyarwanda witwa Dr. Ugirashebuja Emmanuel wari asanzwe ari mu rukiko rwa EACJ muri Arusha kuza guhangana n'umunya Uganda. c.Aya matora yahishuye byinshi cyane k’umubana wu Rwanda na Uganda, kuko byagaragariye buri wese ko inzira yo kwiyunga ikiri ndende. d.Byarangiye U Rwanda rutsinzwe maze Madame Julia Sebutinde atorerwa hamwe n'abandi 4 kujya mu rukiko rwa ICJ muri mandat y'imyaka 9 yose . 2.Leta iravuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bikwiye kuba itegeko kugirango ababyeyi babashe kugaburira abana babo. a.FPR Inkotanyi yazanye Politike yo gukenesha abanyarwanda, ibatwarira imitungo, irabakenesha irangije ibashyira mu byiciro by'ubudehe. b.Dr Uwamariya Valantine Min ush
-
[
13/11/2020 Duración: 01h39min1.Covid 19 ije ite mu magereza batubwiraga ko nta muntu wo hanze uyinjiramo,ko nta n‘amafranga aturutse hanze yemewe mu rwego rwo kwirinda Covid 19? Iki cyorezo kivugwa hirya no hino mu magereza (Nsinda/ 13, Nyarugengenge/27) ntigishobora guhinduka urwitwazo Leta yagatsiko igahitana abo ishaka kwikiza bose bakabyitirira icyorezo cya Covid19 ? 2.Ikigo RGB kirihanukira kikabeshya abanyarwanda ko muri 2020 umutekano uza ku isonga mu bipimo by’imiyoborere n’amanota 95,44%. Ariko ubushakashatsi bwa RGB mu ntara y’amajyepfo babuciye amazi, babunenga kuba bubaza abantu bake cyane batari représentatif kandi bukaba vague bugatanga imyanzuro iteye urujijo. a.Bahangayikishijwe n’ibiyobyabwenge hagati ya 18-28% bitewe n’akarere. b.Ubujura bw‘icyuho, imyaka, amatungo ku kigero cya 20-38% bitewe n’akarere. c.Gukubitwa, gukomeretswa ku kigero cya 13-22%. Umuntu yanakwibaza ukuntu igihugu abantu barenga miliyoni batakaje akazi kari kabatunze kubera covid 19; amazi, umuriro n’ibiribwa bikarushaho guhenda umuntu yavuga ko
-
[
12/11/2020 Duración: 01h39min1.Covid 19 ije ite mu magereza batubwiraga ko nta muntu wo hanze uyinjiramo,ko nta n‘amafranga aturutse hanze yemewe mu rwego rwo kwirinda Covid 19? Iki cyorezo kivugwa hirya no hino mu magereza (Nsinda/ 13, Nyarugengenge/27) ntigishobora guhinduka urwitwazo Leta yagatsiko igahitana abo ishaka kwikiza bose bakabyitirira icyorezo cya Covid19 ? 2.Ikigo RGB kirihanukira kikabeshya abanyarwanda ko muri 2020 umutekano uza ku isonga mu bipimo by’imiyoborere n’amanota 95,44%. Ariko ubushakashatsi bwa RGB mu ntara y’amajyepfo babuciye amazi, babunenga kuba bubaza abantu bake cyane batari représentatif kandi bukaba vague bugatanga imyanzuro iteye urujijo. a.Bahangayikishijwe n’ibiyobyabwenge hagati ya 18-28% bitewe n’akarere. b.Ubujura bw‘icyuho, imyaka, amatungo ku kigero cya 20-38% bitewe n’akarere. c.Gukubitwa, gukomeretswa ku kigero cya 13-22%. Umuntu yanakwibaza ukuntu igihugu abantu barenga miliyoni batakaje akazi kari kabatunze kubera covid 19; amazi, umuriro n’ibiribwa bikarushaho guhenda umuntu ya
-
[
12/11/2020 Duración: 02h08min1.Leta isenyera umuturage imubwira ko atuye mu manegeka bihatse iki mu Rwanda? a.Hirya no hino mu Rwanda Leta y'agatsiko ikomeje gusenyera abaturage ibabwira ko batuye mu manegeka kandi ko ntangurane bazahabwa. b.Inshingano za Let 1 a ni izihe mugihe umuturage yimuwe adafite ubushobozi bwo kubona ahandi hantu ajya gutura? c.Ko bikunze kugaragara ko hari ibikorwa remezo bikorerwa aho abo baturage baba bimuwe mu gihe bababwira ko ari mu manegeka. d.Kagame yirukanye Murekezi Anastase wari umaze imyaka irenga 3 ari umuvunyi mukuru amusimbuza Nirere Madeleine. e.Nirere Madeleine yari asanzwe ashinzwe komisiyo y'uburenganzi rwa muntu mu Rwanda. 2.Senateri Mureshyankwano aherutse kujya gukora Propaganda yo gukundisha abahoze ari impunzi zavuye muri Congo Paul Kagame. a.Mureshyankwano yabwiye izi mpunzi ko Paul Kagame abakunda ariyo mpamvu yanze gutuma baguma mu mashyama ya Congo. b.Yasabye ko izi mpunzi zigomba gukunda igihugu kugeza igihe zashobora kukitangira. d.Paul Kagame ngo yaravuze ati:"Nta mwana w'u
-
[
11/11/2020 Duración: 03h05min1.U Rwanda rwishimiye intsinzi ya President Elect Joe Biden na Kamali Harris ariko bibagirwa Pres John Pombe Magufuri wa Tanzaniya. a.Leta yu Rwanda yijeje ubufatanye President watowe Joe Biden na Kamala Harris umwunganiye. b.Ese hari impamvu yatumye Kagame na Leta yu Rwanda birengagiza kwizeza ubufatanye Pres John Pombe Magufuli wa Tanzaniya? c.Ese u Rwanda rukeneye igihugu cya America cyane kuruta Tanzaniya ? d.Mike Pompeo muri Conference ya United States Department of State amaze kuvuga ko hazabaho there will be a smooth transition to a 2nd Trump term. 2.Min Anastase Shyaka ati: "Hagomba kuba hari abibwiye ko Covid-19 yarandutse mu Rwanda." a.Hari uwavuze ko u Rwanda rukopera ibikorwa n'ibihugu byi Burayi. b.Min Shyaka ati:" Mwumvise ko ibihugu byo muri Europe byasubije abantu muri Guma murugo. c.Min Ngamije yashimangiye ko Covid-19 yageze muri Gereza. d.Ese abantu bari muri Gereza bazasubizwa muri Guma murugo? 3.Ibigo by'amashuri byagaragaje ko bidafite ubushobozi bwo gutunga abanyeshuri bagarut
-
[
10/11/2020 Duración: 01h45minBIDASUBIRWAHO : FPR NA KAGAME BAZIBUKIRWAHO KO BAZAMBIJE UBUREZI PFR ihisha ibitagenda, ikaba yanahana ababivuga ariko iyo igeze mu gihe cyo kwaka imyenda yo kubikemura iratura ikavuga ubukene n’ibyo yahishe byose abantu bagahinda imishyitsi. Kagame yaratuye avuga ikibazo cy’amavunja, kugwingira, bwaki imirire mibi ari uko akeneye inguzanyo ya Banki y’isi miliyoni 75 $. Leta y’agatsiko yaradutunguye itubwira yerekkano ibibazo biri mu burezi cyane cyane ubucucike, kubura imisarane n’intebe tugwa mu kantu. Ariko ibyo yabikoze kugirango bisobanure inguzanyo ya miliyoni 200$ batse muli Banki y’isi yo gukemura ibyo bibazo. Nyuma y’imyaka 26 itegeka, FPR irashyize iratuye yemera ko ireme ry’uburezi ryapfuye, ikanatanga impamvu zifitanye isano n’ibikorwaremezo, imyigishirize, n’uburyo abarimu bafashwe. Ibi bintu byose bibutse kubivugaho ari uko bakeneye inguzanyo y’nyongera ya miliyari 1,2$ yo gukemura ikibazo cy’ingorabahizio banze gukemura mu myaka 26 ishize.