Sinopsis
Ijwi ry'Ihuriro NyarwandaThe Voice of Rwanda National CongressLa Voix de Congres National RwandaisDufatanye inzira y'amahoro twubake u Rwanda rushya
Episodios
-
[
08/11/2020 Duración: 57minSW:NTEGO N'INGAMBA Z'IHURIRO NYARWANDA RNC "AMAHORO&UBUMWE&UBWISANZURE" IKIGAMIJWE: Gukuraho ubutegetsi bubi bw'igitugu bwica Abanyarwanda, tugashyiraho ubuyobozi butuma bagira amahoro, ubumwe n'ubwisanzure. INTEGO 6 Z'IHURIRO NYARWANDA: 1.Umutekano w'abantu n'ibyabo. 2.Ubuyobozi bushingiye ku mategeko na demokarasi. 3.Amajyambere arambye kandi asangiwe. 4.Ubumwe n4ubwiyunge nyabyo. 5.Ububanyi n'amahanga buboneye. 6.Itahuka ry'impunzi mu cyubahiro.
-
[
07/11/2020 Duración: 02h29minUmuririmbyi yagize ati: "Mbese ko bucya bukira, amaherezo azaba ayahe?" Mu Rwanda naho, iyo witegereje ibirimo kuhabera muri iki gihe wirenganyije imyaka myinshi ishize, ushakisha iherezo ry'akarengane abaturage babayemo ukaribura neza neza. Niyo mpamvu mu kiganiro cyacu IGIHE NI IKI cy'uyu munsi, turi bwibaze niba igihugu cy'u Rwanda kigifite umutima nama. Ubusanzwe buri gihugu cyose cyo ku Isi, kigira indangagaciro zikiranga, haba mu muco, mu mategeko, mu mibanire y'abagituye, mu mibanire yacyo n'amahanga, ariko cyane cyane mu buryo kiyobowe. Hari aho usanga ibihungu bimwe na bimwe bifite indangagaciro bikomeyeho nk' "UBURINGANIRE" ibindi " UBUTABERA" ibindi bikaba " ITERAMBERE" n'ibindi byinshi. Mu Rwanda rero ho ni amayobera ! Usanga buri munsi Imana yaremye, haba hari igikorwa cyarubayemo wabumbira mu ijambo rimwe gusa " AKARENGANE" aka akaba ariko gatera UBWIKANYIZE, UBUSUMBANE, UBURIGANYA, UBWICANYI, UBUSHOTORANYI, UBWIBONE n'ibindi byinshi. Tugendeye kuri ibi byose rero turi bwibaze aho
-
[
06/11/2020 Duración: 01h59min1. Za kaminuza zateraga ishema Kagame na Kaboneka kubera ubwinshi bwazo, enye (4)zimaze gufungwa kubera imyenda y’amabanki kandi n’izindi zizakurikira. Ikibazo cyaba ari Covid19 gusa cg se umuntu yagishakira ahandi nk’isoko ry’umurimo ritabasha gufata abazirangijemo na ryo ritera igabanuka ry’abazitabira ? Amabwririza akakaye aherutse gushyirirwaho amashuri y’igenga cyane cyane mu kugira imari idafite aho ihuriye na minerval yaba yaraje guhuhura amashuri n’ubundi yaratuwe ari ku muteremuko ? Kagame yaba arambiwe amashuri menshi amwongerera imibare y’abashomeri ? 2. Ubutegetsi bwa Kagame rwatagiye rushyiraho icyo bwise urubyiruko rw’abakorerabushake“ ngo ruzafasha polisi gukumira ibyaha bikorerwa mu Rwanda hirya no hino ku misozi ruyiha amakuru (isangostar.rw 04.03.2016). Polisi y’u Rwanda iherutse kongera gukangurira abamotari kuyiha amakuru ku muntu wese bakeka ko ashobora guhungabanya umutekano, gutanga amakuru ku muntu wese babona uteye „ amakenga“, inabizeza ko ntawe uzabihanirwa igihe amakuru atanze amak
-
MU BUREZI HARIMO IBIBAZO BICA AMARENGA Y’UKO UBUKUNGU BUHAGAZE
05/11/2020 Duración: 01h58min1. Za kaminuza zateraga ishema Kagame na Kaboneka kubera ubwinshi bwazo, enye (4)zimaze gufungwa kubera imyenda y’amabanki kandi n’izindi zizakurikira. Ikibazo cyaba ari Covid19 gusa cg se umuntu yagishakira ahandi nk’isoko ry’umurimo ritabasha gufata abazirangijemo na ryo ritera igabanuka ry’abazitabira ? Amabwririza akakaye aherutse gushyirirwaho amashuri y’igenga cyane cyane mu kugira imari idafite aho ihuriye na minerval yaba yaraje guhuhura amashuri n’ubundi yaratuwe ari ku muteremuko ? Kagame yaba arambiwe amashuri menshi amwongerera imibare y’abashomeri ? 2. Ubutegetsi bwa Kagame rwatagiye rushyiraho icyo bwise urubyiruko rw’abakorerabushake“ ngo ruzafasha polisi gukumira ibyaha bikorerwa mu Rwanda hirya no hino ku misozi ruyiha amakuru (isangostar.rw 04.03.2016). Polisi y’u Rwanda iherutse kongera gukangurira abamotari kuyiha amakuru ku muntu wese bakeka ko ashobora guhungabanya umutekano, gutanga amakuru ku muntu wese babona uteye „ amakenga“, inabizeza ko ntawe uzabihanirwa igihe amakuru atanze a
-
[
05/11/2020 Duración: 02h52min1.Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge yatangije ubushakashatsi bwo kureba ibitanya abanyarwanda ariko biturutse mu buzima bwabo bwa buri munsi.9 a.Ubushakashatsi buzibanda ku bice bitandukanye hari ibirebana n'imibereho mibi y'abaturage. b.Ese iyi komisiyo yaba imaze kumva ingaruka za Apartheid mu Rwanda?. c.Ubushakashatsi buzerekana niba ibyo bibazo bishobora kongera gutera amakimbirane hagati mu banyarwanda.9 2.Komisiyo yagaragaje ikibazo cyuko abantu batavuga amateka kimwe. a.Turasabwa gukoresha Social Media cyane tukavuguruza abandika nabi ku Rwanda. b.Komisiyo yagaragaje ko hari ikibazo cyo kutavuga amateka kimwe. c.Ese guha amafaranga abarinzi b'igihango hari icyo bishobora kubamarira mu kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge? d.Kagame yahaye buri murinzi w'igihango miliyoni 10. 3. Ukwezi kwahariwe gushimira abasora, umwaka wa 2020 byabaye uyu munsi hagati ya RRA na Leta yu Rwanda na PSF. a.Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera @PSF_Rwanda, Robert BAFAKURERA yashimiye imikoranire myiza hagati y’abikorera na Leta y
-
[
04/11/2020 Duración: 02h47min1.RCS iravuga ko umunyemari Nkubiri Alfred ufunzwe, atitabye Imana nk’uko amakuru yaramukiye mu itangazamakuru muri iki gitondo yabigarukagaho. a.Uyu munsi, Ibinyamakuru ndetse n'imbuga nkoranyambaga zabyutse zivuga urupfu rwa Alfred Nkubiri ariko byaje gukosorwa bavuga ko arembye cyane atigeze yitaba Imana. b.Urukiko rwategetse ko Alfred Nkubiri akomeza gufungwa. c.Ese kubera iki Alfred Nkubiri atanga ingwate urukiko rukayanga? 2.Ibuka ikomeje gutegura ibikorwa byo kwamagana Laura Uwase mu gihugu cy'ububiligi. a.Nyuma yaho Leta yu Rwanda inanirewe kwirukanisha Laura Uwase muri komisiyo yashyizweho n'ababiligi, Ibuka ikomeje gutegura ibikorwa byo kwamagana Laure mu bundi buryo. b.Ibuka iravuga ko iteganya gukora Manifestation. 3.Abasirikare b'u Rwanda bongejwe 75% by'umushahara, abarimu bahabwa 20%. a.Revellation ya Frank Habineza yaba ishaka kugaragaza iki? b.Abarimu ntabwo bahabwa umushahara uhagije mu gihe abasirikare bongererwa 75%. 4.Ubukungu bwu Rwanda bwamaze gusenyuka burundu tuvanyeyo amaso
-
[
03/11/2020 Duración: 03h32min1.Uruhare rw'abakoloni b'ababiligi bagize muri Congo Rwanda nu Burundi a.Leta y'Ababiligiyi yashyizeho komisiyo yo kwiga ingaruka zatewe n'ubukoloni bw'Ababiligi. b.Leta yu Rwanda ikomeje kurwanya umunyarwandakazi Laure Uwase washyizwe muri iyo komisiyo. c.President wa Sena Dr Augustin Iyamuremye aherutse gutangariza abantu bari bitabiriye gahunda ya "Ndi umunyarwanda" ko bandikiye Sena y'Ababiligi bamagana umunyarwandakazi washyizwe muri iyi komisiyo. 2.Dr Bizimana na Hon Mupenzi George na Mgr barakora Politike ya FPR Inkotanyi kuruta gukorera abanyarwanda bose. a.Dr Bizimana yumvikanye kuri Radio asobanura uruhare rw'Ababiligi bagize mu kuryanisha abanyarwanda. b.Dr Bizimana arashimangira ko amacakubiri yazanywe n'abazungu b'abapadiri mu Rwanda. c.Mgr Gasatura arasaba ko habaho gucengera imiryango y'abantu aho baba bakabasha kurwanya ingengabitekerezo. d.Mgr Gasatura ati:"Twabikora nko mugisirikare"Trooper coordination "twabikora mu buryo bwa gisirikare." e.Mgr Gasatura ati:"Tugomba gush
-
[
02/11/2020 Duración: 02h12min1. Amakuru ku ntangiriro z’urubanza rwa Gerard Urayeneza na bagenzi be tugezwaho n’ibinyamakuru bibogamiye kuli Leta yatumye abenshi bagwa mu kantu. a. Amakuru twabashije kumenya ni uko Gerard Urayeneza baramushakaho miliyari 2 z’indiyshyi y’akababaro. b. Muri cas ya G Urayeneza inkiko za Gacaca baziciye amazi bazihindura ibipapuro, mu gihe hari abandi banyarwanda benshi bafunze kubera imyanzuro ya gacaca, abandi bagashakishwa mu mahanga ngo bafatwe kubera ko gacaca yabakatiye. Aha bagaragaza ko gacaca ari urwego rukomeye rufata ibiyemezo bikurikizwa na Leta. Ariko G. Urayeneza yavuga ati gacaca yangize umwere dore impampuro, bati gacaca nta gaciro ifite. Gacaca igira agaciro gusa iyo imyanzuro yayo ari ukumanika uregwa ? c. Leta ikurikirana abantu benshi ikabahatira kujya kuburanira aho ibyaha bya genocide baregwa babikoreye. d. Umucikacumu Rutaganda Dominique ureganwa na GU bamugeretseho icyaha cyo guhisha amakuru ku mibiri bavuga ko ari iy’abatutsi yabonetse hafi y’ibitaro bya Gitwe,akaregwa n
-
[
31/10/2020 Duración: 03h15min1.Ikibazo FPR Inkotanyi yateje umuryango nyarwanda ntabwo kizoroha kukibonera igisubizo. a.Komisiyo ya Politike muri Sena yu Rwanda iherutse gutanga raporo yayo ku bushakashatsi yakoze ku kibazo kirimo ubwicanyi burimo kugaragara mu muryango nyarwanda. b.Evode Uwizeyimana yongeye kuvuga ko atakwizera ubushakashatsi 100%. c.Mgr Nzakamwita niwe wigeze kugaragaza iki kibazo abantu ndumva bibuka amagambo Evode Uwizeyimana yamushubije. d.Umuryango Nyarwanda uri mu bihe bikomeye kandi ubutegetsi ntabwo bushobora guhagarika ibi bikorwa by'ubwicanyi. 2.Abantu bahindutse abacakara mu gihugu cyabo kuri iyi ngoma ya FPR. a.Nta muntu utazi ikibazo cy'akarengane k'abaturage ba Kangondo "Bannyahe". b.Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi atinyuka kuvuga ko abo baturage ntacyo Leta ibagomba bikwiye kwamaganwa na buri wese. c.Twagiye twumva ubuhamya bw'abaturage ba Kangondo bwinshi cyane kuri za Radio zitandukanye. d.Ahantu hahinduka amanegeka hate mu gihe hari umushoramari ushaka kuhubuka amazu y'ikitegererezo ? 3.It
-
[
29/10/2020 Duración: 02h25min1.Itangira ry’amashuri rirasiga ibibazo byinshi bigiye ahagaragara. Leta irasaba ko ibigo bitazamura minerval. Nyamara biragoye kutazamura minerval kubera impamvu zifitanye isano na Covid19, nko kugura ibikoresho byo kwirinda Covid-19, n’ibiciro byibiribwa byatumbagiye bidasanzwe kubera iki cyorezo. Amashuri afite impamvu zifatika kurusha ikigo cya transport cyongereye ibiciro. Leta izasobanura ite ko isayidira abagenda mu mabisi ya Kagame, ikanga gusayidira abanyeshuri bashobora kuzata ishuri kubera kubura amafaranga y'ishuri ? 2.a. I Muhanga mu cyanya cyizubakwamo inganda hatangiye kubera ibisa n’ibyo muli Bannyahe, aho abaturage ngo bahatirwa kwemera igiciro gito ku butaka bwabo, bakabawirwa ko nibatayafata bazabura byose kuko ngo bazimurwa ku ngufu n’akarere. b. ikibazo cy’ubutaka gikomeje kuba ihurizo kuli Kagame, igisubizo cya politiki yatanze ntigikurikizwa kuko abantu abafite ingufu bakomeje kwambura ubutaka ab’intege nke, ikibazo kikaba ari ukumenya ku kibazo cyo kwikubira ubutaka bwahindutse i
-
[
29/10/2020 Duración: 02h52min1.Leta y'agatsiko ikomeje gutoteza Noel Zibahamwe ndetse n'umuryango we. a.Ikibazo cya Noel Zibahamwe cyatangiye ryari? b.Hashize igihe kirenga umwaka Noel Zibahamwe abuze abo mu muryango we bakuwe muri Taxi kugeza ubu ntabwo azi iyo babajyanye. c.Iki kibazo cyaje gufata intera muri Rwandan community ya Australia 2.Jean Bosco Mutangana wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru yatawe muri yombi a.RIB iratangaza ko yataye muri yombi Mutangana Jean Bosco wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. b.Dr Murangira Thierry, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Jean Bosco Mutangana c.Jean Bosco Mutangana yakuze kunvikana cyane avuga ku cyaha cya Ruswa mu Rwanda ,Mandat d'arrêt yakunze kohereza muri Africa yepfo kuri Gen Kayumba Nyamwasa. 3.Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yagaragaje ibibazo by'akarengane karimo gukorwa mu kibazo kirebana no kwambura abantu Ubutaka a.Anastase Murekezi yagaragaje ikibazo kikigaragara mukurenganya abaturage
-
[
28/10/2020 Duración: 02h49min1.Antoine Kambanda Umunyarwanda wa mbere ubaye Cardinal ni muntu ki? a.Cardinal Kambanda niwe wivugiye ko Imana yahaye u Rwanda na Africa Paul Kagame "the African Adolf Hitler". b.Uruhare rwa Kiliziya Gatorika mu Rwanda ruhurira he na Leta ? c.Ese ibyo Cardinal Kambanda yavuze umwaka ushize ubwo yimikwaga nk’Arikiyepisikopi wa Kigali abanyarwanda bazabyibagirwa? 2.Itsinda ry'abavoka ba Paul Rusesabagina bamaze kuregera urukiko rwa "EACJ" East African Court of Justice. a.Ese hari icyo uru rukiko rushobora gufasha muri uru rubanza? b.Iyi ntambwe abanyamategeko bafashe yagira ingaruka ki kuri Paul Rusesabagina? 3.Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yagaragaje ibibazo by'akarengane karimo gukorwa mu kibazo kirebana no kwambura abantu ubutaka. a.Anastase Murekezi yagaragaje ikibazo kikigaragara mu kurenganya abaturage babambura ubutaka. b.Anastase Murekezi yavuze ko nubwo iki kibazo cyafashweho umwanzuro na Leta ariko kikigaragara mu Rwanda. 4.Nyuma yaho IMF itangarije ko ubukungu bwu Rwanda b
-
[
27/10/2020 Duración: 03h06min1.Ipiganwa riciye m'umucyo rizaboneka ryari mu Rwanda "Transparent ? a.Ese ikigo QA Venue Solutions kivuga ko cyatsindiye gucunga Kigali Arena cyaba byarabigezeho gite? b.Radio Itahuka yabakoreye iperereza m'uburyo Kagame akomeje kuza mubikorwa bya Mafia mu Rwanda. c.QA Venue Solutions yatsindiye isoko nta Competion ibaye" Ipiganwa mu isoko". 2.Raporo ya Komisiyo y'abakozi ba Leta yagaragarije Inteko Nshingamategeko amanyanga akorwa mu kubona akazi mu Rwanda. a. Raporo ubwayo igaragaza ikibazo mu kubona akazi mu Rwanda ko hakorwa amakosa akomeye kandi ateye impungenge mu kubona akazi. b.Raporo yagaragaje ko mu mwaka wa 2019 hatangajwe imyanya ikenewe y'abakozi ingana na 2,021. c.Abasabye akazi bose bangana na 258,914. d.Abatoranyijwe kuri iyo myanya ni 149,835 (57.8%). e.Abitabiriye amapiganwa ni 52,187 (34.8% by’abatoranyijwe). 3.Imibare y'ikigo mbarurishamibare irakemangwa n'abanyarwanda benshi. a. National Institute of Statistics of Rwanda iherutse gusohora imibare igaragaza ko ubu
-
[
26/10/2020 Duración: 01h27minLeta ya FPR na Kagame yaba itegura genoside abantu ntitubimenye ? Ikinyamakuru igihe.com kibogamiye kuli Leta ya Kagame giherutse kwandika inkuru yuzuye iterabwoba ariko yerekana ko FPR yiteguye kwica abatavuga rumwe na yo hamwe na benewabo, akaba ari rya jambo ibyitso kimwe mu byamarishije abatutsi muli 1994. Muli iyo nkuriu yiswe ngo „ „Byagenze bite ngo Nshimiyimana wakiniye Rayon Sport agere mu barwnya igihugu?“ yo ku wa 23.10.2020, hakoreshwamo amagamo amagambo asa no kuburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR ndetse na bene wabo. Uyu Nshimiyimana ngo: yinjiye mu guharabika ubuyobozi bw’U Rwanda,…. yifatanije n’abarwanya ubutegetsi bw‘ u Rwanda, ariko ngo ntawe urwanya igihugu cyamubyaye dore ko ari nacyo ababyeyi be batuyemo…. Bariya afatanya nabobaramutse bateye igihugu atekereza ko amasasu yajonjoramo ababyeyi be ?.... ibyo bamuha byose utazagaruka ngo uhure n’ababyeyi bawe ntacyo byazamumarira….. abahungu babiri bavuka muli uyu muryango nibo batuye ku mugabane w’u Burayi, abakobwa bavukan
-
FPR ITANGIYE GUKORESHA IJAMBO „IBYITSO“ KU MUGARAGARO. HABA HARI ABANTU BACIWE HO AKARONGO BAGOM
25/10/2020 Duración: 01h33minLeta ya FPR na Kagame yaba itegura genoside abantu ntitubimenye ? Ikinyamakuru igihe.com kibogamiye kuli Leta ya Kagame giherutse kwandika inkuru yuzuye iterabwoba ariko yerekana ko FPR yiteguye kwica abatavuga rumwe na yo hamwe na benewabo, akaba ari rya jambo ibyitso kimwe mu byamarishije abatutsi muli 1994. Muli iyo nkuriu yiswe ngo „ „Byagenze bite ngo Nshimiyimana wakiniye Rayon Sport agere mu barwnya igihugu?“ yo ku wa 23.10.2020, hakoreshwamo amagamo amagambo asa no kuburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR ndetse na bene wabo. Uyu Nshimiyimana ngo: yinjiye mu guharabika ubuyobozi bw’U Rwanda,…. yifatanije n’abarwanya ubutegetsi bw‘ u Rwanda, ariko ngo ntawe urwanya igihugu cyamubyaye dore ko ari nacyo ababyeyi be batuyemo…. Bariya afatanya nabobaramutse bateye igihugu atekereza ko amasasu yajonjoramo ababyeyi be ?.... ibyo bamuha byose utazagaruka ngo uhure n’ababyeyi bawe ntacyo byazamumarira….. abahungu babiri bavuka muli uyu muryango nibo batuye ku mugabane w’u Burayi, abakobwa bavuka
-
RWANDA: UBURYO KUJYA MU BUTUMWA BW'AMAHORO BYAZANIYE AGATUBUTSE AGATSIKO.
24/10/2020 Duración: 02h06minTubaramukije amahoro y'Imana mwe mwese mudukurikiye kuri Radio Itahuka, kandi twizera ko ikibakomeyeho muri ibi bihe bikomeye isi iri gucamo. mu kiganiro "IGIHE NI IKI?" cy'uyu munsi turi bugaruke ku buryo igihugu gisahurwa hifashishijwe amayeri atandukanye. mu cyumweru cyashize twababwiye uburyo Agatsiko kasoromye umutungo wa Rwandatel kabifashijwemo n'abazungu b'inshuti zako. uyu mugoroba turaza kubereka noneho uburyo icyitwa "Peacekeeping mission" aribwo butumwa bw'amahoro ingabo z'u Rwanda na Polisi zijyamo hirya no hino ku isi, cyahindutse igikoresho gikomeye cyo gusoroma agafaranga mu muryango w'abibumbye hifashishijwe ingabo z'u Rwanda, uburyo agafaranga kaza kanyerezwa, ariko kandi icyo gikorwa akaba ari n'intwaro ikomeye Leta y'Agatsiko ikoresha mu guhiga impunzi z'abanyarwanda, no gushaka inshuti zikomeye ziyikingira ikibaba mu muryango mpuzamahanga. Muri iki kiganiro turi bwibande kandi ku ruhande rurebana n’imibereho y’ingabo z’igihugu, abazibayemo muri iyi myaka 30 ishize, abamugariye ku ruga
-
[
22/10/2020 Duración: 01h34min1.Abakurikira Radio Itahuka baribuka ko kuva merurwe hari ibibazo twabajije twenyine, Leta ikabyima amatwi, none nyuma y’amezi 7 bikaba bitangiye kubazwa neza neza mu buryo Radio Itahuka yabibajije. Twarabajije tuti bishoboka bite ko mutuelle, minerval, igiciro cy’amazi n’amashanyarazi byaguma uko byahoze, kandi Leta ubwayo ivuga ko abaturage bayo batakaje akazi bakagwa mu bukene kubera covid-19? Twe twanagiye kure twerekana ko hari icyiciro cy’abaturage miliyoni 1,5 bakennye batazabasha kwigondera agapfukamunwa, kuko ibyiciro by’ubudehe bibagaragaza nk’abantu badashobora kwigondera umunyu n’isabune. Twasabye ko Leta yatubahera ubuntu, ndetse ikabaha n’isabune. Ibyo byose mu mezi 7 ashize nta cyakozwe, umuntu akaba yakwibaza niba abanyacyubahiro bagiye ku mbuga nkoranyambaga basaba ko igiciro cy‘ingendo cygabanuka ibi bibazo byose tuvuze hejuru barabisuzuguye, batarabimenye cyangwa se ni opportunisme muri politiki yabibateye ? 2.Ngo ibiboneka mu bimpoteri by’imyanda 40% ku ijana ni ibiribwa. Leta y’agatsiko