Sinopsis
Ijwi ry'Ihuriro NyarwandaThe Voice of Rwanda National CongressLa Voix de Congres National RwandaisDufatanye inzira y'amahoro twubake u Rwanda rushya
Episodios
-
EN DIRECT] TURASABWA TWESE KUGIRA IKIBAZO CYA YVONNE IDAMANGE IRYAMUGWIZA ICYACU
16/02/2021 Duración: 02h20minEN DIRECT] TURASABWA TWESE KUGIRA IKIBAZO CYA YVONNE IDAMANGE IRYAMUGWIZA ICYACU
-
MUHAGURUKE MWESE DUTABARIZE MADAME IDAMANGE YVONNE UMAZE GUSHIMUTWA.
15/02/2021 Duración: 01h59minAmakuru atugezeho mur iki gitondo ni ishimutwa rya Madame Idamange Yvonne, wafashwe nyuma gato yaho yaramaze gushyira hanze video kuri channel Ijwi ry'Impanda. yavuze amagambo akomeye cyane, ku buryo byari byitezwe ko ashobora kugirirwa nabi. yarangije asezera ku banyarwanda bose ko bashobora kutazongera kumubona. impungenge ze rero zari zifite ishingiro kuko mu kanya gashize amaze gutabaza mu bisa nkaho yari agabweho igitero. Muze turwane kuri iyi mpirimbanyi ya demokarasi.
-
[
13/02/2021 Duración: 03h07minBanyarwanda banyarwandakazi, bakunzi ba Radio Itahuka twongeye kubasuhuza, kandi tubifuriza amahoro y'Imana aho muri hirya no hino ku isi. 1) Mu kiganiro Igihe ni iki turaza kugaruka kubyo tumaze iminsi tubona mu myitwarire y'abanyarwanda bamwe na bamwe byatumye tubyita " Ibi Ndabirambiwe movement" mu ndimi z'amahanga wabyita " Ras le bol" cyangwa se " Being fed up" . abantu b'ingeri zitandukanye bamaze iminsi bereka agatsiko ko barambiwe gutotezwa, gutonesha, kunyagwa utwabo, gusenyerwa, gufatirwa ibyemezo bifutamye, guharabikwa, gushimutwa, gufungirwa ubusa, kwicwa, n'ibindi byinshi tutarondora ngo turangize. si abanyarwanda gusa kandi, kuko n'amahanga ubu noneho yeruye akamaganira kure ibikorwa bya Leta ya Kigali, avuga ko yitwara gi Cowboy. Ibi turi bubirebere hamwe tugaruka kubyatangajwe na EU ku kibazo cya Paul Rusesabagina. 2) Turaza kugaruka ku Rupfu rwa Lt Gen Jacques Musemakweli, abantu benshi bakibazaho byinshi. Ese nawe yaba azize ibimaze kumenyerwa abantu benshi bakomeye bo mu Rwanda bazi
-
[
11/02/2021 Duración: 02h07minUMWANZURO KU RWANDA W‘ INTEKO Y’IBIHUGUGU BY’IBURAYI 1. Abadepite batabarika baturuka mu mshyaka atandukanye agize inteko y’ibihgu by’iburayi bateguye umwanzuro ku kibazo cya Paul rusesabagina, uwo mwanzuro ukaba ugomba kugezwa ku nzego nyinshi turi bubasomere zaba izo mu Burayi, ONU, ACP-UE, AU, EAC, abavoka ba Rusesabagina, na Prezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Inteko ishinga amategeko y’ibihugu by’iburayi. 2. Ikibazo cya Yvonne Idamange si ikibazo cy’abacikacumu , ni ikibazo cy’abanarwanda bose, ni ikibazo cy’ubwisanzure muli gutanga ibitekerezo, ni ikibazo cy’uburenganzira bwo kunenga imiyoborere y’igihugu cyawe. Ni ikibazo cyo kwanga gucecekeshwa, kwamikwa agapfukamunwa. Ibuka kuki itahagurutse ngo isakuze kubera umucikacumu Dominiko Rutaganda w’i Gitwe wageretsweho kwica abatutsikazi , kandi byarakozwe kumanywa y‘ihangu n’inzego za Komini muli 1994? Ikindi abamuhimbira ibyaha ni abo muli Ibuka, Ibuka ikoreshwa na nde ? 3. Covid19 ngo yashegeshe ubukungu bw’U Rwanda. Ngo kubera covid 19,
-
[
11/02/2021 Duración: 03h34min1.Banki y’Isi igiye gutera u Rwanda inkunga ya miliyoni 500$. a.U Rwanda rukomeje gufata amadeni umunsi ku munsi muri ibi bihe bya Covid-19. b.Aya mafarana azafasha u Rwanda gukwirakwiza inkingo mu Rwanda hose. c.Kubaka urwego rw’ubuhinzi no gutera inkunga ibigo bito n’ibiciriritse , guteza imbere ikoranabuhanga mu banyarwanda. d.Ibyiyi nguzanyo baravuga ko bitaranonosorwa neza. 2.Abantu bakomeje gushinja Yvonne Idamange Iryamugwiza, akaba akomeje kwibasirwa cyane. a.Idamange ibyo yavuze ni ukuri kwambaye ubusa kandi twarabishimangiye mu biganiro bya Radio Itahuka. b.Taliki ya 20/03/2020 Hari Video twabagejejeho yahamagariraga abanyamahanga gutanga inkunga ku rwibutso rwa Genocide. c.Niki cyatumye iyo Video bayisiba ? Ese byatwe nikimwaro bahuye nacyo mugusabira amafaranga hejuru y'imibiri iri mu rwibutso? 3.Kagame niwe wigeze kubwira abashoramari mu Rwanda ko hari ingaruka zo gukena mu Rwanda. a.Kagame ati : "Gukene gukena bitera ingaruka ziremereye, abaturage bagasenya ibikuta by'ab
-
[
10/02/2021 Duración: 03h05min1.Prof Innocent Bahati yaburiwe irengero ubwo yari mu rugendo i Butare. a.Innocent Bahati yize chemistry "chimie" ubu yakoraga muri Ecole ya Greenhill. b.Amakuru Radio Itahuka ikomeje kubona ni uko uyu musore Bahati yafashe urugendo ruva i kigali yerekeza i Butare. c.Inshuti n'abavandimwe bose barimo kuvuga ko kuva ku cyumweru nta muntu urongera kumuca iryera ndetse no kuba yamuvugisha kuri Phone. d.Inzego z'umutekano ko ntacyo zitangaza mu gihe arizo zishinzwe gutanga umutekano w'abaturage bose. 2.Imiryango itandukanye iharanira inyungu z'abacitse ku icumu rya Genocide mu Rwanda bakomeje kwamagana Madame Yvonne Idamange Iryamugwiza. a.CNLG, Ibuka ndetse n'abantu ku giti cyabo bose barimo kuvuga imvugo imwe yo kwamagana Madame Idamange Yvonne Iryamugwiza. b.Umwaka ushize mu kwezi kwabanjirije kwibuka hari Video yahamagariraga abanyamahanga gutanga "Amafaranga" kubera Inzubutso. c.Ibuka yakoze iyo Video ko itigeze yamaganwa ko icuruza Genocide? d.Dr Bizimana aravuga ko umucikacumu uvuze kuri
-
[
08/02/2021 Duración: 01h57min1.Ministeri y’ubuzima ngo yamaze impungenge abatinya urukingo. Ese impamvu zituma abantu batinya urukingo mu bindi bihugu ni nazo zituma mu Rwanda barutinya ? Ese mu Rwanda batinya urukingo cg batinya urubatera ? Mu gihu kizwiho ko ubuyobozi bukoresha amarozi yahawe akazina k’utuzi twa Munyuza, mu kwikiza abo bushaka kuvana mu nzira 2.Bya bigo by’ubucuruzi, amabanki na na za entreprises zose za FPR byaba bigiye kwimukira muri Centrafrika aho agatsiko kari mo kuvuga ibigwi ko hari amahirwe y’ishoramari atagereranywa harimo kumara imyaka 10 nta mu soro ? Abakire bo mu gatsiko batangiye kurabya indimi. None niba habonetse igihugu cy’amata n’ubuki ku ishoramari, u Rwanda ruzongera kubeshya iki ? 3.Rwandair ngo ntishobora gukorera amafranga yatuma yitunga. Leta imaze kuyirohamo hafi miliyoni 900$. Ntakindi bisobanuye usibye kuvuga ko yagombye kuba yarahombye, ikava mu nzira kuko sisiyete zindi zifite imyenda iri munsi y’iya Rwandair zirahomba zikagurishwa. Ntabwo ibindi bihugu byizirihaho ibigo biiho
-
[
06/02/2021 Duración: 02h51minI Geneve mu Busuwisi, u Rwanda rwarahasebeye karahava. ibihugu byose byarushinje guhungabanya uburenganzira bwa muntu, ku buryo imyanzuro rwari rwarahawe mu myaka 5 ishize ubu noneho bayikubye inshuro zirenga 8. Hagati aho n'ibihugu bikomeye nka Canada byatangiye kwinubira ku mugaragaro ibikorwa bya guverinoma y'u Rwanda byo kwibasira abo icyo gihugu cyakiriye , hamwe n'abandi batavuga rumwe narwo. Turaza kurebera hamwe ibimenyetso simusiga bishinja u Rwanda. Imishinga iragwira, ariko iyo Rwandair igiye gukorera muri Centrafrique ni agahomamunwa. Mu bihugu byose byo ku Isi idakoreramo , u Rwanda rwasanze centrafrique ariyo izaruteza imbere mu bukerarugendo? Ngaho namwe mumbwire. ubu se bari kubeshya nde? Ese abayobozi bo mu nzego z'ibanze mu Rwanda ntibagihembwa? Gitifu ngo yatwaye umuturage inyama amwizeza mutuelle de sante. iyi nzara aho bucyera ntiza kurikoroza? Muratumiwe mwese bakunzi ba radio Itahuka.
-
[
04/02/2021 Duración: 01h57min1.Urubanza rwa Dominic Ongwen uburanira CPI rwatwigisha iki ? Uriya mugabo washimuswe ari umwana w’imyaka 9 agiye ku ishuri akajyanwa mu barwanyi ba LRA muri Uganda kwa Koni. Umuntu wabaye victime, yarangiza akica, agafata ku ngufu, akajyana abana mu mirwano, abamuburanira barasaba ko ibyo yakoze yabitewe no guhungabana, abamurega bakavuga ko yabikoze abizi neza agomba kubihanirwa. Iwacu mu Rwanda, umuntu watotejwe, akicirwa, agafatwa ku ngufu, etc… afite uburenganzira bwo kwica, gutoteza abandi, kubakorera ibyo yakorewe ? Ni ikibazo dukwiye kwibazaho. 2.Kirya abandi bajya kukirya kikishaririza. Kagame avuga ko nta mu ntu n’umwe ushobora kwemera kubaho uko abandi babishaka. Ibi Kagame yabivuze mu kiganiro "Battlegrounds"yagiranye na Herbert Raymond Mc Master wahoze ari umujyananma mu biro bya Prezida Trump. Kagame yavuze ko nta gihugu cy’Afurika cyahatiwe gufata amdeni mu bushinwa. Yanavuze ko amadeni y’ubushinwa atari yo yonyine aremereye Afrika kuko ngo ibihugu 21 byo mu burengerazuba bw’isi byibumbiye mu
-
[
04/02/2021 Duración: 03h09min1.U Rwanda rwemeye iki muri recommandation rwahawe na UN mu igenzura ku birebana n'uburenganzira bwa muntu. a. Min Johnston Busigye akomeje kwivuguruza cyane nyuma yaho yemereye Inama y'umuryango w'abibubye ko u Rwanda ruzashyira mu bikorwa inama rwagiriwe ku birebana no guhonyora uburenganzirwa bwa muntu. b.Ibihugu 99 byose byagiye bitanga Recommandation u Rwanda rugomba gushyira mu bikorwa mu iigenzurwa ryakozwe na UN muri cyo bita Universal Periodic Review. 2.Paul Kagame mu kiganiro cya Battlegrounds yagarutse kuri confict muri Kivu ndetse n'ikibazo cya Uganda & Rwanda. a.Kagame arashimira imikoranira afitanye na Félix Tshisekedi mu gukemura ibibazo biri muri Kivu. b.Kagame agarutse ku kibazo cya Uganda ati:" Byabaye ngombwa ko tugisakuza kugirango buri wese akimenye;" c.Kagame yirinze kuvuga ikibazo nyamukuru afitanye na Uganda usibye kuvuga ko ari ikibazo kimaze igihe kirekire. d.Kagame ati:"Ntabwo nakivuga aho kuko izindi mpande ntabwo hizari, avuga Uganda, Angola ndetse na Congo." e.Ninde
-
[
03/02/2021 Duración: 02h58min1.Guma mu rugo irakomeje ku baturage ba Kigali. a.Ese abaturage baravuga iki kuri ibi byemezo? b.Abantu bakomeje gufata amajwi n'amashusho agaragaza ko batanezerejwe n'ibyemezo bibafatirwa. 2.Umuco wo kwiyahurira muri kasho umaze gufata intera mu Rwanda. a. John Bosco Kabera uvugira polisi y’u Rwanda na we yemeje iby’ayo makuru ko Nsekanabo Joel yiyahuriye mu kasho. b.Nsekanabo Joel yatwawe na Police le 17/01/2021 bamutwara nk'abamushimuse. c.Umugore wa Nsekanabo Joel yarashakishije hose abura umugabo we. d.Madame Mukamuganga Claudine yandikiye ubuyobozi bwa Rusizi taliki ya 31/01/2021abusaba kumwereka umugabo we. e.Ku italiki ya 01/02/2021 ubuyobozi wa Police bwabwiye umuryango wa Nsekanobo Joel ko yiyahuriye muri kasho. f.Umuryango w'abibubye uherutse guha u Rwanada gasopo yo kwica no kurigisa abantu none babishyize mu bikorwa. 3.Intambara muri Centrafrique irakomeje mu gihe Président Faustin-Archange Touadera asaba inyeshyamba gushyira intwaro hasi bakajya mu biganiro. a.Umuvugizi wa gisirikar
-
[
01/02/2021 Duración: 01h45min1.Rwandair nyuma yo gukumirwa mu Bwongereza no mu Bushinwa, ngo na Qatar igiye kuyifungira imiryango guhera le 5.02.2021 ( bwiza.com)Kujya Dubai habanje kuzamo akabazo, bavuga ko Rwandair itazongera gutwara abagenzi bava Nigeria bajya Dubai, ariko ntibyagarukiye aho. Dr. Himbara we abona ko icyerecyezo gishya cya Bangui muli RCA kizatuma ihomba kitazayizanzamura ahubwo kizayisonga. 2.Twagumye kwibaza impamvu gutanga ibiribwa muli Guma mu Rugo ya kabiri byabaye mu muhezo, abanyamkuru bakiheza ngo bitabakoraho nka Cyuma Hassan. Twibajije icyo Leta ihisha icyo ari cyo, niba itanga ibiribwa bihagije kandi bigahabwa ababikeneye, kuki yanga ko bimenyekana bimenyekana ? Igisubizo twakibonye noneho. 3.Ngo hagiye gutangazwa impinduka ku musoro w’ubutaka winubiwe na benshi( igihe.com 29.01.2021). Hari impungenge ko bagabanyiriza umusoro ibibanza byo mu mujyi no mu nkengero zawo, ubutaka bwo mu giturage buhingwaho n‘ubwororerwaho bakabwibagirwa, kuko abafite ubutaka mu mijyi akenshi ni abakomeye bo muli FPR kandi bazi
-
[
31/01/2021 Duración: 01h46min1.Rwandair nyuma yo gukumirwa mu Bwongereza no mu Bushinwa, ngo na Qatar igiye kuyifungira imiryango guhera le 5.02.2021 ( bwiza.com)Kujya Dubai habanje kuzamo akabazo, bavuga ko Rwandair itazongera gutwara abagenzi bava Nigeria bajya Dubai, ariko ntibyagarukiye aho. Dr. Himbara we abona ko icyerecyezo gishya cya Bangui muli RCA kizatuma ihomba kitazayizanzamura ahubwo kizayisonga. 2.Twagumye kwibaza impamvu gutanga ibiribwa muli Guma mu Rugo ya kabiri byabaye mu muhezo, abanyamkuru bakiheza ngo bitabakoraho nka Cyuma Hassan. Twibajije icyo Leta ihisha icyo ari cyo, niba itanga ibiribwa bihagije kandi bigahabwa ababikeneye, kuki yanga ko bimenyekana bimenyekana ? Igisubizo twakibonye noneho. 3.Ngo hagiye gutangazwa impinduka ku musoro w’ubutaka winubiwe na benshi( igihe.com 29.01.2021). Hari impungenge ko bagabanyiriza umusoro ibibanza byo mu mujyi no mu nkengero zawo, ubutaka bwo mu giturage buhingwaho n‘ubwororerwaho bakabwibagirwa, kuko abafite ubutaka mu mijyi akenshi ni abakomeye bo muli FPR kandi bazi